Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
© 2024 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
1-7 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 57-59
Yehova arakarira abantu barwanya ubwoko bwe
“Kugera mu turere twa kure cyane tw’isi”
14 Sitefano yatanze ubuhamya ashize amanga mbere y’uko agwa mu maboko y’abanzi be (Ibyak 6:5; 7:54-60). Muri icyo gihe hadutse “ibitotezo bikomeye,” maze abigishwa bose, uretse intumwa, batatanira i Yudaya n’i Samariya. Ariko ibyo ntibyahagaritse umurimo wo guhamya iby’Ubwami bw’Imana. Filipo yagiye i Samariya “atangira kubwiriza ibya Kristo,” kandi yageze ku bintu byinshi bishimishije (Ibyak 8:1-8, 14, 15, 25). Nanone tubwirwa ko ‘abatatanye bitewe n’amakuba yabayeho nyuma y’urupfu rwa Sitefano bagiye, bakagera i Foyinike no muri Shipure no muri Antiyokiya, ariko nta wundi babwiraga ubutumwa uretse Abayahudi bonyine. Icyakora, muri bo hari abagabo bo muri Shipure n’ab’i Kurene baje muri Antiyokiya, bavugana n’abantu bavugaga ikigiriki, babatangariza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu’ (Ibyak 11:19, 20). Icyo gihe ibitotezo byatumye ubutumwa bw’Ubwami bugera ahantu henshi.
15 Muri iki gihe, hari ibintu bisa n’ibyo byabaye mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Cyane cyane mu myaka ya 1950, Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi baciriwe muri Siberiya. Kubera ko batatanyirijwe mu bigo binyuranye, ubutumwa bwiza bwahise bukwirakwira muri icyo gihugu kinini. Nta kuntu Abahamya bangana batyo bari kubona amafaranga yo gukora urugendo rw’ibirometero bigera ku 10.000 bagiye kubwiriza ubutumwa bwiza! Nyamara leta ubwayo yabafashije kwambukiranya icyo gihugu. Hari umuvandimwe wagize ati: “Nk’uko byaje kwigaragaza, abategetsi bafashije abantu bafite imitima itaryarya babarirwa mu bihumbi bo muri Siberiya kumenya ukuri.”
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
“Mushikame mutanyeganyega”
16 Iyemeze kubera Yehova indahemuka. Umwami Dawidi yagaragaje ko yari yariyemeje gukomeza gukunda Yehova. Yaravuze ati: “Mana, niyemeje kukubera indahemuka” (Zab 57:7, NWT). Natwe nitwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, bizatuma dukomeza kumubera indahemuka. (Soma muri Zaburi ya 112:7, NWT.) Reka turebe ukuntu ibyo byafashije umuvandimwe witwa Bob twigeze kuvuga. Igihe umuganga yamubwiraga ko ari bube afite amaraso hafi aho kugira ngo nibiba ngombwa ayamutere, Bob yaramusubije ati: “Niba utekereza ko bishobora kuba ngombwa ko untera amaraso, ngiye guhita nigendera mve mu bitaro.” Nyuma yaho Bob yaravuze ati: “Nari nariyemeje kudaterwa amaraso kandi sinari mpangayikishijwe n’ibyashoboraga kumbaho.”
17 Bob yabereye Yehova indahemuka, kubera ko yari yarabyiyemeje na mbere y’uko ajya mu bitaro. Mbere na mbere, yifuzaga gushimisha Yehova. Nanone yiyigishije Bibiliya n’ibitabo umuryango wacu uduha, amenya ko ubuzima n’amaraso ari ibyera. Ikindi kintu cyamufashije, ni uko yemeraga adashidikanya ko gukurikiza ibyo Yehova atubwira, byari gutuma abona imigisha. Natwe dushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka, uko ibigeragezo twahura na byo byaba bimeze kose.
8-14 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 60-62
Yehova atuma tugira umutekano, akaturinda kandi agatuma dutuza
it-2 1118 par. 7
Umunara
Mu mvugo y’ikigereranyo. Abashaka Yehova mu budahemuka kandi bakamwumvira arabarinda. Dawidi yabiririmbye agira ati: “[Yehova] Wambereye ubuhungiro, umbera umunara ukomeye ubwo nari mpanganye n’umwanzi” (Zab. 61:3). Abantu bose bazi icyo izina rya Yehova risobanura, bakamwizera kandi buri gihe bakaba biteguye kuvuganira izina rye, nta kintu bagomba gutinya kuko ‘Izina rya Yehova ari umunara ukomeye. Umukiranutsi awirukiramo akabona uburinzi.’—Imig. 18:10; gereranya na 1 Sam. 17:45-47.
it-2 1084 par. 8
Ihema
Inshuro nyinshi ijambo “ihema” rishobora kwerekeza ku yindi mvugo y’ikigereranyo. Ihema ry’umuntu ryabaga ari ahantu aruhukira kandi ryamurindaga ibintu bitandukanye (Intang. 18:1). Mu birebana n’umuco wo kwakira abashyitsi, iyo umuntu yakiraga umushyitsi mu ihema rye, uwo mushyitsi yumvaga yitaweho kandi yubashywe. Ubwo rero, kuba mu Byahishuwe 7:15 havuga ko Yehova ‘azabamba ihema rye’ ku mbaga y’abantu benshi, byumvikanisha ko azabitaho kandi akabarinda (Zab. 61:3, 4). Yesaya avuga ku myiteguro umugore wa Yehova, ari we Siyoni, akorera abana azabyara. Baramubwiye bati: “Agura ikibanza cy’ihema ryawe” (Yes. 54:2). Ubwo rero, yagura ahantu agomba kurindira abana be.
Amategeko y’Imana yatanzwe ku bw’inyungu zacu
14 Mu buryo butanga icyizere, amategeko y’Imana ntahindagurika. Muri ibi bihe by’akaga turimo, Yehova atubera urutare rutajegajega, akaba yarabayeho uhereye iteka ryose akazageza iteka ryose (Zaburi 90:2). Yiyerekejeho agira ati: “Jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka” (Malaki 3:6). Amahame y’Imana yanditswe muri Bibiliya, ni ayo kwiringirwa mu buryo bwuzuye—mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bitekerezo by’abantu bihora bihindagurika (Yakobo 1:17). Urugero, mu gihe cy’imyaka myinshi, abahanga mu bihereranye n’imyifatire y’abantu n’imitekerereze yabo bagiye bashyigikira ibyo kurera bajeyi, ariko kandi, nyuma y’aho hari bamwe muri bo bahinduye imitekerereze yabo maze baza kwemera ko bari baribeshye mu gutanga iyo nama. Amahame y’isi n’amabwiriza atangwa ku bihereranye n’icyo kibazo ashobora gukubita hirya no hino ameze nk’atumurwa n’umuyaga. Ariko kandi, Ijambo rya Yehova ryo ntirihungabana. Urugero, Bibiliya imaze ibinyejana byinshi yaratanze inama ku bihereranye n’uburyo bwo kurera abana mu buryo burangwa n’urukundo. Intumwa Pawulo yaranditse iti: “Ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko dushobora kwishingikiriza ku mahame ya Yehova atazigera ahinduka!
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya kabiri cy’igitabo cya Zaburi
62:11. Nta na rimwe Imana ijya ikenera imbaraga zivuye ahandi. Ni yo soko y’imbaraga zose kandi “ni yo ifite ububasha.”
15-21 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 63-65
‘Urukundo rwawe rudahemuka ni rwiza cyane kuruta ubuzima’
Ni nde uzadutandukanya n’urukundo rw’Imana?
17 Kuri wowe, urukundo rw’Imana ni urw’ingenzi mu rugero rungana iki? Mbese, ugira ibyiyumvo nk’ibyo Dawidi yari afite, we wanditse ati: ‘Imbabazi zawe [“ineza yawe yuje urukundo,” NW] ni izo gukundwa kuruta ubugingo, iminwa yanjye izagushima. Uko ni ko nzaguhimbaza, nkiriho: izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko?’ (Zaburi 63:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Bibiliya Yera.) Mu by’ukuri se, hari ikintu icyo ari cyo cyose ubuzima butanga kuri iyi si cyaruta gukundwa n’Imana ukagirana na yo ubucuti mu budahemuka? Urugero, mbese, gukora akazi k’isi kinjiza umutungo utubutse byaba ari byo byiza kuruta kugira amahoro yo mu bwenge n’ibyishimo bituruka ku kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi (Luka 12:15)? Abakristo bamwe na bamwe bagiye bahangana n’ikibazo cyo guhitamo hagati yo kwihakana Yehova no gupfa. Ibyo byageze ku Bahamya ba Yehova benshi bari mu bigo bya Nazi byakoranyirizwagamo imfungwa mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Uretse bake cyane, abavandimwe bacu b’Abakristo bahisemo kuguma mu rukundo rw’Imana, bakaba bari biteguye gupfa mu gihe byari kuba bibaye ngombwa. Abaguma mu rukundo rw’Imana mu budahemuka bashobora kwiringira ko izabaha ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza, icyo kikaba ari ikintu isi idashobora kuduha (Mariko 8:34-36). Ariko kandi, hari n’ibindi bikubiyemo uretse ubuzima bw’iteka.
18 N’ubwo bidashoboka ko twabaho iteka tudafite Yehova, gerageza kwiyumvisha ukuntu kubaho igihe kirekire cyane byaba bimeze turamutse tudafite Umuremyi wacu. Ubuzima nta cyo bwaba buvuze, bwaba budafite intego nyakuri. Yehova yahaye ubwoko bwe umurimo ushimishije bugomba gukora muri iyi minsi y’imperuka. Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira ko igihe Yehova, we Nyir’ugusohoza imigambi Mukuru, azaduha ubuzima bw’iteka, buzaba bwiganjemo ibintu bishishikaje by’ingirakamaro tugomba kuziga kandi tukabikora (Umubwiriza 3:11). Uko ibyo tuziga mu myaka ibarirwa mu bihumbi iri imbere bizaba bingana kose, nta na rimwe tuzigera twiyumvisha neza mu buryo bwuzuye “ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi bw’Imana bitagira akagero!”—Abaroma 11:33.
“Mujye mushimira ku bw’ibintu byose”
Imana ni yo twagombye gushimira mu buryo bwihariye. Birumvikana ko hari igihe ujya utekereza ku bintu byinshi Yehova yakoze, n’ibyo akomeje gukora (Guteg 8:17, 18; Ibyak 14:17). Icyakora, aho gutekereza wihitira ku byiza Imana yagukoreye, jya ufata igihe gihagije utekereze ku migisha myinshi yaguhaye, wowe n’abawe. Gutekereza witonze ukuntu Umuremyi wawe agira ubuntu, bizatuma urushaho kumushimira no guha agaciro urukundo agukunda.—1 Yoh 4:9.
Komeza gutekereza ku bintu by’umwuka
7 Gusoma ntibisaba gushyiraho imihati, ariko gutekereza ku byo usoma byo bisaba imihati. Ni yo mpamvu ubwonko bw’umuntu udatunganye buba bushaka gukora ibibworoheye. Bityo rero, igihe cyiza cyo gutekereza ni igihe wumva uruhutse kandi ukaba uri ahantu hatari ibirangaza byinshi. Umwanditsi wa zaburi yabonaga ko igihe cyiza cyo gutekereza ari mu gicuku, mu gihe yabaga yicuye (Zab 63:6). Yesu wari ufite ubushobozi bwo gutekereza butunganye yari azi akamaro ko kujya ahantu hatuje, ugatekereza kandi ugasenga.—Luka 6:12.
Jya wigana Yesu, wigishe ubigiranye urukundo
6 Dukunda kuvuga ibintu dukunda. Iyo tuvuga ibintu bitunejeje tubivuga twishimye kandi duhimbawe, ku buryo n’abandi bashobora kubibona. Ibyo bigaragara cyane cyane iyo tuvuga ibihereranye n’umuntu dukunda. Buri gihe tuba twifuza kubwira abandi ibyo tumuziho. Turamushimagiza, tukamwubaha kandi tukamuvuganira. Ibyo byose tubikora dushaka ko abandi bamubona nkatwe, bakumva bamukunze kandi bakishimira imico ye.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ese ubera abandi isoko y’ihumure?
Gusenya inzu biroroha kurusha kubaka inshyashya. Ibyo ni ko biri ku bihereranye n’ibyo tuvuga. Kubera ko tudatunganye, twese ducumura muri byinshi. Umwami Salomo yagize ati: “Ni ukuri nta mukiranutsi uri mu isi, ukora neza ntacumure” (Umubwiriza 7:20). Kubona amakosa y’abandi biratworohera maze tukabacisha bugufi tubabwira amagambo akomeretsa (Zaburi 64:3-5). Ku rundi ruhande, gukoresha imvugo itera inkunga buri gihe bisaba gushyiraho imihati.
22-28 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 66-68
Yehova yikorera imitwaro yacu buri munsi
Ese ubera abandi isoko y’ihumure?
15 Ubusanzwe Yehova ntasubiza amasengesho yacu mu buryo bw’igitangaza. Icyakora uko ayasubiza, biba bihuje n’ibyo dukeneye, kugira ngo dukomeze kumubera indahemuka. Ubwo rero, ujye ugerageza kumenya niba Yehova yarasubije amasengesho yawe. Mushiki wacu witwa Yoko, yumvaga ko Yehova adasubiza amasengesho ye. Icyakora yatangiye kujya yandika ibyo yamusabaga mu isengesho. Hashize igihe, yarebye aho yari yaranditse, maze asanga Yehova yarasubije amasengesho ye hafi ya yose, ndetse n’ayo yari yaribagiwe. Ubwo rero, tujye dufata akanya dutekereze uko Yehova yagiye asubiza amasengesho yacu.—Zab 66:19, 20.
Jya wita ku babyeyi barera abana ari bonyine
Yehova yahumetse inyandiko zibonekamo indirimbo zera, cyangwa zaburi, Abisirayeli bari kujya baririmba mu gihe babaga bateranye basenga Imana. Tekereza ukuntu imfubyi n’abapfakazi bumvaga bahumurijwe iyo babaga baririmba amagambo yahumetswe n’Imana, yabibutsaga ko Yehova ari “se” akaba n’“umucamanza” wabo, kandi ko yari kuzajya abahumuriza (Zaburi 68:5; 146:9). Natwe dushobora kubwira ababyeyi barera abana ari bonyine amagambo abatera inkunga, ku buryo bashobora kuzamara imyaka myinshi bayibuka. Umubyeyi urera abana ari wenyine witwa Ruth, aracyibuka amagambo yabwiwe n’umubyeyi w’umugabo w’inararibonye, nubwo hashize imyaka 20 ibyo bibaye. Uwo mubyeyi yaramubwiye ati: “Urera abahungu bawe babiri neza cyane. Rwose komereza aho.” Ruth yaravuze ati: “Ayo magambo yambwiye yangiriye akamaro cyane.” Koko rero, “amagambo meza ni umuti mwiza” kandi ashobora gutera inkunga umubyeyi urera abana ari wenyine mu buryo tutamenya (Imigani 15:4, Contemporary English Version). Byaba byiza utekereje amagambo yihariye yo gushimira kandi avuye ku mutima, ushobora kubwira umubyeyi urera abana ari wenyine?
Se w’impfubyi
“IMANA iri mu buturo bwayo bwera, ni se w’impfubyi” (Zaburi 68:5). Ayo magambo yahumetswe atwigisha isomo rikomeye ku birebana na Yehova Imana. Atwigisha ko Yehova yita ku batishoboye. Kuba yita ku mfubyi bigaragazwa neza n’Amategeko yahaye Abisirayeli. Reka dusuzume amagambo ari mu Kuva 22:22-24, aho Bibiliya yavuze ku ncuro ya mbere ibirebana n’“imfubyi.”
Yehova aragufasha mu gihe ufite ibibazo
17 Soma muri Zaburi ya 40:5. Abantu bakunda kuzamuka imisozi, baba bafite intego yo kugera ku gasongero. Ariko bagenda bahagarara ahantu hamwe na hamwe, kugira ngo bitegereze ibintu byiza bihari. Ubwo rero, nawe ujye ufata akanya utekereze ukuntu Yehova agufasha no mu gihe ufite ibibazo. Nimugoroba ujye wibaza uti: “Uyu munsi Yehova yamfashije ate? Nubwo ngihanganye n’ikigeragezo, ni gute Yehova amfasha kucyihanganira?” Ujye ugerageza gushaka ikintu, niyo cyaba ari kimwe, kigaragaza ukuntu Yehova yagufashije.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya kabiri cy’igitabo cya Zaburi
68:18—Izo ‘mpano [“zigizwe n’abantu,” NW]’ zari izihe? Abo bari abantu bari barafashweho ingwate mu rugamba rwo kwigarurira Igihugu cy’Isezerano. Abo bantu nyuma yaho baje guhabwa inshingano yo gufasha Abalewi mu mirimo yabo.—Ezira 8:20.
29 NYAKANGA–4 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 69
Ni mu buhe buryo ibintu byabaye kuri Yesu byari byarahanuwe muri Zaburi ya 69
Bari bategereje Mesiya
17 Mesiya yari kwangwa nta mpamvu (Zab 69:4). Intumwa Yohana yasubiyemo amagambo Yesu yavuze agira ati: ‘Iyo mba ntarakoreye mu [bantu] imirimo undi muntu wese atigeze akora, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye kandi baranyanga, banga na Data. Ariko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe mu Mategeko yabo bisohore ngo “banyanze nta mpamvu”’ (Yoh 15:24, 25). Incuro nyinshi, ijambo ‘Amategeko’ riba risobanura Ibyanditswe byose (Yoh 10:34; 12:34). Inkuru zo mu Mavanjiri zigaragaza ko Yesu yanzwe, cyane cyane akangwa n’abayobozi b’idini ry’Abayahudi. Byongeye kandi, Kristo yaravuze ati: “Isi nta mpamvu ifite yo kubanga, ariko jye iranyanga kuko mpamya ko ibikorwa byayo ari bibi.”—Yoh 7:7.
Jya ugirira ishyaka gahunda y’ugusenga k’ukuri
7 Hari ikintu cyabaye mu mibereho ya Yesu cyagaragaje neza ko yagiraga ishyaka. Hari mu gihe cya Pasika yo mu mwaka wa 30, akaba ari bwo yari agitangira umurimo we. Yesu n’abigishwa be bagiye i Yerusalemu, bageze mu rusengero babona “abagurishaga inka n’intama n’inuma, n’abari bicaye bavunja amafaranga.” Yesu yakoze iki, kandi se ni iki ibyo byibukije abigishwa be?—Soma muri Yohana 2:13-17.
8 Ibyo Yesu yakoze n’ibyo yavuze icyo gihe byahise byibutsa abigishwa be ubuhanuzi bwo muri zaburi ya Dawidi, bugira buti: “Ishyaka ndwanira inzu yawe rirandya” (Zab 69:9). Kuki bibutse ayo magambo? Ni ukubera ko umuntu ufite ishyaka nk’iryo ari we wenyine wari gukora ikintu nk’icyo cyashoboraga kumuteza akaga gakomeye. Mu by’ukuri, abayobozi b’urusengero, ni ukuvuga abatambyi, abanditsi hamwe n’abandi, ni bo bari inyuma y’ubwo bucuruzi buteye ishozi bwo kwishakira indamu bwahakorerwaga. Igihe Yesu yashyiraga ahabona imigambi yabo kandi akayiburizamo, yari ahindutse umwanzi w’abayobozi b’idini bo muri icyo gihe. Nk’uko abigishwa be bari babitekereje, ‘ishyaka yarwaniraga inzu y’Imana’ cyangwa ishyaka yagiriraga gahunda y’ugusenga k’ukuri, ryaragaragaraga. Ariko se, kugira ishyaka ni iki?
g95 10/22 31 par. 4
Ese agahinda gashobora kwica umuntu?
Hari abavuga ko agahinda ariko ko katumye Yesu Kristo apfa, nk’uko byari byaravuzwe mu buhanuzi bugira buti: “Igitutsi natutswe cyankomerekeje ku mutima, kandi urwo ruguma ntirukira” (Zaburi 69:20). Ese ayo magambo agomba gufatwa uko yakabaye? Birashoboka ko mu masaha make yabanjirije urupfu rwa Yesu, yababaraga cyane haba ku mubiri ndetse no mu byiyumvo (Matayo 27:46; Luka 22:44; Abaheburayo 5:7). Nanone kandi, birashoboka ko kuba Yesu yari yagize agahinda kenshi, ari byo byatumye igihe umusirikire yamuteraga icumu amaze gupfa, mu gikomere cye havamo “amaraso n’amazi.” Iyo umutima uturitse cyangwa umutsi munini ugacika, bituma amaraso avira mu gatuza ari menshi. Ubwo rero kubera ko mu gatuza haba harimo n’amazi, ibyo bishobora kuba ari byo byatumye mu gikomere cya Yesu havamo “amaraso n’amazi.”—Yohana 19:34.
it-2 650
Ibyatsi by’uburozi
Ubuhanuzi bwari bwaravuze ko Mesiya yari kugaburirwa “ibyatsi by’uburozi” (Zab. 69:21). Ibyo byabaye mbere gato y’uko Yesu Kristo bamumanika ku giti cy’umubabaro, igihe bamuhaga divayi ivanze n’ibintu bisharira. Icyakora amaze gusomaho gake yanze kubinywa, bitewe wenda n’uko bari babimuhaye kugira ngo bitume atumva ububabare. Igihe Matayo yavugaga uko ubwo buhanuzi bwasohoye, muri Matayo 27:34 yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki kho·leʹ, rikaba ari na ryo ryakoreshejwe muri Bibiliya ya Septante muri Zaburi ya 69:21. Icyakora, inkuru iri mu Ivanjiri ya Mariko yo ivuga ikiyobyabwenge kiva mu ishangi (Mar. 15:23). Ibyo byatumye abantu bumva ko “ibyatsi by’uburozi” ari ishangi. Nanone birashoboka ko iyo divayi yari ivanzemo ibyatsi by’uburozi n’ishangi.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Musenge murambuye amaboko arangwa n’ubudahemuka
11 Abantu benshi basenga gusa iyo bafite ikintu runaka bashaka gusaba, ariko kandi, urukundo dukunda Yehova Imana rwagombye gutuma tumubwira amagambo yo kumushimira n’ayo kumusingiza, haba mu isengesho tuvuga turi twenyine, n’iryo tuvugira mu ruhame. Pawulo yanditse agira ati: “Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Ni koko, uretse amasengesho tuvuga dusaba kandi twinginga, twagombye no kubwira Yehova amagambo yo kumushimira, ku bw’imigisha aduha mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri (Imigani 10:22). Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati: “Utambire Imana ishimwe; uhigure Isumbabyose umuhigo wawe” (Zaburi 50:14). Kandi Dawidi yavuze isengesho rifite injyana, rikubiyemo aya magambo ashimishije agira ati: “Nzashimisha izina ry’Imana indirimbo: nzayihimbarisha ishimwe ry’ibyo yankoreye.” (Zaburi 69:31, umurongo wa 30 muri Bibiliya Yera.) Mbese, ntitwagombye kubigenza dutyo mu gihe dusenga turi twenyine cyangwa mu ruhame?
5-11 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 70-72
“Bwira ab’igihe kizaza” iby’imbaraga za Yehova
Rubyiruko—Nimutoze Ubushobozi Bwanyu Bwo Kwiyumvisha Ibintu!
17 Kugira ngo mwirinde imitego ya Satani, bizabasaba guhora muri maso—kandi rimwe na rimwe bibasabe ubutwari bwinshi. Rimwe na rimwe ushobora gusanga abo mutavuga rumwe atari ab’urungano gusa, ahubwo ari abo ku isi hose. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yasenze agira ati: “[Ni] wowe byiringiro byanjye, Mwami Uwiteka: ni wowe nizera, uhereye mu buto bwanjye. Mana, ni wowe wanyigishije, uhereye mu buto bwanjye, kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze” (Zaburi 71:5, 17). Dawidi azwiho kuba yari intwari. Ariko se, ni ryari yatangiye kwihingamo ubutwari? Akiri muto! Ndetse na mbere y’uko Dawidi yamamara arwana na Goliyati, yari yaragaragaje ubutwari budasanzwe arinda umukumbi wa se—yica intare n’idubu (1 Samweli 17:34-37). Ariko kandi, ubutwari bwose Dawidi yagaragaje yabwitiriye Yehova mu buryo bwuzuye, agira ati: “Ni wowe nizera, uhereye mu buto bwanjye.” Kuba Dawidi yari afite ubushobozi bwo kwishingikiriza kuri Yehova, byatumye ashobora guhangana n’ibigeragezo ibyo ari byo byose yahuraga na byo. Nawe uzibonera ko niwishingikiriza kuri Yehova, azaguha ubutwari n’imbaraga zo ‘kunesha isi.’—1 Yohana 5:4.
g04 10/8 23 par. 3
Twagombye gufata dute abageze mu zabukuru?
Umwanditsi wa zaburi yasenze agira ati: “Ntunte ngeze mu za bukuru, ntuntererane imbaraga zanjye zibaye nke” (Zaburi 71:9). Imana ‘ntireka’ abagaragu bayo b’indahemuka nubwo baba bumva ko nta cyo bakimaze. Umwanditsi wa zaburi ntiyigeze yumva ko Yehova yamutereranye, ahubwo yari azi ko, uko yagendaga asaza ari na ko yari akeneye kwishingikiriza ku Muremyi we. Yehova agaragaza ko yita ku ndahemuka ze, azifasha mu mibereho yazo (Zaburi 18:25). Inshuro nyinshi ubwo bufasha abutanga akoresheje Abakristo bagenzi bacu.
Gukorera Yehova iminsi y’amakuba itaraza
4 Niba umaze imyaka myinshi uri Umukristo, wakwibaza uti: “Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye muri iki gihe ngifite akabaraga?” Kubera ko uri inararibonye, hari ibintu ushobora gukora abandi batakora. Ushobora kubwira abakiri bato ibyo uzi kuri Yehova. Ushobora gutera abandi inkunga ubabwira inkuru z’ibyo wiboneye mu murimo ukorera Imana. Umwami Dawidi yasabye Imana ngo imufashe kubigeraho. Yaranditse ati: “Mana, wanyigishije uhereye mu buto bwanjye . . . Mana, ntundeke ndetse n’igihe nzaba ngeze mu za bukuru, mfite imvi, kugeza igihe nzabwirira ab’igihe kizaza iby’ukuboko kwawe, nkabwira abazakurikiraho bose ibyo gukomera kwawe.”—Zab 71:17, 18.
5 Wamenyesha ute abandi ubwenge waronse mu gihe cy’imyaka myinshi umaze uri Umukristo? Ese ntiwatumira abagaragu b’Imana bakiri bato mukagirana ibiganiro byubaka? Ese ntiwajyana na bo mu murimo wo kubwiriza maze bakibonera ibyishimo uvana mu murimo ukorera Yehova? Elihu wo mu gihe cya kera yagize ati: “Iminsi ubwayo yagombye kwivugira, kandi imyaka myinshi yagombye kumenyekanisha ubwenge” (Yobu 32:7). Intumwa Pawulo yateye Abakristokazi b’inararibonye inkunga yo kujya bafasha abandi, binyuze ku byo bavuga no ku byo bakora. Yaranditse ati: ‘Abakecuru bajye bigisha ibyiza.’—Tito 2:3.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 768
Ufurate
Umupaka w’igihugu cyahawe Isirayeli. Imana yasezeranyije Aburahamu ko yari guha urubyaro rwe igihugu ‘gihereye ku ruzi rwa Egiputa kikageza kuri rwa ruzi runini, ari rwo ruzi rwa Ufurate’ (Intang. 15:18) Iryo sezerano Imana yarisubiriyemo Abisirayeli (Kuva 23:31; Guteg. 1:7, 8; 11:24; Yos. 1:4). Mu gitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 5:9 havuga ko mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Dawidi, bamwe mu bakomokaga kuri Rubeni, bongereye akarere bari batuyemo ‘kakagera aho umuntu yinjirira mu butayu hafi y’uruzi rwa Ufurate.’ Icyakora uruzi rwa Ufurate ruri ku birometero bigera kuri 800 uvuye mu ‘Burasirazuba bwa Gileyadi’ (1 Ngoma 5:10). Ibyo bisobanuye ko Abarubeni bongereye akarere bari batuyemo mu Burengerazuba bwa Gileyadi, kakagera ku butayu bwa Siriya bukomeza bukagera ku ruzi rwa Ufurate. Ubwo rero biragaragara ko iryo sezerano rya Yehova, ryasohoye bwa mbere mu gihe cy’ubutegetsi bwa Dawidi n’ubwa Salomo, igihe imipaka y’igihugu cya Isirayeli yagukaga ikagera mu bwami bw’Abaramu bwa Soba, igakomeza ikagera ku nkombe z’uruzi rwa Ufurate. Bikaba byumvikanisha ko harimo n’’igice cy’Amajyaruguru ya Siriya cyose (2 Sam. 8:3; 1 Abami 4:21; 1 Ngoma 18:3-8; 2 Ngoma 9:26). Urwo ruzi rwari ruzwi cyane, ni yo mpamvu inshuro nyinshi bivugira gusa “rwa Ruzi.”—Yos. 24:2, 15; Zab. 72:8.
12-18 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 73-74
Byagenda bite turamutse tugirira ishyari abantu badakorera Imana?
‘Yehova akiza’ abacitse intege’
14 Zaburi ya 73 yanditswe n’Umulewi. Ibyo bisobanura ko yakoraga umurimo mwiza cyane mu rusengero rwa Yehova. Ariko hari igihe yacitse intege cyane. Byatewe n’iki? Yatangiye kugirira ishyari ababi n’abibone, atabitewe n’uko yifuzaga gukora ibibi nk’ibyo bakoraga, ahubwo abitewe n’uko yabonaga ko babayeho neza kumurusha (Zab 73:2-9, 11-14). Yabonaga rwose nta kintu babuze. Bari abakire, bafite ubuzima bwiza kandi badahangayitse. Ibyo byaciye intege cyane uwo mwanditsi wa zaburi, ku buryo yavuze ati: “Ni ukuri, umutima wanjye nawereje ubusa; kandi nakarabiye ubusa ibiganza byanjye ngaragaza ko ndi umwere.” Ibyo byashoboraga gutuma areka gukorera Yehova.
‘Yehova akiza’ abacitse intege’
15 Soma muri Zaburi ya 73:16-19, 22-25. Uwo Mulewi ‘yagiye mu rusengero rukomeye rw’Imana.’ Igihe yariyo, ari kumwe na bagenzi be basengaga Yehova, yaratuje, atekereza yitonze ku kibazo yari afite, kandi asenga Yehova akimubwira. Ibyo byatumye abona ko yari yaratangiye gutekereza nabi, kandi ko byari kuzatuma adakomeza kuba inshuti ya Yehova. Nanone yabonye ko ababi bari “ahantu hanyerera,” kandi ko ‘bazarimburwa n’amakuba atunguranye.’ Kugira ngo uwo Mulewi adakomeza kubagirira ishyari kandi ntacike intege, yagombaga kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Igihe yabikoraga, yumvise atuje kandi yishimye. Yaravuze ati: “Mu isi nta wundi nishimira uretse” Yehova.
16 Icyo bitwigisha. Ntitukagirire ishyari abantu babi, basa naho bamerewe neza. Ibyishimo byabo ntibiba ari ibyishimo nyakuri, kandi biba ari iby’igihe gito kuko batazabaho iteka (Umubw 8:12, 13). Turamutse tubagiriye ishyari, byatuma ducika intege ndetse ntidukomeze kuba inshuti za Yehova. Ubwo rero nawe niwumva utangiye kugirira ishyari ababi, uzakore nk’ibyo uwo Mulewi yakoze. Uzumvire inama Yehova atugira mu rukundo kandi wifatanye n’abakora ibyo ashaka. Nukunda Yehova cyane, uzagira ibyishimo byinshi. Nanone uzaguma mu nzira izakugeza ku ‘buzima nyakuri.’—1 Tim 6:19.
Twigane ukwizera kwa Mose
5 Wakwirinda ute ‘kumara igihe gito wishimira icyaha’? Ntuzigere wibagirwa ko ibyishimo biterwa no gukora icyaha bimara akanya gato. Ukwizera kujye gutuma ubona ko ‘isi ishirana n’irari ryayo’ (1 Yoh 2:15-17). Ujye utekereza ku gihe kizaza cy’abanyabyaha batihana. Bari ‘ahanyerera’ kuko bazagira iherezo ribi cyane (Zab 73:18, 19). Mu gihe uhanganye n’amoshya yatuma ukora icyaha, jya wibaza uti: “Nifuza ko byazangendekera bite mu gihe kizaza?”
Ntukemere ko hagira ikikubuza guhabwa icyubahiro
3 Umwanditsi wa zaburi yagaragaje icyizere yari afite cy’uko Yehova yari kumufata ukuboko kw’iburyo akamugeza ku cyubahiro nyakuri. (Soma muri Zaburi ya 73:23, 24.) Ibyo Yehova abikora ate? Yehova ageza abagaragu be bicisha bugufi ku cyubahiro abemera kandi akabaha imigisha mu buryo butandukanye. Urugero, abafasha kumenya ibyo ashaka (1 Kor 2:7). Abantu batega amatwi ijambo rye kandi bakamwumvira, abaha icyubahiro cyo kugirana na we imishyikirano ya bugufi.—Yak 4:8.
4 Nanone kandi, Yehova aha abagaragu be icyubahiro yemera ko bakora umurimo wo kubwiriza (2 Kor 4:1, 7). Kandi rwose uwo murimo uhesha icyubahiro. Abakora umurimo wo kubwiriza bagamije gusingiza Yehova no gufasha abandi, arabasezeranya ati: ‘Abanyubaha ni bo nzubaha’ (1 Sam 2:30). Yehova abaha izina ryiza, ni ukuvuga ko abemera, kandi nta gushidikanya ko abandi bagaragu b’Imana babavuga neza.—Imig 11:16; 22:1.
5 Abantu ‘biringira Yehova kandi baguma mu nzira ye,’ bizabagendekera bite mu gihe kizaza? Yarabasezeranyije ati: ‘Nzabashyira hejuru kugira ngo muragwe isi; ababi bazarimbuka mureba’ (Zab 37:34). Bategerezanyije amatsiko kuzahabwa icyubahiro kitagereranywa, ari cyo buzima bw’iteka.—Zab 37:29.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 240
Lewiyatani
Muri Zaburi ya 74 hagaragaza ukuntu Imana yakijije abagaragu bayo. Umurongo wa 13 n’uwa 14, mu mvugo y’ikigereranyo yerekeza ku buryo Imana yarokoye Abisirayeli, ikabakura muri Egiputa. Muri iyo mirongo ijambo “ibikoko byo mu nyanja [mu Giheburayo, than·ni·nimʹ, mu bwinshi tan·ninʹ]” risobanura kimwe na “Lewiyatani” kandi kujanjagura imitwe ya Lewiyatani bishobora kuba byerekeza ku gihe Farawo n’ingabo ze batsindwaga, abisirayeli bagiye kuva muri Egiputa. Targum y’Icyarameyi ivuga ngo abakomeye bo mu ngabo za Farawo’ aho kuvuga ngo ‘imitwe ya Lewiyatani.’ (Gereranya na Ezek. 29:3-5, havuga ko Farawo agereranywa n’“igikoko cyo mu nyanja” kiri hagati mu migezi y’uruzi rwa Nili; reba no muri Ezek. 32:2.) Uko bigaragara muri Yesaya 27:1, hakoresha Lewiyatani, herekeza ku bwami cyangwa ku muryango mpuzamahanga uyoborwa n’ugereranywa n’“ikiyoka” cyangwa n’“inzoka” (Ibyah. 12:9). Ubwo buhanuzi bwerekeza ku buryo Abisirayeli bagaruwe mu gihugu cyabo kandi kuba Yehova ‘yarahindukiranye Lewiyatani’ ubwo hanakubiyemo na Babuloni. Icyakora, umurongo wa 12 n’uwa 13 yerekeza no kuri Ashuri na Egiputa. Uko bigaragara, Lewiyatani ivugwa aha yerekeza ku muryango mpuzamahanga cyangwa ubwami birwanya Yehova n’abagaragu be.
19-25 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 75-77
Kuki tudakwiriye kwirata?
Ese ubona itandukaniro mu bantu
4 Pawulo amaze kuvuga ko abantu bari kuba bikunda, bakunda n’amafaranga, yongeyeho ko bari no kuba birarira, bishyira hejuru, kandi bibona. Izo ngeso ni zo ziranga abantu bumva ko baruta abandi bitewe n’ubushobozi bafite, uko bagaragara, ubutunzi cyangwa urwego bagezemo. Abantu bameze batyo bahatanira ko abandi babemera. Hari umuhanga wanditse ibiranga umwibone agira ati: “Mu mutima we haba harimo igicaniro gito yikubita imbere, we ubwe akiramya.” Hari abavuze ko ubwibone ari bubi cyane ku buryo n’abibone ubwabo babwanga iyo babubonye ku bandi.
5 Yehova yanga urunuka ubwibone. Yanga “amaso y’ubwibone” (Imig 6:16, 17). Ubwibone butandukanya umuntu n’Imana (Zab 10:4). Ni bwo buranga Satani (1 Tim 3:6). Ikibabaje ariko ni uko hari n’abagaragu ba Yehova bizerwa bagiye badukwaho n’ingeso y’ubwibone. Urugero, umwami w’u Buyuda witwaga Uziya, yamaze imyaka myinshi ari indahemuka. Icyakora Bibiliya igira iti: “Amaze gukomera, umutima we wishyize hejuru kugeza ubwo yirimbuza. Yahemukiye Yehova Imana ye, yinjira mu rusengero rwa Yehova yosereza umubavu ku gicaniro cyo koserezaho umubavu.” Nyuma yaho, Umwami Hezekiya na we yaganjwe n’ubwibone, nubwo bitamaze igihe kirekire.—2 Ngoma 26:16; 32:25, 26.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatatu n’icya kane by’igitabo cya Zaburi
75:4, 5, 10—Imvugo ngo “amahembe” isobanura iki? Amahembe y’inyamaswa ni intwaro ikomeye. Ku bw’ibyo, iyo mvugo ngo “amahembe,” mu buryo bw’ikigereranyo yumvikanisha ububasha cyangwa imbaraga. Yehova ashyira hejuru amahembe y’abagize ubwoko bwe, akabahesha icyubahiro, mu gihe ay’“abanyabyaha” yo ‘ayaca.’ Tugirwa inama yo ‘kudashyira hejuru amahembe yacu,’ ibyo bikaba bisobanura ko tutagombye kwibona cyangwa kwirata. Kubera ko Yehova ari we ushyira abantu hejuru, abantu bagombye kubona ko ari we utanga inshingano mu itorero.—Zaburi 75:8.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatatu n’icya kane by’igitabo cya Zaburi
76:10—Ni gute “umujinya w’abantu” ushimisha Yehova? Iyo Imana iretse abantu bakaturakarira batuziza ko turi abagaragu bayo, bishobora kugira ingaruka nziza. Ingorane zose twahura na zo zishobora kudutoza mu buryo runaka. Yehova yemera ko imibabaro itugeraho mu rugero rukenewe gusa kugira ngo tubone iyo myitozo (1 Petero 5:10). ‘Umujinya uzasigara [Imana] izawukenyera.’ Byagenda bite se tubabajwe bikagera ubwo dupfa? Ibyo na byo bishobora gutuma Yehova asingizwa, kubera ko iyo abantu babonye twihanganye mu budahemuka bashobora gutangira gusingiza Imana.
26 KANAMA–1 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 78
Kuba Abisirayeli batarabaye indahemuka ni umuburo kuri twe
Kuki tugomba “kwibuka iminsi ya kera?”
Ikibabaje ni uko inshuro nyinshi Abisirayeli, bagiye bagwa mu cyaha cyo kwibagirwa. Ibyo byagize izihe ngaruka? “Bagerageje Imana kenshi, bababaza Uwera wa Isirayeli. Ntibibutse imbaraga zayo, igihe yabakizaga umwanzi” (Zaburi 78:41, 42). Amaherezo kwibagirwa amategeko ya Yehova, byatumye nawe abatera umugongo.—Matayo 21:42, 43.
Umwanditsi wa Zaburi yatanze urugero rwiza kuko yagize ati: “Nzibuka ibyo Yah yakoze. Nzibuka ibikorwa bitangaje wakoze kera. Nzatekereza ku mirimo yawe yose, kandi ibikorwa byawe mbihoze ku mutima” (Zaburi 77:11, 12). Iyo dutekereza ku bintu byiza dukorera Yehova no ku bikorwa bigaragaza urukundo adukorera, bituma turushaho kugira ishyaka ryo kumukorera, bikadutera inkunga kandi bigatuma tumushimira. Nanone, “kwibuka iminsi ya kera” bishobora gutuma twumva tutananiwe mu murimo dukorera Yehova, tukamukorera ibyo dushoboye byose kandi tugakomeza kumubera indahemuka twihanganye.
Mwirinde ‘kwitotomba’
16 Kwitotomba bituma twitekerezaho, tukibanda ku ngorane twifitiye, maze tukirengagiza imigisha duhabwa n’uko turi Abahamya ba Yehova. Kugira ngo tureke kujya twitotomba, dukwiriye guhora tuzirikana iyo migisha dufite. Urugero, buri wese muri twe afite igikundiro cyo kuba yitirirwa izina bwite rya Yehova (Yesaya 43:10). Dushobora kwimenyereza kugirana na we imishyikirano myiza, kandi tukaganira n’‘Uwumva ibyo asabwa’ igihe icyo ari cyose (Zaburi 65:3; Yakobo 4:8). Kubera ko dusobanukiwe ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi kandi tukaba twibuka ko gukomeza kuba indahemuka ku Mana ari ishema, ubuzima bwacu bufite intego (Imigani 27:11). Dushobora kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Matayo 24:14). Kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo bituma tugira umutimanama ucyeye (Yohana 3:16). Iyo ni imigisha tuba dufite, niyo twaba duhanganye n’ibibazo bimeze bite.
Ese Yehova agira ibyiyumvo?
Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Bayigomekagaho kenshi mu butayu” (umurongo wa 40). Umurongo ukurikiraho ugira uti: “Bagerageje Imana kenshi” (umurongo wa 41). Zirikana ko uwo mwanditsi yagaragaje ko bayigometseho kenshi. Uko kwigomeka kwatangiye kera, igihe bari mu butayu hashize igihe gito bavanywe muri Egiputa. Abantu batangiye kwitotombera Imana, bibaza niba yari ifite ubushake n’ubushobozi bwo kubitaho (Kubara 14:1-4). Hari igitabo gifasha abahinduzi ba Bibiliya cyavuze ko imvugo ngo ‘bayigomekagaho,’ ishobora “guhindurwamo nanone ngo ‘binangiye imitima, ntibumvira Imana,’ cyangwa ngo ‘babwiye Imana bati “turanze.”’” Icyakora iyo abari bagize ubwoko bwayo bicuzaga, yarabababariraga kuko irangwa n’impuhwe. Ariko barongeraga bakayigomekaho, bigakomeza bityo.—Zaburi 78:10-19, 38.
None se Yehova yumvaga ameze ate, iyo abo bantu be bari baramunaniye, bongeraga kumwigomekaho? Umurongo wa 40 uvuga ko ‘bamubabazaga.’ Hari indi Bibiliya ivuga ko “bamuteraga agahinda.” Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyagize kiti: “Ibyo bisobanura ko imyifatire y’Abaheburayo yateraga [Imana] agahinda, mbese nk’uko imyifatire y’umwana w’icyigomeke kandi usuzugura itera agahinda.” Abisirayeli barigometse “bababaza Uwera wa Isirayeli,” nk’uko umwana w’icyigomeke ashobora gutera agahinda ababyeyi be.—Umurongo wa 41.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatatu n’icya kane by’igitabo cya Zaburi
78:24, 25—Kuki manu yitwa ‘amasaka yo mu ijuru’ n’“umutsima w’abakomeye”? Abakomeye bavugwa hano ni abamarayika. Icyakora, nta n’imwe muri izo mvugo zombi igaragaza ko manu ari yo abamarayika baryaga. Yitwa ‘amasaka yo mu ijuru’ kuko yaturukaga mu ijuru (Zaburi 105:40). Kubera ko abamarayika cyangwa “abakomeye” baba mu ijuru, amagambo ngo “umutsima w’abakomeye” ashobora kuba asobanura ko manu yatangwaga n’Imana iba mu ijuru (Zaburi 11:4). Yehova ashobora no kuba yarahaga manu Abisirayeli akoresheje abamarayika.