INGINGO YA 20
Umusozo mwiza
Umubwiriza 12:13, 14
INSHAMAKE: Mu magambo uvuga usoza, jya ushishikariza abaguteze amatwi kwemera ibyo wigishije no kubikurikiza.
UKO WABIGENZA:
Huza umusozo n’ibyo wigishije byose. Jya usubiramo ingingo z’ingenzi n’umutwe w’ikiganiro.
Shishikariza abaguteze amatwi kugira icyo bakora. Bereke ibyo bakwiriye gukora n’impamvu zumvikana zo kubikora. Jya uvuga ushize amanga kandi wemeza.
Koresha amagambo yo gusoza yoroshye kandi magufi. Ntukavuge ingingo z’ingenzi nshya. Jya ukoresha amagambo make, wanzure uvuga ibikwiriye gukorwa.