ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/3 pp. 28-29
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Jya ugandukira ubutware buva ku Mana mu budahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ese Yehova arakuzi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bigometse kuri Yehova
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ubwibone butuma umuntu asuzugurwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/3 pp. 28-29

Ibibazo by’abasomyi

Ese amagambo yo muri Ezekiyeli 18:20 avuga ngo “umwana ntazazira ibyaha bya se,” avuguruzanya n’ari mu Kuva 20:5 avuga ngo ‘mpora abana gukiranirwa kwa ba se’?

Ntabwo ayo magambo avuguruzanya. Umurongo umwe uvuga ko umuntu azabazwa ibyo yakoze, naho undi ukemeza ko amakosa y’umubyeyi ashobora kugira ingaruka ku bazamukomokaho.

Hari imirongo iri mu gice cya 18 cy’igitabo cya Ezekiyeli itsindagiriza ko umuntu azabazwa ibyo akora. Umurongo wa 4 ugira uti “ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.” Byagenda bite se niba ‘umuntu ari umukiranutsi, agakora ibitunganye bihwanye n’amategeko’? Umurongo wa cyenda usubiza ugira uti “ni ukuri azabaho” (Ezek 18:5, 9). Ku bw’ibyo, iyo umuntu wese amaze kugera ku kigero cy’imyaka yo kuryozwa ibyo akora, acirwa urubanza hakurikijwe “uko imigenzereze ye iri.”—Ezek 18:30.

Iryo hame rigaragazwa n’ibyabaye ku Mulewi witwaga Kora. Hari igihe cyageze mu rugendo rw’Abisirayeli mu butayu, Kora ntiyashimishwa n’inshingano Yehova yari yaramuhaye. Kugira ngo Kora ashobore kwigarurira imirimo y’ubutambyi, we n’abo bari bafatanyije bigometse kuri Mose na Aroni bari bahagarariye Yehova. Kubera ko bishyize hejuru bakifuza iyo nshingano itari ibagenewe, byatumye Yehova yica Kora n’abo bari bafatanyije kwigomeka (Kub 16:8-11, 31-33). Icyakora abahungu ba Kora bo ntibifatanyije n’abo bigometse. Imana ntiyigeze ibahora icyaha cya se. Kuba barabereye Yehova indahemuka, byatumye barokoka.—Kub 26:10, 11.

Ariko se twavuga iki kuri rimwe mu Mategeko Icumi, riboneka mu Kuva 20:5? Nanone, reka turebe imirongo ikikije uwo. Yehova yagiranye isezerano ry’Amategeko n’ishyanga rya Isirayeli. Abisirayeli bamaze kumva ibyari bikubiye muri iryo sezerano, bavugiye mu ruhame bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora” (Kuva 19:5-8). Ku bw’ibyo, abari bagize iryo shyanga bose bari bafitanye na Yehova imishyikirano yihariye. Ni yo mpamvu amagambo yo mu Kuva 20:5, yerekeza mu buryo bw’ibanze ku bari bagize iryo shyanga bose.

Iyo Abisirayeli babaga indahemuka kuri Yehova, ishyanga ryose ryabonaga imigisha myinshi (Lewi 26:3-8). Nanone ariko, hari igihe bitagendaga bityo. Iyo abagize iryo shyanga bangaga Yehova maze bagasenga imana z’ibinyoma, ntiyabahaga imigisha kandi ntiyabarindaga. Ibyo byatumaga iryo shyanga rigerwaho n’akaga (Abac 2:11-18). Ni iby’ukuri ko hari bamwe bakomezaga kuba indahemuka kandi bagakomeza amategeko y’Imana, nubwo ishyanga ryabaga ryasenze ibigirwamana (1 Abami 19:14, 18). Birashoboka ko ababaga ari indahemuka na bo bagerwagaho n’ingorane runaka bitewe n’uko ishyanga ryabaga ryakoze ibyaha, ariko Yehova yabagaragarizaga ineza yuje urukundo.

Hari igihe Abisirayeli bishe amahame ya Yehova bituma izina rye risuzugurwa mu banyamahanga, maze Yehova yiyemeza guhana ubwoko bwe abureka bukajyanwa mu bunyage i Babuloni. Birumvikana ko ibyo byari bikubiyemo ibihano bya buri muntu ku giti cye, hamwe n’iby’ubwoko bwe mu rwego rw’itsinda (Yer 52:3-11, 27). Koko rero, Bibiliya igaragaza ko icyaha cy’ababaga bagize ishyanga muri rusange, cyabaga gikomeye cyane ku buryo ibihano byacyo byageraga mu gisekuru cya gatatu, icya kane cyangwa no ku bindi bisekuru bitewe n’amakosa ya ba sekuruza, nk’uko bivugwa mu Kuva 20:5.

Nanone kandi, Ijambo ry’Imana ririmo inkuru zivuga uko abantu bagize umuryango runaka bagerwagaho n’ingorane bitewe n’imyifatire mibi y’ababyeyi babo. Umutambyi mukuru Eli yababaje Yehova igihe yarekaga abahungu be b’“ibigoryi” kandi barangwaga n’ibikorwa bw’ubwiyandarike, bagakomeza kuba abatambyi (1 Sam 2:12-16, 22-25). Kubera ko Eli yubahaga abahungu be cyane kuruta Yehova, Imana yavuze ko umuryango wa Eli wari gukurwa mu muryango w’abatambyi, ibyo bikaba byaratangiriye kuri Abiyatari wari ubuvivi bwe (1 Sam 2:29-36; 1 Abami 2:27). Nanone kandi, ihame riboneka mu Kuva 20:5, rigaragarira ku byabaye kuri Gehazi. Yapfushije ubusa umwanya yari afite wo kuba umugaragu wa Elisa kugira ngo abonere indamu z’ibintu kuri Namani, umugaba w’ingabo z’Abasiriya wari umaze gukira. Binyuze kuri Elisa, Yehova yaciye urubanza agira ati ‘ibibembe bya Namani bizakomaho no ku rubyaro rwawe iteka ryose’ (2 Abami 5:20-27). Ku bw’ibyo, abakomotse kuri Gehazi bagezweho n’ingaruka z’ibibi yakoze.

Kubera ko Yehova ari Umuremyi kandi akaba ari na we watanze ubuzima, afite uburenganzira bwose bwo gutanga igihano gihuje n’ubutabera kandi gikwiriye. Izo ngero tumaze kubona, zigaragaza ko abana cyangwa abakomoka ku muntu bashobora kugerwaho n’ingaruka z’icyaha cye. Icyakora, Yehova ‘yumva gutaka kw’abarengana,’ kandi abantu bamuhindukirira babikuye ku mutima bashobora kwemerwa na we, ndetse bakabona ihumure mu rugero runaka.—Yobu 34:28.

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Kora n’abo bafatanyije kwigomeka baryojwe ibyo bakoze

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze