ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 1 p. 10-p. 11 par. 8
  • Ubutumwa bubiri bwaturutse ku Mana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubutumwa bubiri bwaturutse ku Mana
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Ubutumwa Bukomoka mu Ijuru
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Elizabeti abyara umwana w’umuhungu
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Uwagombaga gutegura inzira avuka
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Marayika asura Mariya
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 1 p. 10-p. 11 par. 8
Gaburiyeri abonekera Zekariya; Elizabeti atwita

IGICE CYA 1

Ubutumwa bubiri bwaturutse ku Mana

LUKA 1:5-33

  • UMUMARAYIKA WITWA GABURIYELI AHANURA KO YOHANA UMUBATIZA AZAVUKA

  • GABURIYELI ABWIRA MARIYA KO AZABYARA YESU

Dushobora kuvuga ko Bibiliya yose uko yakabaye ikubiyemo ubutumwa bukomoka ku Mana. Data wo mu ijuru yarayiduhaye kugira ngo atwigishe. Ariko noneho, reka twibande ku butumwa bubiri bwihariye bumaze imyaka isaga 2.000 butanzwe. Bwatanzwe n’umumarayika witwa Gaburiyeli “uhagarara imbere y’Imana” (Luka 1:19). None se ni mu yihe mimerere uwo mumarayika yatanzemo ubwo butumwa bw’ingenzi?

Hari mu mwaka wa 3 mbere ya Yesu. Ubutumwa bwa mbere Gaburiyeli yabutanze he? Yabutanze mu karere k’imisozi y’i Yudaya, hashobora kuba hari hafi y’i Yerusalemu, aho umutambyi wa Yehova witwaga Zekariya yari atuye. We n’umugore we Elizabeti bari bageze mu za bukuru, kandi nta mwana bagiraga. Zekariya ni we wari utahiwe gukora umurimo w’ubutambyi mu rusengero rw’Imana i Yerusalemu. Igihe yari mu rusengero, yagize atya abona Gaburiyeli ahagaze hafi y’igicaniro cy’imibavu.

Zekariya yahise agira ubwoba. Ariko uwo mumarayika yaramuhumurije aramubwira ati “wigira ubwoba Zekariya we, kuko Imana yumvise kwinginga kwawe; umugore wawe Elizabeti azakubyarira umwana w’umuhungu, uzamwite Yohana.” Gaburiyeli yakomeje avuga ko Yohana yari ‘kuzaba umuntu ukomeye imbere ya Yehova,’ kandi ko yari ‘kuzategurira Yehova ubwoko bwiteguye.’​—Luka 1:13-​17.

Zekariya aca amarenga akoresheje ibiganza bye

Ariko Zekariya yumvaga bidashoboka. Kubera iki? Kubera imyaka we na Elizabeti bari bafite. Ni yo mpamvu Gaburiyeli yamubwiye ati “uraba ikiragi kandi ntuzashobora kuvuga kugeza umunsi ibyo bizasohorera, kuko utizeye amagambo yanjye.”​—Luka 1:20.

Hagati aho, abantu bari hanze bibazaga impamvu Zekariya yatinze cyane mu rusengero. Amaherezo yarasohotse ariko atabasha kuvuga. Yacaga amarenga gusa akoresheje amaboko. Byaragaragaraga ko yari yabonye ikintu kidasanzwe mu rusengero.

Zekariya arangije igihe cye cyo gukora mu rusengero, yasubiye iwe. Hashize igihe gito, Elizabeti asama inda! Nuko amara amezi atanu imuhira atagera aho abandi bari ategereje ko umwana avuka.

Gaburiyeri abonekera  Mariya

Hanyuma Gaburiyeli yongeye kuboneka ku ncuro ya kabiri. Yabonekeye nde? Yabonekeye umukobwa w’isugi witwaga Mariya wari utuye mu majyaruguru mu karere kitwa Galilaya, mu mugi wa Nazareti. Uwo mumarayika yamubwiye iki? Yaramubwiye ati “utonnye ku Mana.” Gaburiyeli yakomeje abwira Mariya ati “dore uzasama inda kandi uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Yesu.” Gaburiyeli yongeyeho ati “uwo azaba umuntu ukomeye, azitwa Umwana w’Isumbabyose, . . . azaba umwami ategeke inzu ya Yakobo iteka ryose, kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”​—Luka 1:30-​33.

Ushobora kwiyumvisha ukuntu Gaburiyeli agomba kuba yarishimiye iyo nshingano yo gutanga ubwo butumwa bubiri. Nidukomeza gusoma inkuru ya Yohana na Yesu, tuzarushaho gusobanukirwa impamvu ubwo butumwa bwaturutse mu ijuru ari ubw’ingenzi cyane.

  • Ni nde watanze ubutumwa bubiri bw’ingenzi bwaturutse mu ijuru?

  • Yabuhaye nde?

  • Utekereza ko ari iki cyatumaga kwemera ubwo butumwa bigorana cyane?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze