Komeza kugira “umutima uboneye” muri ibi bihe biruhije
UMUNYAMAKURU w’Umugatolika witwa Vit-torio Messori yitegereje imyitwarire iteye isoni ku bihereranye n’ibitsina yari iherutse kugaragara muri kiliziya gatolika yo mu Butaliyani, maze aravuga ati “nta muntu wahakana ko kwirinda ubusambanyi ari ikibazo gikomeye muri Kiliziya. Nta n’ubwo wagikemura wemerera abapadiri gushaka, kubera ko 80 ku ijana by’ibyo bikorwa by’ubusambanyi, bikorwa n’abapadiri bakoresha ibitsina mu buryo budakwiriye basambanya abagabo cyangwa abana b’abahungu.”—La Stampa.
Nta gushidikanya ko kuba ububi bwariyongereye ari gihamya y’uko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi si mbi (2 Tim 3:1-5). Nk’uko itangazamakuru ribigaragaza, kuba amahame mbwirizamuco yarakendereye bigira ingaruka ku bantu bose muri rusange, hakubiyemo n’abiyita abakozi b’Imana. Kuba imitima yabo itaboneye kandi ikaba yarononekaye, bituma bakora ibikorwa bibi (Efe 2:2). Koko rero nk’uko Yesu yabivuze, “mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubuhehesi, ubusambanyi, ubujura, guhamya ibinyoma no gutuka Imana” (Mat 15:19). Icyakora, Yehova yifuza ko abagaragu be bihatira kugira “umutima uboneye” (Imig 22:11). None se ni gute Umukristo yakomeza kugira umutima uboneye muri ibi bihe biruhije?
Kugira “umutima uboneye” bisobanura iki?
Incuro nyinshi, Bibiliya ikoresha ijambo “umutima” mu buryo bw’ikigererenyo. Hari igitabo kivuga ko ijambo umutima ryo muri Bibiliya ryumvikanisha “umuntu w’imbere,” kandi ko “ari igice cy’ingenzi Imana yitaho kiba imbere mu muntu, akaba ari na cyo ukwemera k’umuntu gushingiyeho; ni cyo kigena imyifatire y’umuntu mu birebana n’umuco.” Uwo mutima ni wo ugaragaza abo turi bo koko. Nk’uko icyo gitabo kibigaragaza, uwo mutima ni wo Yehova agenzura, kandi ni wo yibandaho ku bagaragu be.—1 Pet 3:4.
Muri Bibiliya, kuvuga ko ikintu “kiboneye” cyangwa “kitanduye,” bishobora kumvikanisha ko kitanduye mu buryo bugaragarira amaso. Ariko nanone ayo magambo ashobora gukoreshwa avuga ikintu kitanduye mu by’umuco no mu birebana n’idini. Ibyo bishatse kuvuga ko icyo kintu nta cyo baba bacyongeyeho cyangwa ngo bagire icyo bagihinduraho. Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yagize ati “abagira ibyishimo ni abafite umutima uboneye.” Icyo gihe Yesu yashakaga kuvuga abantu batanduye mu mutima (Mat 5:8). Ibyo bakunda, ibyo bifuza n’imigambi yabo biba biboneye. Bakunda Yehova n’umutima wabo wose, nta buryarya kandi babitewe n’urukundo no kugaragaza ugushimira (Luka 10:27). Ese wowe ntiwifuza kuba umuntu uboneye muri ubwo buryo?
Gukomeza kugira “umutima uboneye” ntibyoroshye
Umugaragu wa Yehova ntagomba kuba afite “amaboko atanduye” gusa, ahubwo agomba no kuba afite “umutima uboneye” (Zab 24:3, 4). Icyakora muri iki gihe, gukomeza kugira “umutima uboneye” bigenda birushaho kugora abagaragu b’Imana. Satani n’isi ayoboye, hamwe no kudatungana kwacu, biduhatira kwitandukanya na Yehova. Kugira ngo tunanire ibyo bishuko, ni iby’ingenzi ko dukora ibishoboka byose tugaharanira kugira “umutima uboneye,” kandi tukawukomeza. Ibyo bizatubera uburinzi kandi bidufashe gukomeza kuba incuti z’Imana. Ni gute twakomeza kugira umutima uboneye?
Mu Baheburayo 3:12, tuhasanga umuburo ugira uti “bavandimwe, mwirinde hatagira uwo ari we wese muri mwe ugira umutima mubi utizera bitewe no kwitandukanya n’Imana nzima.” Turamutse dutangiye kugira “umutima mubi utizera,” gukomeza kugira “umutima uboneye” ntibyadushobokera. Ni izihe nyigisho Satani yakwirakwije kugira ngo atume abantu batizera Imana? Muri zo harimo inyigisho y’ubwihindurize, inyigisho ivuga ko umuco n’imyizerere y’umuntu biterwa n’uko abona ibintu n’imimerere arimo, hamwe no gushidikanya niba Ibyanditswe byera byarahumetswe n’Imana. Ntitugomba kureka ngo ibyo bitekerezo biteje akaga bitugireho ingaruka (Kolo 2:8). Gusoma Bibiliya buri munsi no kuyitekerezaho twitonze, ni byo bintu by’ingenzi bizaturinda ibyo bitero. Kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana bizatuma turushaho gukunda Yehova no kwishimira uko yita ku bantu. Ibyo ni iby’ingenzi niba dushaka kwamagana inyigisho z’ibinyoma no gukomeza kwiringira Yehova, kugira ngo duhorane umutima utanduye.—1 Tim 1:3-5.
Mu gihe uhanganye n’irari ry’umubiri
Ikindi kigeragezo duhura na cyo mu gihe twihatira gukomeza kugira “umutima uboneye,” ni ukugira irari ry’umubiri n’icyifuzo cyo kugira ubutunzi (1 Yoh 2:15, 16). Icyifuzo cyo gukunda amafaranga cyangwa icyo kwirundanyiriza ubutunzi, gishobora kwangiza umutima, bigatuma Umukristo akora ibintu bitemerwa n’Imana. Hari abantu bagiye baba abahemu ku kazi, bakariganya abandi cyangwa bakiba amafaranga cyangwa se ibikoresho by’abandi.—1 Tim 6:9, 10.
Ku rundi ruhande ariko, iyo twitoje kugira imibereho irangwa no gutinya kubabaza Yehova, tugakunda ubutabera kandi tukiyemeza gukomeza kugira umutimanama mwiza, tuba tugaragaje ko twifuza kugira “umutima uboneye.” Urwo rukundo ruzatuma dukomeza kuba “inyangamugayo muri byose” (Heb 13:18). Iyo dukoze igikorwa cyiza, tukaba inyangamugayo, bishobora kubwiriza abandi. Umuhamya witwa Emilio wo mu Butaliyani, akaba ari umushoferi mu isosiyete itwara abagenzi, yatoye ikotomoni irimo amadolari 680 y’amanyamerika (ugereranyije ni 374.000 Frw). Icyatangaje bagenzi be, ni uko yayihaye umukoresha we, kandi na we nyuma yaje kuyiha umuntu wari wayitaye. Bamwe muri bagenzi ba Emilio batangajwe n’imyifatire ye, bituma bashimishwa n’ukuri kwa Bibiliya kandi batangira kuyiga. Ibyo byatumye abantu barindwi bose bo mu miryango ibiri bemera ukuri. Koko rero, kuba inyangamugayo bitewe no kugira umutima uboneye, mu by’ukuri bishobora gutuma abandi basingiza Imana.—Tito 2:10.
Ikindi kintu gishobora kwanduza umutima w’Umukristo, ni ukugira ibitekerezo bibi ku bihereranye n’ibitsina. Kuba abantu benshi babona ko kuryamana mbere y’ishyingirwa, ubuhehesi no kuryamana kw’abahuje igitsina ari ibintu bisanzwe, bishobora konona umutima w’Umukristo. Umuntu wishora mu bwiyandarike ashobora kugira imibereho y’amaharakubiri, akaba yahisha icyaha. Ibyo rwose ntibishobora gutuma umuntu agira “umutima uboneye.”
Gabriele yabatijwe afite imyaka 15, kandi ahita atangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Icyakora nyuma yaho, yatangiye kumarana igihe n’incuti mbi mu bitaramo bya nijoro (Zab 26:4). Ibyo byatumye atangira kwiyandarika no kugira uburyarya, kandi yaje gucibwa mu itorero rya gikristo. Icyo gihano Yehova yamuhaye cyatumye arushaho gutekereza. Gabriele yibutse ibyamubayeho maze aravuga ati “natangiye gukora ibintu byose ntari narigeze nitaho. Nasomaga Bibiliya buri munsi, nkageregeza kumva ibyo mu by’ukuri Yehova ambwira kandi nkiyigisha ibitabo by’umugaragu wizerwa mbyitondeye. Niboneye imigisha n’ibyishimo bituruka mu kwiyigisha, ndetse n’imbaraga zibonerwa mu gusoma Bibiliya no gusengana umwete.” Ibyo byafashije Gabriele kureka imyifatire y’ubwiyandarike yagenderagamo, yongera kugirana imishyikirano myiza na Yehova.
Ubu Gabriele yongeye gukora umurimo w’ubupayiniya, afatanyije n’umugore we. Ibyamubayeho bigaragaza neza ko kwiga Bibiliya n’ibitabo by’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ bishobora gutuma umuntu agira umutima uboneye, kandi akareka ibikorwa by’ubwiyandarike.—Mat 24:45; Zab 143:10.
Kugira “umutima uboneye” mu bigeragezo
Ibitotezo by’abaturwanya, ubukene cyangwa uburwayi bukomeye, byagiye bitsikamira abagaragu b’Imana. Hari igihe byagiye bituma batekereza nabi. Hari n’igihe ibintu nk’ibyo byabaye ku Mwami Dawidi. Yagize ati ‘umwuka wanjye ugwira isari muri jye, umutima wanjye ukumirirwa muri jye’ (Zab 143:4). Ni iki cyatumye ashobora kwihanganira iyo mimerere yarimo? Dawidi yibutse ibyo Imana yakoreye abagaragu bayo, kandi na we yibuka ukuntu yamukijije. Yatekerezaga ku byo Yehova yakoze ku bw’izina rye rikomeye. Dawidi yakomeje gutekereza ku mirimo ya Yehova (Zab 143:5). Mu buryo nk’ubwo, gutekereza ku Muremyi wacu, ku byo yakoze ndetse no ku byo akomeje kudukorera, bizadufasha mu gihe tuzaba duhanganye n’ibigeragezo.
Mu gihe twakosheje cyangwa twumva ko twakosheje, bishobora kutubabaza. Gukomeza gutekereza ku kintu twakoze, bishobora gutuma tubona nabi abavandimwe bacu. Dushobora kujya twitandukanya n’abandi, kandi ntitubiteho. Ubwo se, imyitwarire nk’iyo yaba ihuje n’icyifuzo dufite cyo kugira “umutima uboneye”? Uko bigaragara, niba dufite intego yo kugira uwo mutima, bizagaragazwa n’uko twitwara ku bavandimwe bacu b’Abakristo.
Muri iyi si yarushijeho kwangirika kandi yataye umuco, twebwe Abakristo b’ukuri twitandukanya na yo kubera ko dushaka kugira “umutima uboneye.” Iyo dufite amahoro yo mu mutima bitewe n’uko dukora ibyo Imana ishaka, tugira imibereho myiza. Ikiruta byose ni uko tugirana imishyikirano n’Umuremyi wacu Yehova, we ukunda abantu bafite “imitima iboneye” (Zab 73:1). Koko rero, nk’uko Yesu yabivuze, dushobora kuba bamwe mu bantu “bazabona Imana,” tukagira ibyishimo kubera ko Imana igororera abafite “umutima uboneye.”—Mat 5:8.