ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 100
  • Wakora iki mu gihe wasuzuguye ababyeyi bawe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Wakora iki mu gihe wasuzuguye ababyeyi bawe?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo utagomba gukora
  • Icyarushaho kuba kiza
  • Nakora iki ngo ababyeyi bange bangirire ikizere?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Kuki ababyeyi banjye batandeka ngo nishimishe?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Aya mategeko ko akabije kuba menshi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Nakora iki ngo mpabwe umudendezo?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 100
Ababyeyi bahangayitse bavugana n’umukobwa wabo utashye atinze.

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Wakora iki mu gihe wasuzuguye ababyeyi bawe?

Imiryango hafi ya yose igira amategeko, wenda nk’igihe abana bagomba kuba bageze mu rugo, uko bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, uko bakwiriye gufata abandi n’ibindi.

None se wakora iki niba wasuzuguye ababyeyi bawe? Ibyabaye biba byabaye. Ariko ushobora kugira icyo ukora kugira ngo bitarushaho kuba bibi. Iyi ngingo irakwereka icyo wakora.

  • Icyo utagomba gukora

  • Icyarushaho kuba kiza

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Icyo utagomba gukora

  • Iyo wakoze amakosa ababyeyi bawe ntibabimenye, ushobora kumva wabihisha ntibazigere babimenya.

  • Iyo bamenye amakosa wakoze, ushobora kumva wakwisobanura cyangwa ukagira undi ubigerekaho.

Ariko ibyo byose nta cyo byakugezaho. Kubera iki? Guhisha ibyabaye cyangwa gushaka kwisobanura, bigaragaza ko utarakura. Nanone bigaragaza ko ukiri umwana wo kurerwa n’ababyeyi.

“Kubeshya si cyo gisubizo. Amaherezo ukuri kuba kuzagaragara kandi icyo gihe uhabwa igihano gikomeye kuruta icyo wari guhabwa iyo uhita ubivuga.”—Diana.

Icyarushaho kuba kiza

  • Emera amakosa. Bibiliya igira iti: “Uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho” (Imigani 28:13). Ababyeyi bawe bazi ko udatunganye. Ariko bakeneye kumenya niba uri inyangamugayo.

    “Iyo ubwije ukuri ababyeyi bawe barakubabarira. Barushaho kukugirira ikizere kandi bakabona ko uri inyangamugayo.”—Olivia.

  • Saba imbabazi. Bibiliya igira iti: “Mukenyere kwiyoroshya” (1 Petero 5:5). Kuvuga ngo: “Mbabarira” kandi ntushake kwisobanura, bisaba kwiyoroshya.

    “Abantu bahora bisobanura baba bangiza umutimanama wabo. Bagera aho bagakora ibibi, bakumva nta cyo bitwaye.”—Heather.

  • Emera ingaruka z’amakosa yawe. Bibiliya igira iti: “Mwumve impanuro” (Imigani 8:33). Jya wumvira ababyeyi bawe, kandi wemere amategeko bagushyiriraho.

    “Iyo wirakaje bitewe n’igihano baguhaye, ibintu birushaho kumera nabi. Jya wemera amategeko ababyeyi bawe bagushyiriyeho kandi ntukibande ku byo wabujijwe.”—Jason.

  • Kora icyatuma bongera kukugirira ikizere. Bibiliya igira iti: ‘Mwiyambure kamere ya kera ihuza n’imyifatire yanyu ya kera’ (Abefeso 4:22). Tangira witoze kujya ukora ibintu wabanje kubitekerezaho.

    “Iyo buri gihe ufata imyanzuro myiza, kandi ukagaragariza ababyeyi bawe ko wiyemeje kutazasubiramo amakosa wakoze, bongera bakugirire ikizere.”—Karen.

INAMA: Kora ibirenze ibyo usabwa, kugira ngo ugaragaze ko uri uwo kwiringirwa. Urugero, ubutaha nugira aho ujya, uzamenyeshe ababyeyi bawe igihe utahiye, ni yo waba utari butinde kugera mu rugo. Ni nk’aho uzaba ubabwiye uti: “Ndifuza ko mwongera kunyizera.”

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Darius.

“Iyo uhishe ababyeyi bawe ibyo wakoze, uba uri umubeshyi. Amaherezo barabimenya, kandi bikarushaho kuba bibi kuruta iyo uza kuba warabivuze mbere.”—Darius.

Sierra.

“Iyo dukoze amakosa tukavuga ko ari undi wabiteye, biba bigaragaza ko tutarakura ku buryo twakwemera ingaruka z’amakosa yacu. Ababyeyi bacu bashobora kutatwizera bitewe n’uko twanze gusaba imbabazi z’amakosa twakoze.”—Sierra.

Isubiramo: Wakora iki mu gihe wasuzuguye ababyeyi bawe?

  • Emera amakosa. Ababyeyi bawe bazi ko udatunganye. Bakeneye kumenya niba uri inyangamugayo.

  • Saba imbabazi. Saba imbabazi ubikuye ku mutima, kandi wirinde kwisobanura.

  • Emera ingaruka z’amakosa yawe. Jya wubahiriza amategeko yose ababyeyi bawe bagushyiriraho.

  • Kora icyatuma bongera kukugirira ikizere. Tangira witoze kujya ukora ibintu wabanje kubitekerezaho.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze