INDIRIMBO YA 77
Umucyo umurika mu isi y’umwijima
Igicapye
1. Iyi si y’abantu babi,
Iri mu mwijima.
Ariko ntituri nka bo,
Twabonye umucyo.
(INYIKIRIZO)
Ubutumwa bwiza
Bumurikira bose
Bakaba mu mucyo.
Bava mu mwijima,
Bagasobanukirwa,
Bakishima.
2. Bantu mwe nimukanguke,
Igihe cyashize.
Nimwite ku byo tuvuga,
Maze muzabeho.
(INYIKIRIZO)
Ubutumwa bwiza
Bumurikira bose
Bakaba mu mucyo.
Bava mu mwijima,
Bagasobanukirwa,
Bakishima.
(Reba nanone Yoh 3:19; 8:12; Rom 13:11, 12; 1 Pet 2:9.)