ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr24 Werurwe pp. 1-12
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2024
  • Udutwe duto
  • 4-10 WERURWE
  • 11-17 WERURWE
  • 18-24 WERURWE
  • 25-31 WERURWE
  • 1-7 MATA
  • 8-14 MATA
  • 15-21 MATA
  • 22-28 MATA
  • 29 MATA–5 GICURASI
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2024
mwbr24 Werurwe pp. 1-12

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

© 2023 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania

4-10 WERURWE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI YA 16-17

“Yehova, ibyiza byose mfite ni wowe mbikesha”

w18.12 26 par. 11

Rubyiruko, mushobora kugira icyo mugeraho mu buzima

JYA USHAKA INSHUTI NYAKURI

11 Soma muri Zaburi ya 16:3. Dawidi yari azi uko yabona inshuti nziza. ‘Yishimiraga cyane’ gusabana n’abantu bakunda Yehova. Yabise “abera,” kuko bagenderaga ku mahame mbwirizamuco atanduye, bakagira n’imyitwarire iboneye. Hari undi mwanditsi wa zaburi wahitagamo inshuti nk’izo. Yaranditse ati: “Nifatanya n’abagutinya bose, n’abakomeza amategeko yawe” (Zab 119:63). Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, nawe ushobora kubona inshuti nziza nyinshi mu batinya Yehova kandi bakamwumvira. Ariko birumvikana ko utagomba gushaka inshuti mu bantu muri mu kigero kimwe gusa.

w14 15/2 29 par. 4

‘Reba ubwiza bwa Yehova’

“Dawidi yararirimbye ati ‘Yehova, ni wowe mugabane w’umurage wanjye n’uw’igikombe cyanjye. Urinda umugabane wanjye. Imbago z’umugabane nagerewe ziri ahantu hashimishije’” (Zab 16:5, 6). Dawidi yashimiraga Yehova ku bw’“umugabane” we, ni ukuvuga imishyikirano myiza yari afitanye na we n’inshingano ihebuje yo kumukorera. Kimwe na Dawidi, dushobora guhura n’ibibazo, ariko dufite imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, nimucyo dukomeze kwishimira gahunda y’ugusenga k’ukuri, kandi buri gihe tujye ‘twitegereza’ urusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka ‘twishimye.’

w08 15/ 2 par. 2-3

Shyira Yehova imbere yawe iteka

2 Twese dushobora gukura amasomo ku bintu byabaye ku bantu bazwi cyane bavugwa muri Bibiliya, urugero nka Aburahamu, Sara, Mose, Rusi, Dawidi, Esiteri, intumwa Pawulo n’abandi. Icyakora, inkuru zivuga iby’abantu bavugwa incuro nke muri Bibiliya na zo zishobora kutwungura. Gutekereza ku nkuru za Bibiliya, bishobora kudufasha gukora ibihuje n’amagambo y’umwanditsi wa zaburi agira ati “nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa” (Zab 16:8). Ayo magambo asobanura iki?

3 Akenshi, umusirikare yakoreshaga inkota ye ayifashe mu kuboko kwe kw’iburyo, bigatuma icyo gice cy’umubiri we gisigara kidakingiwe n’ingabo yabaga afashe mu kuboko kw’ibumoso. Ariko, iyo mugenzi we yabaga arwanira muri urwo ruhande rw’iburyo, ni we wabaga amurinze. Nidukomeza kuzirikana ibyo Yehova ashaka kandi tukabikora, azaturinda. Nimucyo dusuzume uko inkuru zo muri Bibiliya zishobora gukomeza ukwizera kwacu kugira ngo ‘duhore tuzirikana [Yehova] ubudahwema.’—Bibiliya Ntagatifu.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2 714

Imboni

Ijambo ry’Igiheburayo ʼi·shohnʹ (Gut 32:10; Img 7:2), iyo rikoreshejwe riri kumwe n’ijambo ʽaʹyin (ijisho), risobanura “akagabo ko mu jisho.” Mu buryo nk’ubwo, ijambo bath (umukobwa) rikoreshwa mu Maganya 2:18 ryumvikanisha igitekerezo cy’“umukobwa wo mu jisho.” Ayo magambo yombi yerekeza ku mboni y’ijisho. Nanone ayo magambo aboneka muri Zaburi 17:8 ari kumwe, kugira ngo ashimangire icyo gitekerezo (ʼi·shohnʹ bath-ʽaʹyin), akaba asobanura ngo: “akagabo gato, umukobwa wo mu jisho (“imboni y’ijisho”). Nta gushidikanya ko ayo magambo yerekeza ku gafoto gato umuntu abona mu mboni, iyo yirebye mu jisho rya mugenzi we.

Ijisho ni urugingo rudakomeye kandi rushobora kwangirika mu buryo bworoshye. Rishobora kubona n’agasatsi gato cyangwa akavumbi kagiye kuryinjiramo. Agace kabengerana k’ijisho gatwikiriye imboni, kagomba kurindwa no kwitabwaho kuko iyo gakomeretse cyangwa kakijima bitewe n’indwara, bituma umuntu atabona neza cyangwa bikaba byanatuma ahuma burundu. Bibiliya ikoresha amagambo ngo: “imboni y’ijisho ryawe” ikoresheje imbaraga ariko mu buryo bwitondewe, yerekeza ku kintu gikwiriye kurindwa no kwitabwaho cyane. Uko ni ko dukwiriye kubona amategeko y’Imana (Img 7:2.) Ku birebana n’ukuntu Imana yitaga ku bari bagize ubwoko bwayo mu buryo bwa kibyeyi, mu Gutegeka 32:10 havuga ko Yehova yarinze icyo gihugu “nk’urinda imboni y’ijisho rye.” Dawidi yasenze avuga ko Imana yari kuzamwitaho kandi ikamurinda “nk’imboni y’ijisho” (Zab 17:8). Yifuje ko Yehova agira icyo amukorera mu buryo bwihuse igihe abanzi bamuteraga. (Gereranya na Zek 2:8, hakoreshejwe ijambo ry’Igiheburayo ba·vathʹ ʽaʹyin, risobanura “imboni y’ijisho.”)

11-17 WERURWE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI YA 18

“Yehova ni umukiza wanjye”

w09 1/5 14 par. 4-5

Ibyishimo bituruka kuri Yehova ni igihome cyacu

Nanone Bibiliya igereranya Yehova n’ibintu bidafite ubuzima. Imwita “Igitare cya Isirayeli,” “umunara” n’“igihome” (2 Samweli 23:3; Imigani 18:10; Gutegeka kwa Kabiri 32:4). None se ni iki Yehova ahuriyeho n’ibyo bintu? Nk’uko igitare kinini kiba gifashe mu butaka ubutanyeganyega, ni na ko Yehova Imana ashobora kuturinda ku buryo nta cyaduhungabanya.

5 Igitabo cya Zaburi kirimo imvugo nyinshi z’ikigereranyo zigaragaza imico itandukanye ya Yehova. Urugero, Zaburi ya 84:12 ivuga ko Yehova ari “izuba n’ingabo” kubera ko ari Isoko y’urumuri, ubuzima, imbaraga n’uburinzi. Ku rundi ruhande, Zaburi ya 121:5 ivuga ko ‘Uwiteka ari igicucu cyawe iburyo bwawe.’ Nk’uko igicucu gishobora kukurinda izuba ry’igikatu, ni na ko Yehova ashobora kurinda abagaragu be ibigeragezo bikaze, agasa n’ubarindiye mu gicucu cy’“ukuboko” kwe cyangwa munsi y’“amababa” ye.—Yesaya 51:16; Zaburi 17:8; 36:8.

it-2 1161 par. 7

Ijwi

Imana yumva ijwi ry’abagaragu bayo. Abasenga Imana mu mwuka no mu kuri bashobora kuyisenga bizeye ko izabumva, ururimi rwose baba bavuga. Ikindi kandi, nubwo umuntu yasenga bucece atavuga, Imana ishobora ‘kumwumva’ kuko izi imitima y’abantu (Zab 66:19; 86:6; 116:1; 1Sm 1:13; Neh 2:4). Iyo abantu b’imbabare basenze Imana bayisaba ko yabafasha irabumva. Uretse n’ibyo, imenya imigambi y’abantu bayirwanya cyangwa iy’abifuza kugirira nabi abagaragu bayo.—Int 21:17; Zab 55:18, 19; 69:33; 94:9-11; Yer 23:25.

w22.04 3 par. 1

Wakora iki mu gihe uhangayitse?

2. Jya utekereza. Ese mu gihe cyashize hari ibigeragezo wahuye na byo, maze ukabona ko iyo Yehova atagufasha utari kubyihanganira? Iyo utekereje ukuntu Yehova yagufashije n’uko yafashije abagaragu be ba kera, bituma wihangana kandi ukarushaho kumwiringira (Zab 18:17-19). Umusaza w’itorero witwa Joshua yaravuze ati: “Iyo Yehova ashubije amasengesho yange, hari ahantu mbyandika. Ibyo bituma nibuka inshuro zose nagiye nsaba Yehova ibintu runaka, akabimpa nk’uko nabimusabye.” Ubwo rero, gutekereza ku byo Yehova yadukoreye, bituma tubona imbaraga zo kwihanganira ibibazo biduhangayikishije.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 432 par. 2

Umukerubi

Abakerubi ntibari ibishushanyo binini cyane abantu bakoze bigana amashusho y’ibikoko biteye ubwoba kandi bifite amababa, byasengwaga mu bihugu by’abapagani byari bikikije Isirayeli, nk’uko bamwe babitekereza. Inyandiko za kera z’Abayahudi zose zemeza ko abo bakerubi bari bafite imiterere nk’iy’abantu (Bibiliya nta cyo ibivugaho.) Ibishushanyo by’abakerubi byari ibishushanyo abanyabukorikori batunganyije neza cyane, byagereranyaga ubwiza buhebuje bw’abamarayika, kandi bari barabitunganyije bakurikije “igishushanyo mbonera” Yehova yari yarahaye Mose (Kuva 25:9). Intumwa Pawulo yavuze uko ibyo bishushanyo byari biteye agira ati: “Abakerubi bari bafite ikuzo, igicucu cyabo gitwikiriye umupfundikizo w’ihongerero.” (Heb 9:5) Abakerubi bari ikimenyetso kigaragaza ko Yehova ahari, nk’uko Bibiliya yabivuze igira iti: “Aho ni ho nzajya nkwiyerekera kandi mvugane nawe ndi hejuru y’umupfundikizo, hagati y’abakerubi babiri bari hejuru y’isanduku y’igihamya” (Kuva 25:22; Kub 7:89). Ni yo mpamvu byavugwaga ko Yehova ‘yicaye ku bakerubi’ cyangwa hagati yabo (1Sm 4:4; 2Sm 6:2; 2Bm 19:15; 1Ng 13:6; Zab 80:1; 99:1; Yes 37:16). Abakerubi bagereranyaga “igare” rya Yehova ari na ryo yicaraho (1Ng 28:18). Amababa y’abo bakerubi ni yo arinda iryo gare mu rugendo kandi agatuma ryihuta. Ni yo mpamvu mu ndirimbo Dawidi yanditse igihe yavugaga ukuntu Yehova yaje kumufasha yihuta, yamugereranyije n’umuntu ‘uza agendera ku mukerubi, aguruka’ ndetse ku “mababa y’umumarayika.”—2Sm 22:11; Zab 18:10.

18-24 WERURWE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI YA 19-21

“Ijuru ritangaza ikuzo ry’Imana”

w04 1/1 8 par. 1-2

Nimucyo twese dutangaze icyubahiro cya Yehova

DAWIDI mwene Yesayi, yari umushumba ukiri muto wakuriye hafi y’i Betelehemu. Mbega ukuntu agomba kuba yarajyaga yitegereza isanzure ry’ijuru rihunze inyenyeri mu ijoro rituje, mu gihe yabaga aragiye imikumbi ya se ari wenyine muri izo nzuri z’intama! Nta gushidikanya ko yibutse ibyo bintu bishishikaje cyane yabonye igihe yahumekerwaga n’umwuka wera w’Imana, akandika amagambo meza cyane ari muri Zaburi ya 19 kandi akayaririmba agira ati: “Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo. Umugozi ugera wabyo wakwiriye isi yose, amagambo yabyo yageze ku mpera y’isi.”—Zaburi 19:2, 5.

2 Uburyo buhambaye Yehova yaremye ijuru butangaza icyubahiro cye butavuze, nta magambo nta n’ijwi bukoresheje, amanywa abibwira andi manywa, ijoro rikabimenyesha irindi joro. Ibyaremwe ntibihwema gutangaza icyubahiro cy’Imana, kandi bituma umuntu abona ko nta cyo ari cyo iyo yitegereje ibyo bihamya bitavuga byigaragariza ubwabyo “isi yose” kugira ngo abayituye bose babibone. Icyakora, ibyo bihamya by’ibyaremwe bitavuga ntibihagije. Abantu b’indahemuka baterwa inkunga yo kwifatanya na byo mu gutanga ubuhamya mu ijwi ryumvikana. Umwanditsi wa Zaburi utazwi izina yabwiye abantu b’indahemuka basenga Imana muri aya magambo yahumetswe ati: “Mwaturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga. Mwaturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro” (Zaburi 96:7, 8). Abantu bafitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova, bashimishwa no kwitabira iyo nkunga baterwa. None se, kwaturira Imana ko ifite icyubahiro bikubiyemo iki?

w04 1/6 11 par. 8-10

Ibyaremwe bitangaza icyubahiro cy’Imana

8 Dawidi yakomeje asobanura ibindi bintu bihambaye biboneka mu byo Yehova yaremye: “muri ibyo [mu kirere] yabambiye izuba ihema, rimeze nk’umukwe usohoka mu nzu ye, ryishima nk’umunyambaraga rinyura mu nzira yaryo. Riva ku mpera y’ijuru, rikagera ku yindi mpera yaryo, nta kintu gihishwa icyokere cyaryo.”—Zab 19:4-6.

9 Iyo ugereranyije izuba n’izindi nyenyeri, usanga na ryo atari rinini cyane. Icyakora, izuba ni inyenyeri ya rutura, ku buryo usanga imibumbe irigaragiye ari mito cyane nta n’amahuriro. Hari igitabo kivuga ko “ripima toni miriyari 2 incuro miriyari incuro miriyari,” ni ukuvuga ko ripima ibice 99,9 ku ijana by’uburemere bwose hamwe bw’izuba n’imibumbe yose irigaragiye! Imbaraga rukuruzi z’izuba zituma isi irizenguruka iri ku ntera ya kirometero miriyoni 150, itagiye kure yaryo cyangwa ngo iryegere. Agace gato cyane k’ingufu z’izuba ni ko konyine kagera ku isi, ariko kaba gahagije kugira ngo gatume ubuzima bushobora kubaho.

10 Umwanditsi wa Zaburi avuga izuba mu mvugo y’ikigereranyo, avuga ko rimeze “nk’umunyambaraga” uturuka aho rirasira akirukanka umunsi wose nimugoroba akaruhukira mu “ihema.” Iyo izuba rirenze, ku muntu uri ku isi abona rimeze nk’aho riseseye mu “ihema,” mbese nk’aho rigiye kuruhuka. Mu gitondo risa n’aho rishigukira hejuru, “rimeze nk’umukwe usohoka mu nzu ye.” Kubera ko Dawidi yari umushumba, yari azi neza ukuntu ijoro rigira imbeho ikabije (Itangiriro 31:40). Yibukaga ukuntu izuba ryahitaga rimususurutsa rigasusurutsa n’ubutaka bwari bumukikije. Uko bigaragara, ntiryananizwaga n’“urugendo” rwo kuva iburasirazuba rijya iburengerazuba, ahubwo ryari rimeze “nk’umunyambaraga” witeguye kongera gufata urugendo.

g95 8/11 7 par. 3

Umuhanga mu bukorikori utazwi muri iki gihe

Uko tugenda turushaho kumenya no kwishimira ubwiza bw’ibyaremwe, ni na ko tugenda turushaho kumenya Umuremyi wacu. Hari igihe Yesu yabwiye abigishwa be ngo bitegereze indabyo zari mu mirima yo muri Galilaya. Yaravuze ati: “Muvane isomo ku ndabyo zo mu gasozi, ukuntu zikura: ntizigoka cyangwa ngo zibohe imyenda. Ariko ndababwira ko na Salomo mu ikuzo rye ryose atigeze arimba nka rumwe muri izo ndabyo” (Matayo 6:28, 29). Ubwiza bw’ururabyo rwo mu gasozi ruciriritse butwibutsa ko Imana itirengagiza ibyo abantu bakeneye.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 1073

Igiheburayo, II

Nanone hari uburyo bwo gukurikiranya interuro zirimo ingingo zibangikanye cyangwa zuzuzanya. Muri izo nteruro igitekerezo kiri mu nteruro ya kabiri ntigisubiramo ikiri mu nteruro ya mbere cyangwa ngo kikivuguruze. Ahubwo usanga igitekerezo kiri mu nteruro ya kabiri gishimangira cyangwa kikuzuza ikiri mu nteruro ibanza. Urugero ruboneka muri Zaburi 19:7-9 hagira hati:

Amategeko ya Yehova aratunganye,

asubiza intege mu bugingo.

Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa,

bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge.

Amabwiriza Yehova atanga aratunganye,

ashimisha umutima;

Amategeko ya Yehova ntiyanduye,

ahumura amaso.

Gutinya Yehova biraboneye,

bihoraho iteka.

Amategeko ya Yehova ni ay’ukuri;

yose yagaragaye ko akiranuka.

Zirikana ko igitekerezo cyo mu gice cya kabiri cya buri nteruro cyuzuza igitekerezo cyo mu nteruro ya mbere. Ubwo rero, interuro yose ikubiyemo ibitekerezo bibiri bifitanye isano, ari byo mu busizi bita umubangikanyo. Igice cya kabiri cy’interuro, urugero nk’ikivuga ngo: “asubiza intege mu bugingo” n’ikivuga ngo: “bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge,” ni byo bituma umusomyi amenya impamvu ‘amategeko ya Yehova atunganye’ n’ukuntu ‘ibyo Yehova atwibutsa ari ibyo kwiringirwa.’ Muri izo nteruro zuzuzanya, akaruhuko kaza hagati y’igice cya mbere cy’interuro n’igice cya kabiri gatuma habaho injyana iryoheye amatwi. Ubwo rero, uretse kuba igitekerezo gikomeza kumvikana neza, binatuma habaho interuro zuzuzanya.

25-31 WERURWE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI YA 22

Bibiliya yahanuye byinshi ku rupfu rwa Yesu

w11 15/8 15 par. 16

Babonye Mesiya

16 Mesiya yari gusa n’aho yatereranywe n’Imana. (Soma muri Zaburi ya 22:1.) Mu buryo buhuje n’ubwo buhanuzi, ‘bigeze ku isaha ya cyenda [saa cyenda z’amanywa], Yesu yaranguruye ijwi aravuga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”’ (Mar 15:34). Yesu ntiyari yaretse kwizera Se wo mu ijuru. Imana yari yahanye Yesu mu maboko y’abanzi be mu buryo bw’uko yari yaretse kumurinda kugira ngo Kristo ageragezwe mu buryo bwuzuye, bityo agaragaze ko ari indahemuka. Nanone kandi, igihe Yesu yatakaga yashohoje ibivugwa muri Zaburi ya 22:1.

w11 15/8 15 par. 13

Babonye Mesiya

13 Dawidi yahanuye ko Mesiya yari gutukwa. (Soma muri Zaburi ya 22:​7, 8.) Igihe Yesu yababarizwaga ku giti cy’umubabaro yaratutswe, kubera ko Matayo yanditse ati ‘abahisi n’abagenzi baramutukaga bamuzunguriza umutwe, bavuga bati “wowe ngo wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ngaho ikize! Niba uri Umwana w’Imana, manuka kuri icyo giti cy’umubabaro!”’ Abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abakuru b’ubwo bwoko na bo baramushinyaguriye bati “yakijije abandi ariko we ntashobora kwikiza! Ngo ni Umwami w’Abisirayeli ra! Ngaho se namanuke ku giti cy’umubabaro, natwe tumwizere. Yiringiye Imana; ngaho nize imukize niba imwishimira, kuko yavuze ati ‘ndi Umwana w’Imana’” (Mat 27:39-43). Nyamara Yesu yakomeje gutuza, ntiyagira ikintu kibi avuga. Mbega ukuntu yadusigiye urugero rwiza!

w11 15/8 15 par. 14

Babonye Mesiya

14 Bakoresheje ubufindo kugira ngo bagabane imyenda ya Mesiya. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “bigabanya imyenda yanjye, bagakoresha ubufindo kugira ngo bagabane imyambaro yanjye” (Zab 22:18). Uko ni ko byagenze, kuko ‘[abasirikare b’Abaroma] bamaze kumanika [Yesu] bagabanye imyenda ye bakoresheje ubufindo.’—Mat 27:35; soma muri Yohana 19:​23, 24.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w06 1/11 29 par. 7

Tujye twubaha amateraniro yacu yera

7 Hari uburyo bufatika dushobora kugaragazamo ko twubaha amateraniro yacu. Uburyo bumwe ni ukuhagera kare tugatangira turirimba indirimbo z’Ubwami. Inyinshi muri izo ndirimbo zanditse mu buryo bw’amasengesho, bityo twagombye kuziririmba mu buryo burangwa no kubaha. Intumwa Pawulo yasubiyemo amagambo yo muri Zaburi ya 22 avuga ko ari Yesu wayavuze, arandika ati “nzabwira bene Data izina ryawe, nkuririmbire ishimwe hagati y’iteraniro” (Abaheburayo 2:12). Kubera iyo mpamvu, twagombye kwiyemeza kuzajya tuba twageze mu myanya yacu mbere y’uko uhagarariye porogaramu atangiza indirimbo kandi mu gihe turirimba tugatekereza icyo amagambo y’iyo ndirimbo asobanura. Ibyiyumvo turirimbana byagombye kuba ari nk’iby’umwanditsi wa zaburi wanditse ati “nzashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, mu rukiko rw’abatunganye no mu iteraniro ryabo” (Zaburi 111:1). Koko rero, guhimbaza Yehova ni imwe mu mpamvu zifatika zagombye gutuma tugera mu materaniro hakiri kare kandi tukayakurikira kugeza arangiye.

w03 1/9 20 par. 1

Dusingize Yehova “hagati y’iteraniro”

Muri iki gihe, kimwe n’uko byari bimeze mu bihe bya mbere, hari uburyo bwateganyirijwe abizera buri muntu ku giti cye kugira ngo bagaragarize ukwizera kwabo, “hagati y’iteraniro.” Uburyo bumwe abantu bose bafite, ni ubwo gutanga ibisubizo ku bibazo bibazwa abateranye mu materaniro y’itorero. Ntuzigere uhinyura ingaruka nziza ibyo bishobora kugira. Urugero, ibitekerezo bitangwa bigaragaza ukuntu twakemura cyangwa twakwirinda ibibazo, bikomeza icyemezo abavandimwe bacu bafashe cyo gukurikiza amahame ya Bibiliya. Ibitekerezo bitanzwe ku mirongo ya Bibiliya itandukuwe cyangwa ibitekerezo umuntu atanga ahereye ku bushakashatsi yakoze, bishobora gutera abandi inkunga yo kugira akamenyero keza ko kwiyigisha.

1-7 MATA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI YA 23-25

“Yehova ni Umwungeri wanjye”

w11 1/5 31 par. 3

“Yehova ni Umwungeri wanjye”

Yehova ayobora intama ze. Intama zitari kumwe n’umwungeri wazo, zishobora gutana zikazimira. Mu buryo nk’ubwo, natwe dukeneye uwadufasha kubona inzira nyakuri y’ubuzima (Yeremiya 10:23). Dawidi yasobanuye ko Yehova ayobora abagize ubwoko bwe “mu nzuri zirimo ubwatsi butoshye,” akabajyana “ahantu hanese ho kuruhukira.” Nanone, abayobora “mu nzira zo gukiranuka” (umurongo wa 2 n’uwa 3). Izo mvugo z’ikigereranyo z’ukuntu umwungeri yita ku matungo ye, zitwizeza ko Imana ari iyo kwiringirwa. Gukurikiza ubuyobozi bw’umwuka wera wayo buturuka muri Bibiliya, bishobora gutuma tunyurwa, bikatwongerera imbaraga, kandi bikaduhesha umutekano..

w11 1/5 31 par. 4

“Yehova ni Umwungeri wanjye”

Yehova arinda intama ze. Iyo intama zitari kumwe n’umwungeri wazo, ziba zifite ubwoba kandi ntiziba zifite kirengera. Yehova yabwiye abagize ubwoko bwe ko batagomba kugira ubwoba, kabone n’iyo ‘banyura mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi,’ ni ukuvuga mu gihe bahuye n’ibibazo bikomeye cyane kurusha ibindi mu mibereho yabo (umurongo wa 4). Yehova abahora hafi, yiteguye kubatabara. Ashobora guha abamusenga ubwenge n’imbaraga baba bakeneye kugira ngo bahangane n’ibigeragezo.—Abafilipi 4:13; Yakobo 1:2-5.

w11 1/5 31 par. 5

“Yehova ni Umwungeri wanjye”

Yehova agaburira intama ze. Kugira ngo intama zibone ibyokurya, zibifashwamo n’umwungeri wazo. Natwe tuba dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka dushobora guhabwa n’Imana yonyine (Matayo 5:3). Igishimishije ni uko Yehova atugaburira abigiranye ubuntu, akaduha ibyokurya atitangiriye itama (umurongo wa 5). Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, urugero nk’iyi gazeti urimo usoma, ni bimwe mu byokurya byo mu buryo bw’umwuka bitumara inzara tuba dufite, yo kumenya intego y’ubuzima n’umugambi Imana idufitiye.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w11 15/2 24 par. 1-3

Jya ukunda gukiranuka n’umutima wawe wose

YEHOVA ayobora abagize ubwoko bwe mu “nzira zo gukiranuka” akoresheje Ijambo rye n’umwuka we wera (Zab 23:3). Icyakora kubera ko turi abantu badatunganye, hari igihe duteshuka iyo nzira. Kugira ngo twongere gukora ibikwiriye, bisaba gushyiraho imihati myinshi. Ni iki kizadufasha kubigeraho? Kimwe na Yesu, tugomba gukunda gukora ibyo gukiranuka.—Soma muri Zaburi ya 45:7.

2 ‘Inzira zo gukiranuka’ ni iki? Izo “nzira” zigereranya uburyo bwacu bwo kubaho bushingiye ku mahame ya Yehova akiranuka. Mu giheburayo n’ikigiriki, ijambo “gukiranuka” ryerekeza ku kintu “kiboneye.” Ibyo byumvikanisha igitekerezo cyo gukurikiza amahame mbwirizamuco nta guca ku ruhande. Kubera ko Yehova ari we “buturo bwo gukiranuka,” abamusenga bishimira kumwiyambaza kugira ngo abahitiremo inzira iboneye mu by’umuco ngo bayigenderemo.—Yer 50:7.

3 Guhatanira gukurikiza amahame y’Imana akiranuka tubigiranye umutima wacu wose ni byo byonyine bishobora gutuma tuyishimisha mu buryo bwuzuye (Guteg 32:4). Ibyo bitangirana no kwiga ibyo dushobora kumenya byose ku birebana na Yehova Imana, dusanga mu Ijambo rye Bibiliya. Uko turushaho kwiga ibimwerekeyeho, buri munsi tukarushaho kumwegera, ni na ko turushaho gukunda gukiranuka kwe (Yak 4:8). Nanone kandi, tugomba kwemera ubuyobozi bw’Ijambo ry’Imana ryahumetswe mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye mu mibereho yacu.

8-14 MATA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI YA 26-28

Icyo Dawidi yakoze ngo akomeze kuba indahemuka

w04 1/12 14 par. 8-9

Jya ugendera mu nzira yo gukiranuka

8 Dawidi yarasenze ati “Uwiteka, unyitegereze ungerageze, gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye [“impyiko zanjye,” “NW”]” (Zaburi 26:2). Impyiko ziba mu mubiri w’umuntu imbere. Mu buryo bw’ikigereranyo, impyiko zigereranya ibitekerezo n’ibyiyumvo byimbitse by’umuntu. Umutima w’ikigereranyo wo ni umuntu wese w’imbere; ni ukuvuga ikimutera kugira icyo akora, ibyiyumvo bye n’ubushobozi bwo gutekereza no gusobanukirwa. Igihe Dawidi yasabaga Yehova kumwitegereza, yamusabaga ko yasuzuma kandi akagenzura ibitekerezo bye ndetse n’ibyiyumvo bye byimbitse.

9 Dawidi yinginze asaba ko impyiko ze n’umutima we byatunganywa. Ni gute Yehova atunganya abo turi bo imbere? Dawidi yararirimbye ati “ndahimbaza Uwiteka umujyanama wanjye, ni koko umutima wanjye [“impyiko zanjye,” NW] umpugura nijoro” (Zaburi 16:7). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko inama zituruka ku Mana zari zarageze Dawidi ku mutima kandi zikawugumamo, zigakosora ibitekerezo bye n’ibyiyumvo bye byimbitse. Uko ni ko natwe bishobora kutugendekera niba dutekereza kandi tukishimira inama duhabwa binyuze mu Ijambo ry’Imana, ku bayihagarariye no ku muteguro wayo, kandi tukemera ko izo nama zishinga imizi cyane muri twe. Gusenga Yehova buri gihe tumusaba kudutunganya bizadufasha kugendera mu nzira yo gukiranuka.

w04 1/12 15 par. 12-13

Jya ugendera mu nzira yo gukiranuka

12 Igiye Dawidi yavugaga ikindi kintu cyamufashije gukomeza gukiranuka, yaravuze ati “sinicarana n’abatagira umumaro, kandi sinzagenderera indyarya. Nanga iteraniro ry’inkozi z’ibibi, kandi sinzicarana n’abanyabyaha” (Zaburi 26:4, 5). Dawidi ntiyicaranaga na rimwe n’abanyabyaha. Yangaga incuti mbi.

13 Bite se kuri twe? Mbese twanga kwicarana n’abatagira umumaro bo muri za porogaramu za televiziyo, videwo, filimi, ku miyoboro ya internet cyangwa mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose? Ese tugendera kure abantu b’indyarya? Hari bamwe ku ishuri cyangwa ku kazi bigira incuti zacu ariko bafite indi migambi y’uburiganya bahishe. Mu by’ukuri se turashaka kugira inkoramutima abantu batagendera mu kuri kw’Imana? N’ubwo abahakanyi babeshya ko bavugisha ukuri, na bo bashobora guhisha imigambi yabo yo gutuma tureka gukorera Yehova. Byagenda bite se mu itorero rya gikristo haramutse harimo abantu bafite imibereho y’amaharakubiri? Na bo bahisha abo bari bo mu by’ukuri. Jayson, ubu akaba ari umukozi w’imirimo, yari afite incuti zimeze zityo igihe yari akiri muto. Avuga iby’izo ncuti ze agira ati “umunsi umwe, umwe muri bo yarambwiye ati ‘ibyo dukora muri iki gihe nta cyo bitwaye kubera ko isi nshya nitangira tuzipfira bikaba birangiye. Ntituzigera tumenya ko hari icyo twahombye.’ Ayo magambo yatumye ngira amakenga. Sinshaka gupfa igihe hazabaho isi nshya.” Jayson yagize amakenga yitandukanya n’izo ncuti ze. Intumwa Pawulo yatanze umuburo agira ati “ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33). Mbega ukuntu ari ngombwa cyane kwirinda incuti mbi!

w04 1/12 16 par. 17-18

Jya ugendera mu nzira yo gukiranuka

17 Ubuturo, hamwe n’igicaniro cyabwo batambiragaho amaturo, bwari ihuriro ryo gusenga Yehova muri Isirayeli. Igihe Dawidi yavugaga ukuntu yishimiraga aho hantu, yarasenze ati “Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe, n’ahantu ubwiza bwawe buba.”—Zaburi 26:8.

18 Mbese twishimira cyane guteranira ahantu dushobora kwigira ibyerekeye Yehova? Buri Nzu y’Ubwami, ikorerwamo buri gihe porogaramu zirebana n’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka, iba ari ihuriro ryo gusenga k’ukuri mu gace irimo. Ikindi kandi, dufite amakoraniro y’intara, amakoraniro y’akarere n’amakoraniro yihariye y’umunsi umwe, yose aba buri mwaka. Ibyo Yehova ‘yahamije’ cyangwa se atwibutsa ni byo biba bivugwa muri ayo materaniro. Nitwitoza ‘kubikunda rwose,’ tuzajya twumva twifuza kujya mu materaniro kandi dutege amatwi mu gihe tuyarimo (Zaburi 119:167). Kuba hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera bashishikajwe n’icyatuma imibereho yacu irushaho kuba myiza, kandi bakadufasha gukomeza kugendera mu nzira yo gukiranuka, bitugarurira ubuyanja.—Abaheburayo 10:24, 25.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w06 15/7 28 par. 15

Yehova akiza umunyamubabaro

15 Dawidi umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarūra” (Zaburi 27:10). Mbega ukuntu kumenya ko urukundo rwa Yehova ruruta urw’umubyeyi uwo ari we wese bihumuriza! Nubwo iyo umubyeyi akwanze, akagufata nabi cyangwa akaguta bikubabaza, ntibibuza ko Yehova akwitaho (Abaroma 8:38, 39). Ibuka ko Imana yireherezaho abo ikunda (Yohana 3:16; 6:44). Nubwo abantu baba baragukoreye ibibi bingana bite, So wo mu ijuru aragukunda!

15-21 MATA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI YA 29-31

Igihano ni ikimenyetso kigaragaza ko Imana idukunda

it-1 802 par. 3

Mu maso

Amagambo avuga ngo: ‘Guhisha mu maso’ asobanura ibintu bitandukanye bitewe n’imimerere yavuzwemo. Kuba Yehova ahisha mu maso he, bisobanura ko atacyemera umuntu cyangwa ko yamwatse imbaraga ze z’umwuka wera. Ibyo bishobora guterwa n’uko umuntu umwe cyangwa benshi bamusuzuguye, urugero nk’igihe Abisirayeli bamusuzuguraga (Yobu 34:29; Zab 30:5-8; Yes 54:8; 59:2). Rimwe na rimwe bishobora kugaragaza ko Yehova yanze kugira icyo akora ngo yigaragaze cyangwa ngo atange igisubizo, akaba ategereje igihe yagennye (Zab 13:1-3). Kuba Dawidi yarasabye Imana ngo ihishe mu maso hayo ibyaha bye cyangwa yirengagize ibyaha bye, bisobanura ko yari ayisabye ko imubabarira cyangwa igashyira ku ruhande ibyo byaha.—Zab 51:9; gereranya na Zab 10:11.

w07 1/3 19 par. 1

Gutegereza Yehova bihesha ibyishimo

Uburyo igihano Yehova aduha kitugirira akamaro, bishobora kugereranywa n’uburyo urubuto rukura maze rugahisha. Ku birebana n’igihano gitangwa n’Imana, Bibiliya igira iti “cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo” (Abaheburayo 12:11). Kimwe n’uko kugira ngo urubuto ruhishe bisaba igihe, kugira ngo duhindure imyifatire yacu dukurikije uburyo Imana idutoza na byo bisaba igihe. Urugero, niba imyifatire runaka itumye dutakaza inshingano zimwe na zimwe mu itorero, kuba twiteguye gutegereza Imana bizaturinda gucika intege no kuva mu muteguro. Muri iyo mimerere, duterwa inkunga n’amagambo Dawidi yanditse ahumekewe, amagambo agira ati ‘kuko uburakari [bw’Imana] ari ubw’akanya gato, ariko urukundo rwayo ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga’ (Zaburi 30:6). Nitwitoza gutegereza no gushyira mu bikorwa inama ziboneka mu ijambo ry’Imana ndetse n’iz’umuteguro wayo, tuzagera igihe ‘tuvuze impundu.’

w21.10 6 par. 18

Kwihana by’ukuri bisobanura iki?

18 Umuntu waciwe aba agomba kuza mu materaniro buri gihe, kandi agakurikiza inama abasaza bamugiriye, urugero nko gusenga no kwiyigisha kugira ngo agaragaze ko yihannye by’ukuri. Nanone aba agomba kwirinda ibintu byatuma yongera kugwa muri icyo cyaha. Nashyiraho imihati kugira ngo yongere kuba inshuti ya Yehova, ashobora kwiringira ko azamubabarira, kandi abasaza bakamugarura mu itorero. Birumvikana ko mu gihe abasaza basuzuma niba umuntu yarihannye by’ukuri, baba bagomba kuzirikana ko buri rubanza ruba rutandukanye n’urundi. Ubwo rero, baba bagomba gusuzuma buri rubanza babyitondeye, ariko nanone bakitega kuri uwo muntu ibintu bishyize mu gaciro.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w06 15/5 19 par. 13

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya mbere cy’igitabo cya Zaburi

31:23​—Ni mu buhe buryo umwibone yiturwa byinshi? Ijambo kwitura ryakoreshejwe muri uwo murongo risobanura guhana. Iyo umukiranutsi akoze amakosa atabigambiriye, yiturwa mu buryo bw’uko Yehova amucyaha. Kubera ko umwibone yanga kuva mu nzira ze mbi, yiturwa byinshi binyuze mu guhabwa ibihano bikomeye cyane.—Imigani 11:31; 1 Petero 4:18.

22-28 MATA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI YA 32-33

Kuki twagombye kuvuga ibyaka bikomeye twakoze?

w93 1/3 8 par. 7

Imbabazi za Yehova Zidukiza Kwiheba

7 Mu gihe twaba turangwaho umwenda w’ibyaha bikomeye twaracumuye ku mategeko y’Imana, dushobora kugira ingorane zo kwatura ibyaha byacu, ndetse no kuri Yehova. Byagenda bite mu gihe twaba turi muri iyo mimerere? Muri Zaburi 32, Dawidi yareruye ati “Ngicecetse, [aho kwatura ibyaha] amagufwa yanjy’ ashajishwa no kuniha kwanjy’ umuns’ ukira. Kuk’ ukuboko kwawe [Yehova] ku manywa na n’ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi.” (Ku murongo wa 3 n’uwa 4). Mu kugerageza guhisha icyaha cye no gucecekesha umutimanama we byacogozaga Dawidi. Agahinda yagize kamuciye intege ku buryo yari ameze nk’igiti cyumishijwe n’amapfa cyabuze agahehero ko kugitunga. Ku bw’ibyo, ashobora kuba yariyumvagamo uburwayi mu bwenge no mu mubiri. Ibyo ari byo byose, yari yaratakaje ibyishimo. Ni iki twakora mu gihe twaba tugezweho n’imimerere nk’iyo?

cl 262 par. 8

Imana ‘Yiteguye Kubabarira’

8 Dawidi wihannye yagize ati ‘nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikira gukiranirwa kwanjye. . . . Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye’ (Zaburi 32:5). Imvugo ngo “unkuraho,” isobanura ijambo ry’Igiheburayo mu buryo bw’ibanze rivuga “guterura” cyangwa “gutwara.” Uko ryakoreshejwe aha, risobanura gukuraho umuntu “urubanza, icyaha, igicumuro.” Mu by’ukuri rero, Yehova yateruye ibyaha bya Dawidi, maze arabijyana. Nta gushidikanya, ibyo byorohereje Dawidi ibyiyumvo yari yikoreye by’umutima wamuciraga urubanza (Zaburi 32:3). Natwe dushobora kwiringira mu buryo bwuzuye Imana ikuraho ibyaha by’abantu bashaka imbabazi zayo, bashingiye ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu.—Matayo 20:28.

w01 1/6 30 par. 1

Kwatura ibyaha bituma umuntu akira

Mu gihe Dawidi yari amaze kwatura icyaha cye, ntiyigeze yibasirwa n’ibyiyumvo bibi byo kumva ko ari nta cyo amaze. Amagambo yo muri za zaburi yanditse yerekeza ku kwatura ibyaha, agaragaza ukuntu yumvise agaruye ubuyanja n’ukuntu yiyemeje amaramaje gukorera Imana ari uwizerwa. Urugero, reka turebe muri Zaburi ya 32. Ku murongo wa 1 dusoma ngo “hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa.” Uko icyaha cyaba gikomeye kose, ibintu bishobora kugenda neza niba umuntu yicujije nta buryarya. Uburyo bumwe bwo kugaragaza ko umuntu yicujije nta buryarya, ni ukwemera mu buryo bwuzuye ko ari we ugomba kuryozwa ibyo yakoze, nk’uko Dawidi yabigenje (2 Samweli 12:13). Ntiyagerageje kwihagararaho ngo yisobanure imbere ya Yehova cyangwa ngo abe yagerageza kugereka amakosa ku bandi. Umurongo wa 5 ugira uti “nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, naravuze nti ‘ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye.’ Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.” Kwatura ibyaha nta buryarya bituma umuntu abona ihumure, ku buryo biba bitakiri ngombwa ko abuzwa amahwemo n’umutimanama we ku bihereranye n’ibintu bibi byakozwe.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w06 15/5 20 par. 1

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya mbere cy’igitabo cya Zaburi

33:6 “Umwuka” wo mu kanwa ka Yehova ni iki? Uwo mwuka ni imbaraga Imana ikoresha, cyangwa umwuka wera, uwo yakoresheje irema ijuru cyangwa ikirere (Itangiriro 1:1, 2). Witwa umwuka wo mu kanwa ke kubera ko, kimwe n’umwuka ufite imbaraga uva mu kanwa k’umuntu iyo ahumetse, ushobora koherezwa gukora ibintu kure.

29 MATA–5 GICURASI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI YA 34-35

“Jya usingiza Yehova igihe cyose”

w07 1/3 22 par. 11

Nimucyo twese hamwe duheshe ikuzo izina rya Yehova

11 “Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka” (Zaburi 34:2). Kubera ko Dawidi yari yarabaye nk’igicibwa, agomba kuba yarajyaga ahangayikishwa no gushaka ibimutunga. Ariko nk’uko aya magambo abigaragaza, imihangayiko ye ya buri munsi ntiyapfukiranye icyemezo yari yarafashe cyo guhimbaza Yehova. Mbega urugero rwiza kuri twe mu gihe duhanganye n’ingorane! Twaba turi ku ishuri cyangwa ku kazi, turi hamwe n’Abakristo bagenzi bacu cyangwa turi mu murimo wo kubwiriza, icyifuzo cyacu kiruta ibindi cyagombye kuba icyo guhimbaza Yehova. Tekereza gato ku mpamvu zitabarika dufite zo kumuhimbaza. Urugero, ibintu byiza cyane Yehova yaremye dushobora kuvumbura kandi bidushimisha ntibigira iherezo. Noneho tekereza ibyo yakoze abinyujije ku muteguro we wo ku isi! Yehova yakoresheje abantu b’indahemuka mu buryo buhambaye muri iki gihe, nubwo badatunganye. Umuntu yahera he agereranya imirimo Imana yakoze n’ikorwa n’abantu iyi si ifata nk’ibigirwamana? Ese ntiwemeranya na Dawidi wanditse nanone ati “Mwami, mu bigirwamana nta gihwanye nawe, kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe”?—Zaburi 86:8.

w07 1/3 22 par. 13

Nimucyo twese hamwe duheshe ikuzo izina rya Yehova

13 “Uwiteka ni we umutima wanjye nzirata, abanyamubabaro babyumve bishime” (Zaburi 34:3). Aha ngaha, Dawidi ntiyigeze agira ikintu na kimwe yirata yaba yaragezeho. Urugero, ntiyigeze yigamba uko yajijishije umwami w’i Gati. Yari azi ko Yehova ari we wamurinze igihe yari i Gati kandi ko yarokowe n’uko Yehova yamufashije (Imigani 21:1). Bityo rero, Dawidi ntiyirataga ku bwe, ahubwo yirataga Yehova. Kubera ko Dawidi yahesheje Yehova ikuzo, byatumye abagwaneza bareherezwa kuri Yehova. Yesu na we yaheshaga ikuzo izina rya Yehova, kandi ibyo byatumaga abantu b’abagwaneza bemera kwigishwa bareherezwa kuri Yehova. Muri iki gihe, abagwaneza bo mu mahanga yose bareherezwa mu itorero mpuzamahanga ry’Abakristo basizwe, itorero Yesu abereye Umutwe (Abakolosayi 1:18, gereranya na NW). Abo bagwaneza bakorwa ku mutima no kumva izina ry’Imana rihimbazwa n’abagaragu bayo bicisha bugufi, ndetse no kumva ubutumwa bwo muri Bibiliya basobanukirwa binyuze ku mwuka wera w’Imana.—Yohana 6:44; Ibyakozwe 16:14.

w07 1/3 23 par. 15

Nimucyo twese hamwe duheshe ikuzo izina rya Yehova

15 “Nashatse Uwiteka aransubiza, ankiza ubwoba nari mfite bwose” (Zaburi 34:5). Ibyo bintu byabaye kuri Dawidi byari iby’ingenzi cyane kuri we. Ni yo mpamvu yakomeje agira ati “uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, amukiza amakuba n’ibyago bye byose” (Zaburi 34:7). Igihe turi kumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera, tubona uburyo bwinshi bwo kubabwira inkuru zitera inkunga z’ukuntu Yehova yadufashije kwihanganira imimerere igoranye. Izo nkuru zikomeza ukwizera kwa bagenzi bacu duhuje ukwizera, kimwe n’uko amagambo ya Dawidi yakomeje ukwizera kwa bagenzi be bari bamushyigikiye. Ku birebana na Dawidi, bagenzi be ‘barebye [Yehova] bavirwa n’umucyo, mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka’ (Zaburi 34:6). Nubwo bagendaga bahunga Umwami Sawuli, ntibigeze bumva bakozwe n’isoni. Bari biringiye ko Imana yari ishyigikiye Dawidi kandi mu maso habo hari hakeye. Mu buryo nk’ubwo, abantu bashya bashimishijwe kimwe n’abamaze igihe kirekire ari Abakristo b’ukuri, bishingikiriza kuri Yehova. Kubera ko baba bariboneye ku giti cyabo uko Yehova yabafashije, mu maso habo haba hakeye hagaragaza ko biyemeje gukomeza kuba indahemuka.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w06 15/5 20 par. 2

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya mbere cy’igitabo cya Zaburi

35:19​—Kuba Dawidi yarasabye ko abamwanga batamwiciranira amaso bisobanura iki? Kwiciranira amaso kw’abanzi ba Dawidi, byari kuba bisobanura ko bishimiye ko imigambi yabo mibisha yagize icyo igeraho. Dawidi yasabye ko ibyo bitaba.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze