IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Urukundo nyakuri ni iki?
Yehova atangiza umuryango, yifuzaga ko umugabo n’umugore babana akaramata (It 2:22-24). Bashobora gutana ari uko gusa umwe aciye inyuma mugenzi we (Ml 2:16; Mt 19:9). Kubera ko Yehova yifuza ko abashakanye bishima, yashyizeho amahame yafasha Abakristo guhitamo neza abo bazabana no kugira urugo rwiza.—Umb 5:4-6.
MUZABANZE MUREBE VIDEWO IVUGA NGO URUKUNDO NYAKURI NI IKI?, HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Kuki inama Frank na Bonnie bahaye Elize yarangwaga n’ubwenge n’urukundo?
Kuki bidahuje n’ubwenge gutekereza ko uzahindura uwo murambagizanya?
Ni iyihe nama Paul na Priscilla bahaye Elize?
Ni iki cyatumye Jake na Megane bagirana ibibazo?
Ni ibihe bintu by’umwuka John na Elize bari bahuriyeho?
Kuki wagombye kumenya “umuntu uhishwe mu mutima” mbere y’uko mwemeranya kubana (1Pt 3:4)?
Urukundo nyakuri ni iki (1Kr 13:4-8)?