INDIRIMBO YA 82
‘Mureke umucyo wanyu umurike’
Igicapye
1. Yesu yategetse ko tubwiriza,
Ngo tumurikire bose babone.
Ijambo ry’Imana riramurika.
Nimucyo dutangaze umucyo waryo.
2. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yah,
Bubwirizwa hose ngo bose bumve.
Ibyanditswe ni byo tuzakoresha
Tubwiriza abantu b’ingeri zose.
3. Ibikorwa byiza biramurika,
N’amagambo yacu akamurika.
Gukora ibyiza igihe cyose,
Bizatuma twemerwa n’Imana yacu.
(Reba nanone Zab 119:130; Mat 5:14, 15, 45; Kolo 4:6.)