Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
3-9 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 9-11
“Uwatotezaga Abakristo ahinduka umubwiriza urangwa n’ishyaka”
Itorero “ryinjira mu gihe cy’amahoro”
Abagenzi barubiye bari bageze hafi y’i Damasiko, kandi bari bagambiriye gusohoza umugambi mubisha. Bari biyemeje gufata abigishwa ba Yesu bangwaga cyane bakabakura mu ngo zabo, bakababoha, bakabakoza isoni, maze bakabakurubana bakabajyana imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi kugira ngo rubahane.
2 Uwari uyoboye icyo gitero yitwaga Sawuli, kandi yari yaramaze gushyira ikizinga cy’amaraso mu biganza bye. Hari hashize iminsi mike ahagarikiye bagenzi be b’intagondwa, igihe bateraga amabuye umwigishwa wa Yesu warangwaga n’ishyaka witwaga Sitefano (Ibyak 7:57–8:1). Kubera ko Sawuli yumvaga ko gutoteza abigishwa ba Yesu babaga i Yerusalemu bitari bihagije, yiyemeje kujya kubahiga aho babaga hose akabatoteza. Yifuzaga kumaraho agatsiko kari gateje akaga kitwaga ‘abo muri iyo Nzira.’—Ibyak 9:1, 2; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ububasha Sawuli yari afite i Damasiko,” ku ipaji ya 61.
Jya wishimira ko Yehova ari umubumbyi wacu
4 Iyo Yehova yitegereza abantu, ntiyita ku isura. Ahubwo agenzura umutima, ni ukuvuga umuntu w’imbere. (Soma muri 1 Samweli 16:7b.) Ibyo byagaragaye neza igihe Imana yatangizaga itorero rya gikristo. Yireherejeho abantu benshi basaga n’abadakwiriye ukurikije uko abantu babona ibintu, anabarehereza ku Mwana we (Yoh 6:44). Umwe muri bo ni Umufarisayo witwaga Sawuli ‘watukaga Imana, agatoteza ubwoko bwayo kandi akaba umunyagasuzuguro’ (1 Tim 1:13). Icyakora, “ugenzura imitima” ntiyabonaga ko Sawuli ari ibumba ridafite akamaro (Imig 17:3). Ahubwo, Imana yabonaga ko ashobora kubumbwamo urwabya rwiza, ‘urwabya rwatoranyijwe,’ kugira ngo abwirize ‘abanyamahanga, abami n’Abisirayeli’ (Ibyak 9:15). Hari n’abandi bahoze ari abasinzi, abasambanyi n’abajura, ariko Imana yabonye ko bavamo inzabya ‘zikoreshwa iby’icyubahiro’ (Rom 9:21; 1 Kor 6:9-11). Igihe bagiraga ubumenyi nyakuri ku Ijambo ry’Imana maze bakizera, bemeye ko Yehova ababumba.
Itorero “ryinjira mu gihe cy’amahoro”
15 Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu abantu batangaye kandi bakarakara igihe Sawuli yatangiraga kubwiriza ibya Yesu mu masinagogi? Barabajije bati “harya uyu si wa muntu wari warayogoje ab’i Yerusalemu bambaza iryo zina” (Ibyak 9:21)? Igihe Sawuli yabasobanuriraga impamvu yahinduye uko yabonaga Yesu, ‘yaberetse mu buryo buhuje n’ubwenge ko uwo ari we Kristo’ (Ibyak 9:22). Ariko gutanga ibitekerezo bihuje n’ubwenge ntibishobora gutuma abantu bose bahinduka. Ntibishobora guhindura ibitekerezo by’abantu babaswe n’imigenzo cyangwa bafite imitima yaboshywe n’ubwibone. Nyamara Sawuli ntiyigeze acika intege.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Itorero “ryinjira mu gihe cy’amahoro”
5 Igihe Yesu yatangiraga Sawuli ku muhanda ujya i Damasiko, ntiyamubajije ati “kuki utoteza abigishwa banjye?” Nk’uko twabibonye, yaravuze ati “kuki untoteza” (Ibyak 9:4)? Koko rero, Yesu yiyumvisha ibigeragezo abigishwa be bahangana na byo.—Mat 25:34-40, 45.
6 Niba ukandamizwa kubera ko wizera Kristo, izere ko Yehova na Yesu bazi neza imimerere urimo (Mat 10:22, 28-31). Yehova ashobora kudahita avanaho icyo kigeragezo. Ibuka ko Yesu yarebaga igihe Sawuli yagiraga uruhare mu iyicwa rya Sitefano, kandi yabonaga ukuntu yakurubanaga abigishwa be bizerwa b’i Yerusalemu abavana mu mazu yabo (Ibyak 8:3). Nyamara nubwo Yesu yabonaga ibyo byose, icyo gihe ntiyahise agira icyo akora. Ahubwo, Yehova yakoresheje Kristo kugira ngo ahe Sitefano n’abandi bigishwa imbaraga bari bakeneye kugira ngo bakomeze kuba abizerwa.
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 10:6
Simoni w’umukannyi: Umukannyi yatunganyaga uruhu rw’inyamaswa, akarukuraho inyama n’ibinure. Hanyuma yarusigaga ibintu bituma rworoha kugira ngo arukoremo ibikoresho bitandukanye. Aho bakaniraga impu habaga hanuka kandi abantu bakoraga uwo mwuga bakeneraga amazi menshi, bikaba bishoboka ko ari yo mpamvu Simoni yari atuye mu nkengero z’umugi wa Yopa hafi y’inyanja. Amategeko ya Mose yavugaga ko umuntu wabaga yakoze ku ntumbi y’inyamaswa yabaga ahumanye (Lw 5:2; 11:39). Ni yo mpamvu Abayahudi benshi basuzugura abantu bakoraga uwo mwuga kandi bakumva batacumbika mu rugo rwabo. Igitabo kivuga iby’imigenzo y’Abayahudi cyavuze ko umukannyi yabaga ari hanyuma y’umuntu ukuka amase. Icyakora Petero ntiyagiriye Simoni urwikekwe ngo areke gucumbika iwe. Kuba icyo gihe ataragize urwikekwe, byatumye asohoza inshingano yahawe nyuma yaho yo kujya mu rugo rw’Umunyamahanga, agiye kumubwiriza. Hari abahanga bavuga ko ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo umukannyi (byr·seusʹ) ari irindi zina bitaga Simoni.
10-16 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 12-14
“Barinaba na Pawulo babwiriza mu turere twitaruye”
“Bakomezaga kuzura ibyishimo n’umwuka wera”
4 Ariko se ni iki cyatumye umwuka wera utegeka mu buryo busobanutse neza ko Barinaba na Sawuli batoranyirizwa gukora “umurimo” (Ibyak 13:2)? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Icyo tuzi ni uko abo bagabo batoranyijwe binyuze ku buyobozi bw’umwuka wera. Nta kigaragaza ko abahanuzi n’abigisha bo muri Antiyokiya baba bararwanyije uwo mwanzuro. Ahubwo bose bashyigikiye uwo mwanzuro wo kubashyiraho. Tekereza ukuntu Barinaba na Sawuli bagomba kuba barumvise bameze igihe abavandimwe babo bo mu buryo bw’umwuka ‘biyirizaga ubusa, bagasenga maze bakabarambikaho ibiganza, barangiza bakabareka bakagenda’ batabafitiye ishyari (Ibyak 13:3). Natwe twagombye gushyigikira abahabwa inshingano mu itorero, hakubiyemo abagabo bashyirwaho ngo babe abagenzuzi mu itorero. Aho kugirira ishyari abahawe bene izo nshingano, twagombye ‘kubagaragariza cyane ko bafite agaciro tubigiranye urukundo, bitewe n’umurimo bakora.’—1 Tes 5:13.
‘Bavugaga bashize amanga kuko Yehova yari yabahaye ubutware’
5 Pawulo na Barinaba babanje guhagarara muri Ikoniyo, umugi wari wiganjemo umuco w’Abagiriki kandi ukaba wari umwe mu migi ikomeye y’intara ya Roma ya Galatiya. Uwo mugi wari utuyemo Abayahudi benshi bakomeye n’abanyamahanga benshi bahindukiriye idini ry’Abayahudi. Nk’uko Pawulo na Barinaba bari bamenyereye, binjiye mu isinagogi batangira kubwiriza (Ibyak 13:5, 14). ‘Bavuze amagambo yatumye imbaga y’abantu benshi b’Abayahudi n’Abagiriki bizera.’—Ibyak 14:1.
Korera Imana uri indahemuka nubwo waba uhanganye n’‘imibabaro myinshi’
4 Pawulo na Barinaba bamaze gusura umugi wa Derube, ‘basubiye i Lusitira no muri Ikoniyo no muri Antiyokiya, bakomeza abigishwa, babatera inkunga yo kuguma mu kwizera, bavuga bati “tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi”’ (Ibyak 14:21, 22). Umuntu acyumva ayo magambo ashobora kumva ateye urujijo. Mu by’ukuri, kumva ko umuntu ‘azanyura mu mibabaro myinshi’ byaca intege aho gutera inkunga. None se, ni mu buhe buryo Pawulo na Barinaba ‘bakomeje abigishwa,’ bababwira ko bazahura n’imibabaro myinshi?
5 Gusuzuma twitonze amagambo Pawulo yavuze biri butume tubona igisubizo. Ntiyavuze ati “tugomba kwihanganira imibabaro myinshi,” ahubwo yaravuze ati “tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.” Bityo rero, Pawulo yakomeje abigishwa atsindagiriza akamaro ko gukomeza kuba uwizerwa. Ingororano bari kuzahabwa yari nyakuri. Koko rero, Yesu yaravuze ati “uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”—Mat 10:22.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa
12:21-23; 14:14-18. Herodi yahise yemera guhabwa icyubahiro cyari gikwiriye guhabwa Imana yonyine. Mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’uburyo Pawulo na Barinaba bamaganye vuba na bwangu kandi bashyizeho umwete ibisingizo n’icyubahiro bidakwiriye abantu bashakaga kubaha! Icyo twageraho cyose mu murimo dukorera Yehova, ntitwagombye kwifuza guhabwa ikuzo.
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 13:9
Sawuli, ari na we witwa Pawulo: Kuva kuri uyu murongo gukomeza, Sawuli yatangiye kwitwa Pawulo. Yari Umuheburayo ariko ufite ubwenegihugu bw’Abaroma (Ibk 22:27, 28; Fp 3:5). Ubwo rero birashoboka ko kuva akivuka, yari afite izina ry’Igiheburayo, ari ryo Sawuli n’izina ry’Abaroma, ari ryo Pawulo. Byari ibintu bisanzwe ko Abayahudi batabaga muri Isirayeli bagira amazina abiri (Ibk 12:12; 13:1). Hari na bene wabo ba Pawulo bari bafite izina ry’Abaroma n’iry’Ikigiriki (Rm 16:7, 21). Kubera ko Pawulo yari “intumwa ku banyamahanga” yari yarahawe inshingano yo kubwiriza abatari Abayahudi (Rm 11:13). Uko bigaragara yahisemo gukoresha izina rye ry’Abaroma, kuko wenda ari ryo abanyamahanga bari kwemera (Ibk 9:15; Gl 2:7, 8). Hari abavuga ko yiyise Pawulo yiyitiriye Serugiyo Pawulo. Ariko bishobora kuba atari byo kuko yakomeje kwitwa Pawulo na nyuma y’aho aviriye muri Shipure. Hari n’abavuga ko Pawulo yangaga gukoresha izina rye ry’Igiheburayo kuko uko ryavugwaga mu Kigiriki byasaga n’irindi jambo ry’Ikigiriki ryerekeza ku muntu (cyangwa inyamaswa) ugenda wiyemera.
Pawulo: Mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, izina Pauʹlos rituruka ku izina ry’Ikilatini Paulus risobanura “umuntu muto cyangwa mugufi.” Iryo zina ryakoreshejwe inshuro 157 ryerekeza ku ntumwa Pawulo, n’indi nshuro imwe ryerekeza ku mutware wo muri Shipure witwaga Serugiyo Pawulo.—Ibk 13:7.
17-23 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 15-16
“Bahurije ku mwanzuro umwe ushingiye ku Ijambo ry’Imana”
‘Ntibavuze rumwe’
8 Luka akomeza agira ati “ibyo bituma Pawulo na Barinaba batavuga rumwe [n’abo ‘bantu bamwe’], kandi bajya impaka nyinshi. [Abasaza] bemeza ko Pawulo na Barinaba n’abandi bo muri bo bajya i Yerusalemu ku ntumwa n’abasaza, kugira ngo babagishe inama kuri izo mpaka” (Ibyak 15:2). Uko ‘kutavuga rumwe no kujya impaka nyinshi’ byagaragazaga ko impande zombi zari zifite ibyiyumvo bikomeye kandi ko zari zikomeye ku byo zemeraga, ku buryo itorero ryo muri Antiyokiya ritashoboraga gukemura icyo kibazo. Kugira ngo itorero rikomeze kubumbatira amahoro n’ubumwe, ryagaragaje ubwenge maze rigeza icyo kibazo ku “ntumwa n’abasaza” b’i Yerusalemu bari bagize inteko nyobozi. Ni irihe somo twavana ku basaza bo muri Antiyokiya?
Abakristo b’ukuri bubaha Ijambo ry’Imana
6 Amagambo avugwa muri Amosi 9:11, 12 ni yo yabafashije gukemura icyo kibazo. Ayo magambo yasubiwemo mu Byakozwe 15:16, 17, hagira hati “nzahindukira nubake ingando ya Dawidi yaguye; kandi nzongera nubake amatongo yayo, nongere nyihagarike, kugira ngo abantu basigaye bashake Yehova babishishikariye, bafatanyije n’abo mu mahanga yose bitirirwa izina ryanjye, ni ko Yehova avuga.”
7 Hari uwavuga ati “ariko iyo mirongo ntivuga ko Abanyamahanga bizeye batagombaga gukebwa.” Ibyo ni ukuri. Icyakora, Abakristo b’Abayahudi bo bumvise icyo yashakaga kuvuga. Ntibabonaga ko Abanyamahanga bakebwe ari “abo mu mahanga,” ahubwo babonaga ko ari abavandimwe babo (Kuva 12:48, 49). Urugero, dukurikije ubuhinduzi bumwe bwa Bibiliya, muri Esiteri 8:17 hagira hati “Abanyamahanga benshi barakebwe, bahinduka Abayahudi” (Bibiliya ya Septante yahinduwe n’uwitwa Bagster). Ku bw’ibyo, icyo Ibyanditswe byavuze cyarumvikanaga neza. Abasigaye bo mu nzu ya Isirayeli (ari bo Bayahudi n’abakebwe bahindukiriye idini ry’Abayahudi) bafatanyije “n’abo mu mahanga yose” (ari bo Banyamahanga batakebwe) bari kuba ubwoko bumwe bwitirirwa izina ry’Imana. Bityo rero, ntibyari ngombwa ko Abanyamahanga bifuzaga kuba Abakristo bakebwa.
“Agenda akomeza amatorero”
18 Pawulo na Timoteyo bamaze imyaka myinshi bakorana. Basuraga amatorero, bakajya ahantu hatandukanye inteko nyobozi yabaga yabohereje. Inkuru yo muri Bibiliya igira iti ‘imigi banyuzemo yose, bagendaga baha abayibamo amategeko yemejwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu, ngo bayubahirize’ (Ibyak 16:4). Uko bigaragara, amatorero yakurikije ubuyobozi bwatanzwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu. Uko kuganduka kwatumye “amatorero akomeza gushikama mu kwizera, kandi umubare wayo ukomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.”—Ibyak 16:5.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Jya wigana intumwa za Yesu ukomeza kuba maso
8 Ni irihe somo dushobora kuvana muri iyo nkuru? Tuzirikane ko igihe Pawulo yari amaze gutangira urugendo agana muri Aziya, ari bwo umwuka w’Imana wagize icyo ukora. Nanone, Pawulo amaze kugera hafi y’i Bituniya ni bwo Yesu yamuhaye amabwiriza. Ikindi kandi, igihe Pawulo yari amaze kugera i Tirowa, ni bwo Yesu yamutegetse kujya i Makedoniya. Kubera ko Yesu ari we Mutware w’itorero, muri iki gihe natwe ashobora kutuyobora muri ubwo buryo (Kolo 1:18). Dufate urugero: ushobora kuba umaze igihe wifuza kuba umupayiniya cyangwa kwimukira aho ababwiriza bakenewe cyane kurusha ahandi. Ariko birashoboka ko nyuma yo gutera intambwe runaka kugira ngo ugere ku ntego yawe, ari bwo Yesu azakuyobora binyuze ku mwuka w’Imana. Tekereza ku rugero rukurikira: iyo imodoka igenda, ni bwo gusa umushoferi wayo aba ashobora kuyiganisha iburyo cyangwa ibumoso. Mu buryo nk’ubwo, Yesu na we ashobora kuduha ubuyobozi dukeneye kugira ngo twagure umurimo wacu ari uko gusa twatangiye gutera intambwe zigaragara kugira ngo tugere ku ntego yacu.
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 16:37
turi Abaroma: Uko bigaragara Pawulo na Silasi bari bafite ubwenegihugu bw’Abaroma. Amategeko y’Abaroma yavugaga ko umuturage w’Umuroma yagombaga gucirwa urubanza rukurikije amategeko kandi ko atagombaga na rimwe guhanirwa mu ruhame atatsinzwe n’urubanza. Kugira ubwenegihugu bw’Abaroma, byatumaga umuntu agira uburenganzira runaka n’ibindi bintu byihariye, aho yajyaga hose muri ubwo bwami. Uwabaga afite ubwo bwenegihugu ntiyagengwaga n’amategeko y’intara, ahubwo yagengwaga n’amategeko y’Abaroma. Igihe yabaga aregwa, yashoboraga kwemera gucirwa urubanza hakurikijwe amategeko yo mu gace arimo, ariko akaba afite uburenganzira bwo kuburanira imbere y’urukiko rw’Abaroma. Iyo yakatirwaga urwo gupfa, yashoboraga kujuririra umwami. Intumwa Pawulo yabwirije cyane mu turere twayoborwaga n’Ubwami bw’Abaroma. Kubera ko yari afite ubwenegihugu bw’Abaroma, yakoresheje uburenganzira yari afite nibura mu buryo butatu: (1) Yabwiye abacamanza b’i Filipi ko igihe bamukubitaga, bari bamuvukije uburenganzira bwe. (2) Yagaragaje ubwo burenganzira bwe kugira ngo adakubitirwa i Yerusalemu. (3) Yajuririye Kayisari, umwami w’abami w’Abaroma kugira ngo abe ari we umucira urubanza.—w15 1/3 12 par. 3
24-30 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 17-18
“Jya wigana uko intumwa Pawulo yabwirizaga nuko yigishaga”
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 17:2, 3
yungurana na bo ibitekerezoe: Pawulo ntiyababwirizaga ubutumwa bwiza gusa, ahubwo yarabasobanuriraga kandi akabaha ibihamya bishingiye ku Byanditswe, ni ukuvuga Ibyanditswe by’Igiheburayo. Yabasomeraga Ibyanditswe, akungurana na bo ibitekerezo kandi akababwiriza ahereye ku byo basanzwe bazi. Inshinga y’Ikigiriki di·a·leʹgo·mai isobanura “gutangiza ikiganiro, kuganira n’umuntu cyangwa gushyikirana.” Iyo nshinga yerekeza ku bantu barimo kuganira. Iyo nshinga nanone ikoreshwa mu Ibk 17:17; 18:4, 19; 19:8, 9; 20:7, 9.
akoresheje Ibyanditswe: Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha risobanura “gushyira ku ruhande rwa cyangwa gushyira ikintu iruhande rw’ikindi.” Ibyo bishobora kuba bigaragaza ko Pawulo yafataga ubuhanuzi bwavugaga ibya Mesiya buri mu Byanditswe by’Igiheburayo akabugereranya n’ibintu byabaye mu buzima bwa Yesu, kugira ngo agaragaze ko Yesu yashohoje ubwo buhanuzi.
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 17:17
isoko: Ni isoko (mu Kigiriki a·go·raʹ) ryo muri Atene ryari riherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Akoropole, rikaba ryari rifite ubuso bwa hegitari zigera kuri 5. Iryo soko ntiryari ahantu abantu bagurira cyangwa bagurishiriza gusa, ahubwo ryari n’ahantu abantu bo mu mugi bateraniraga. Iryo soko ryari ishingiro ry’ubukungu, politiki n’umuco by’uwo mugi. Abanyatene bakundaga kuhahurira, bakagirana ibiganiro by’ubwenge.
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 17:22, 23
Imana Itazwi: Amagambo y’Ikigiriki A·gnoʹstoi the·oiʹ yari yanditse ku gicaniro cyo muri Atene. Abantu bo muri Atene bagaragazaga ko bubaha imana bazubakira insengero n’ibicaniro byinshi, bagera nubwo bubakira ibintu bidafatika. Urugero, bubakiye ibicaniro imana yo kuba ikirangirire, iyo kwiyoroshya, iy’ingufu, itanga ubushobozi bwo kwemeza n’iyo kugira impuhwe. Birashoboka ko batinyaga ko hagira imana birengagiza maze ikazabahana, ikaba ari yo mpamvu bubakiye igicaniro “Imana Itazwi.” Icyo gicaniro cyagaragazaga ko abo bantu bemeraga ko hari Imana batari bazi. Pawulo yahereye kuri icyo gicaniro abwiriza abo bantu abamenyesha iyo Mana y’ukuri batari bazi.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa
18:18—Ni uwuhe muhigo Pawulo yari yarahize? Intiti zimwe zivuga ko Pawulo yari yarahize umuhigo wo kuba Umunaziri (Kub 6:1-21). Icyakora, Bibiliya ntigaragaza umuhigo Pawulo yari yarahize uwo ari wo. Nanone kandi, Ibyanditswe ntibivuga niba uwo muhigo Pawulo yari yarawuhize mbere yo guhinduka umwigishwa cyangwa nyuma yaho. Ntibinagaraza niba ari bwo yari akiwuhiga cyangwa niba yari awuhiguye. Uko byaba byari biri kose ariko, guhiga umuhigo nk’uwo ntibyari bibi.
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 18:21
Yehova nabishaka: Iyo mvugo igaragaza ko mbere yo gukora ikintu cyangwa mu gihe uteganya kugira icyo ukora, wagombye kubanza kumenya uko Imana ibibona. Ibyo intumwa Pawulo yarabizirikanaga (1Kr 4:19; 16:7; Hb 6:3). Umwigishwa Yakobo na we yashishikarije abo yandikiye kujya bavuga bati: “Yehova nabishaka tuzabaho, kandi nanone tuzakora iki cyangwa kiriya” (Yk 4:15). Umuntu ntiyagombye gukoresha iyo mvugo yikinira. Mu gihe akoresheje iyo mvugo abikuye ku mutima yagombye gukora ibihuje n’ibyo Yehova ashaka. Nta nubwo ari ngombwa ko umuntu abivuga ngo abandi babyumve ahubwo akenshi umuntu abivugira mu mutima.—Reba Imfashanyigisho z’Ijambo ry’Imana A5.
31 UKUBOZA–6 MUTARAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 19-20
“Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose”
“Muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda”
5 Iyo ntumwa yanditse ivuga ko abasaza bagombaga ‘kuragira umukumbi w’Imana bari bashinzwe kurinda.’ Byari ngombwa ko bamenya ko umukumbi ari uwa Yehova na Yesu Kristo. Abasaza bari kuzabazwa uko bitaye ku ntama z’Imana. Reka tuvuge ko incuti yawe igusabye kuyisigaranira abana mu gihe idahari. Ese ntiwabitaho kandi ukabagaburira? Hagize urwara se, ntiwamushakira imiti? Uko ni ko abasaza b’itorero na bo bagomba ‘kuragira itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite’ (Ibyak 20:28). Bazirikana ko buri ntama yaguzwe amaraso y’igiciro cyinshi ya Kristo Yesu. Abasaza bagaburira umukumbi, bakawurinda kandi bakawitaho kubera ko bazabibazwa.
Abasaza b’Abakristo ni ‘abakozi bakorana natwe kugira ngo tugire ibyishimo’
15 Abasaza basohoza inshingano itoroshye. Hari igihe barara amajoro batagohetse cyangwa bakabyuka igicuku kugira ngo basenge bitewe no guhangayikira abagize umukumbi w’Imana cyangwa se bagiye kubafasha (2 Kor 11:27, 28). Ariko kandi, abasaza basohoza inshingano yabo neza kandi bishimye, nk’uko Pawulo yabigenzaga. Yandikiye Abakorinto ati “nakwemera rwose gutanga ibyo mfite byose no kwitanga jyewe wese ku bw’ubugingo bwanyu” (2 Kor 12:15). Koko rero, urukundo Pawulo yakundaga abavandimwe be rwatumye yitanga cyane kugira ngo abafashe. (Soma mu 2 Abakorinto 2:4; Fili 2:17; 1 Tes 2:8.) Ntibitangaje kuba abavandimwe baramukundaga cyane.—Ibyak 20:31-38.
‘Amaraso y’abantu bose ntandiho’
20 Imibereho ya Pawulo yari itandukanye cyane n’iy’abantu bari kuza nyuma yaho barya imitsi umukumbi. Yakoreshaga amaboko ye ashaka ibimutunga kugira ngo ataremerera itorero. Imihati yashyiragaho akorera bagenzi be bahuje ukwizera ntiyari ishingiye ku gushaka indamu. Pawulo yagiriye abasaza bo muri Efeso inama yo kugaragaza umwuka wo kwigomwa. Yarababwiye ati ‘mufashe abadakomeye, kandi muzirikane amagambo y’Umwami Yesu, igihe yavugaga ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”’—Ibyak 20:35.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
“Ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kuganza”
11 Pawulo ashobora kuba yaratangaga ibiganiro muri icyo cyumba cy’ishuri buri munsi ahereye mu ma saa tanu akageza mu ma saa kumi (Ibyak 19:9). Ayo ashobora kuba ari amasaha yabaga atuje ariko nanone arimo ubushyuhe bwinshi, igihe abenshi babaga bahagaritse akazi kabo kugira ngo bajye kurya kandi baruhuke. Bitekerezeho nawe: niba Pawulo yarakurikije iyo gahunda mu gihe cy’imyaka ibiri yuzuye, agomba kuba yaramaze amasaha asaga 3.000 yigisha. Aha nanone hagaragaza indi mpamvu ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kuganza. Pawulo yakoranaga umwete kandi akamenya guhuza n’imimerere. Yagiraga icyo ahindura kuri gahunda ye kugira ngo ahuze n’ibyo abantu bo muri ako gace babaga bakeneye. Ibyo byageze ku ki? “Abari batuye mu ntara ya Aziya bose bumvise ijambo ry’Umwami, ari Abayahudi cyangwa Abagiriki” (Ibyak 19:10). Mbega ukuntu yahamije iby’Ubwami mu buryo bunonosoye!
“Ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kuganza”
15 Kuba abahungu ba Sikewa barakojejwe isoni byatumye abantu benshi batinya Imana, maze benshi barizera kandi bacika ku migenzo yabo y’ubupfumu. Umuco wo muri Efeso wari wiganjemo ubupfumu. Ahantu hose wahasangaga impigi, kandi habaga hari amagambo y’imitongero, akenshi yabaga yanditswe. Icyo gihe Abefeso benshi bumvise bagomba kuzana ibitabo byabo by’ubumaji, maze babitwikira mu ruhame, nubwo byari bifite agaciro k’amadolari agera mu bihumbi bibarirwa muri za mirongo ubaze mu gaciro k’ubu. Luka agira ati “nguko uko ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kuganza rifite imbaraga” (Ibyak 19:17-20). Mbega ukuntu ukuri kwatsinze ikinyoma n’abadayimoni mu buryo buhebuje! Abo bantu bizerwa badusigiye urugero rwiza muri iki gihe. Natwe tuba mu isi yiganjemo ubupfumu. Turamutse tubonye ko hari ikintu dutunze gifitanye isano n’ubupfumu, twagombye kwigana Abefeso, tukacyikuraho tudatindiganyije! Nimucyo dukomeze kugendera kure bene ibyo bikorwa biteye ishozi, icyo byadusaba cyose.