ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w20 Gashyantare p. 31
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ibisa na byo
  • Umutware w’Umwibone Atakaza Ubwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Amagambo Ane Yahinduye Isi
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Ni iki Bibiliya ivuga kuri Daniyeli?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Igitabo cya Daniyeli kiraregwa
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
w20 Gashyantare p. 31
Ikibumbano kiburungushuye cyanditseho izina rya Belushazari.

Ikibumbano kiburungushuye cyanditseho izina rya Belushazari (Cyagaragajwe uko kingana)

Ese wari ubizi?

Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko Belushazari yabayeho kandi ko yabaye umwami wa Babuloni?

MU GIHE k’imyaka myinshi, abajora Bibiliya bavugaga ko Umwami Belushazari uvugwa mu gitabo cya Daniyeli atabayeho (Dan 5:1). Ibyo babiterwaga n’uko abashakashatsi bari batarabona ibimenyetso bibyemeza. Icyakora mu mwaka wa 1854, ibintu byarahindutse. Kubera iki?

Muri uwo mwaka, umukozi wa leta y’u Bwongereza witwaga J. G. Taylor yakoze ubushakashatsi mu matongo yo mu mugi wa kera wa Uri, ubu hakaba ari mu magepfo ya Iraki. Muri ako gace, hari umunara munini uwo mushakashatsi yasanzemo ibibumbano byinshi byiburungushuye. Buri kibumbano gifite uburebure bujya kungana na santimetero 10 kandi cyanditseho. Mu magambo yanditse kuri kimwe muri ibyo bibumbano, harimo isengesho ryo gusabira kurama Umwami Nabonide w’i Babuloni n’umuhungu we mukuru Belushazari. Abajora na bo bavuye ku izima, bemera ko ibyo bibumbano bigaragaza ko Belushazari yabayeho koko.

Icyakora Bibiliya igaragaza ko Belushazari yabayeho kandi ko yabaye umwami. Ibyo na byo abajora ntibabyemeraga. Urugero, ahagana mu mwaka wa 1875, umuhanga mu bya siyansi w’Umwongereza witwaga William Talbot yanditse ko hari abavugaga ko “Bel-sar-ussur [ari we Belushazari] yimye ingoma, se Nabonide akiri umwami. Ariko nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza.”

Icyakora izo mpaka zose zaje gukemuka, igihe inyandiko zo ku bindi bibumbano zagaragazaga ko Umwami Nabonide ari we se wa Belushazari, yigeze kumara imyaka runaka atari i Babuloni. Ni nde wategekaga igihe atari ahari? Hari igitabo kivuga ko igihe Nabonide atari ahari, yasize “yimitse Belushazari, amuha no kuyobora igice kinini k’ingabo ze” (Encyclopaedia Britannica). Ubwo rero icyo gihe Belushazari yategekaga i Babuloni, se akiri umwami. Ni yo mpamvu umushakashatsi akaba n’umuhanga mu by’indimi witwa Alan Millard yavuze ko byari bikwiriye ko “Igitabo cya Daniyeli kita Belushazari ‘umwami.’”

Icyakora abagaragu b’Imana bo, bemera ko ikimenyetso k’ingenzi kigaragaza ko igitabo cya Daniyeli ari icyo kwiringirwa kandi ko cyahumetswe n’Imana, kiboneka muri Bibiliya ubwayo.—2 Tim 3:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze