ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • th ingingo 9 p. 12
  • Gukoresha imfashanyigisho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gukoresha imfashanyigisho
  • Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibisa na byo
  • Kwifashisha neza ibintu bigaragara
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Tujye Twifashisha Ibintu Bigaragara mu Gihe Twigisha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Jya wereka videwo abo wigisha Bibiliya
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Kureba abo ubwira
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Itoze gusoma no kwigisha
th ingingo 9 p. 12

INGINGO YA 9

Gukoresha imfashanyigisho

Umurongo wo muri Bibiliya

Intangiriro 15:5

INSHAMAKE: Jya ukoresha imfashanyigisho, kugira ngo ibyo wigisha birusheho kumvikana.

UKO WABIGENZA:

  • Toranya imfashanyigisho ituma ibyo wigisha birushaho kumvikana. Jya ukoresha amafoto, imbonerahamwe, amakarita, imirongo igaragaza ibihe cyangwa ibindi bintu kugira ngo utsindagirize ingingo z’ingenzi. Jya ufasha abaguteze amatwi kwibuka inyigisho wigishije, aho kwibuka gusa ibyo werekanye.

  • Jya ukora uko ushoboye abo ubwira babone neza imfashanyigisho wakoresheje.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Mbere yo gutanga ikiganiro, jya usuzuma niba imfashanyigisho uri bukoreshe ihari kandi iteguye neza.

MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Jya wereka uwo ubwiriza ifoto iboneka mu gitabo mukoresha, umusabe kugira icyo ayivugaho. Mubaze ibindi bibazo niba ari ngombwa, kugira ngo utsindagirize ibitekerezo by’ingenzi. Mu gihe werekana videwo, jya ukora uko ushoboye kugira ngo uwo uyereka ayirebe neza. Muri rusange, si ngombwa kugira icyo uvuga hagati muri videwo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze