ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 108
  • Kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga bigufitiye akahe kamaro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga bigufitiye akahe kamaro?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni akahe kaga byaguteza?
  • “Ibintu udakwiriye kwibeshyaho”
  • Ese kuba abantu bagukurikira cyangwa bakunda ibyo washyizeho hari icyo bimaze?
  • Ese kugirana ubucuti kuri interineti ni bibi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ese kuba icyamamare ni bibi?
    Nimukanguke!—2012
  • Uko wafasha umwana gukoresha interineti neza
    Nimukanguke!—2014
  • Urubuga rwacu rwemewe rwa interineti—Jya urukoresha wiyigisha no mu cyigisho cy’umuryango
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 108
Umukobwa umwenyura yitegereza terefoni ye. Afite abantu 85 bakunda ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga.

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga bigufitiye akahe kamaro?

Umukobwa ukiri muto witwa Elaine yaravuze ati: “Iyo nabonaga abanyeshuri twigana bafite inshuti nyinshi ku mbuga nkoranyambaga naravugaga nti: ‘Mbega, barazwi cyane!’ Mvugishije ukuri nabagiriraga ishyari.”

Ese ibi bijya bikubaho? Niba byarakubayeho iyi ngingo ishobora kugufasha kutagwa mu mutego wo kumenywa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.

  • Ni akahe kaga byaguteza?

  • “Ibintu udakwiriye kwibeshyaho”

  • Ese kuba abantu bagukurikira cyangwa bakunda ibyo washyizeho hari icyo bimaze?

  • Irinde ibintu bishobora kugaragaza ko wirata

Ni akahe kaga byaguteza?

Mu Migani 22:1, hagira hati: “Ibyiza ni ukugira izina ryiza kuruta kugira ubutunzi bwinshi.” Ubwo rero gushaka kugira izina ryiza no gukundwa n’abandi n’ibintu bisanzwe.

Ariko hari igihe ushaka kwemerwa n’abandi cyane ku buryo wumva waba ikirangirire. Ese hari akaga byaguteza? Onya ufite imyaka 16 yavuze ko bishobora kuguteza akaga. Yaravuze ati:

“Nabonye ku ishuri hari abana bakoraga ibintu umuntu muzima atatekereza gukora; urugero nko gusimbuka muri etaje ya kabiri bakagwa hasi kugira ngo bakunde bamenyekane.”

Hari abakiri bato bifotoza bari gukora ibintu bibi maze bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bakunde bamenyekane, urugero hari abashyiraho videwo bari kurya isabune bameshesha cyangwa ibindi bintu byakwangiza ubuzima bwabo ndetse n’ibindi bintu umuntu muzima atakora!

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ntimukagire icyo mukora mubitewe no kwishyira mbere.”—Abafilipi 2:3.

Tekereza kuri ibi:

  • Kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga bigufitiye akahe kamaro?

  • Ese ushobora gukora ibintu biteje akaga kugira ngo ukunde wemerwe n’abandi?

    Icyo bagenzi bawe babivugaho

    Leianna.

    “Kumenyekana bishobora guteza akaga iyo abantu bakoze ibishoboka byose ngo babigereho. Bishobora kuba ngombwa ko bahindura uko bavuga, uko bambara n’uko bitwara iyo bari ku mbuga nkoranyambaga. Ntukemere ko gushaka kwemerwa n’abandi bituma ukora ikintu uzi ko ari kibi.”​—Leianna.

“Ibintu udakwiriye kwibeshyaho”

Icyakora si ko abantu bose bakora ibintu biteje akaga kugira ngo bakunde babe ibirangirire. Erica ufite imyaka 22 yavuze ubundi buryo abantu bakoresha kugira ngo bamenyekane. Yaravuze ati:

“Hari abantu bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto menshi agaragaza ibintu byose bakoze. Ibyo bishobora gusa naho bafite inshuti nyinshi cyane kandi bahora bari kumwe. Ibyo bigatuma abantu batekereza ko uwo muntu azwi cyane.”

Cara, ufite imyaka 15 yavuze ko hari abantu babeshya kugira ngo bakunde bamenyekane. Yaravuze ati:

“Hari abantu bashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, basa nkaho bari mu birori kandi bibereye mu rugo.”

Matthew ufite imyaka 22, yemera ko yigeze gukora ibintu nk’ibyo, agira ati:

“Nigeze gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga maze nandikaho ko nari ku musozi wa Everest, kandi sindakandagira no muri Aziya!”

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.

Tekereza kuri ibi:

  • Ese ushyira ku mbuga nkoranyambaga ibintu bitari byo kugira ngo ukunde umenyekanye?

  • Ese amafoto ushyiraho n’ibyo wandikaho bigaragaza uwo uri we by’ukuri n’ibyo wizera?

    Icyo bagenzi bawe babivugaho

    Hannah.

    “Hari abantu bumva bakora ibishoboka byose kugira ngo abandi bakunde ibyo bashyize ku mbuga nkoranyambaga. Ariko se ni iki wifuza ko abantu bakumenyaho, n’uko wambara imyenda idakwiriye, n’uko urata ibyo utunze, cyangwa wifuza ko bamenya imico myiza ufite n’uko wita ku bandi? Nubwo iyo umuntu yemerwa n’abandi bituma yumva amerewe neza, aba agomba kwitonda kugira ngo amenye impamvu zituma bamwemera.”—Hannah.

Ese kuba abantu bagukurikira cyangwa bakunda ibyo washyizeho hari icyo bimaze?

Abantu benshi bemera ko kugira ngo umenyekane ku mbuga nkoranyambaga ugomba kuba ufite abantu benshi bagukurikira kandi bakunda ibyo ushyiraho. Matthew twigeze kuvuga yemera ko ari uko yabigenzaga. Yaravuze ati:

“Nakundaga kubaza abandi nti: ‘Ese ufite abantu bangahe bagukurikira? Abantu benshi bakunze ibyo washyizeho ni bangahe?’ Nageze aho nkurikira n’abantu ntazi, nibwira ko nange bazankurikira. Numvaga nakora ibyo nshoboye byose kugira ngo menyekane kandi imbuga nkoranyambaga zatumye icyo kifuzo kirushaho gukomera.”

Collage: 1. Umukobwa wishimye ko yabonye abakunda ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga. 2. Ari kurya isahane yuzuye shokora. 3. Ashyize ikiganza ku nda ibyo yariye byamuguye nabi

Kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ni nko kurya ibyokurya bidafashije bishobora gutuma wumva umerewe neza ariko bimara akanya gato

Maria ufite imyaka 25 yabonye ko hari abantu bumva ko agaciro kabo gashingiye ku mubare wa bantu babakurikira cyangwa bakunda ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Yaravuze ati:

“Iyo umukobwa yifotoye ifoto maze yayishyira ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi ntibayikunde, ahita yibwira ko ari mubi. Ibyo ntibikwiriye rwose, ariko abantu benshi n’uko babibona. Usanga baba bihemukira.”

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ntitukishyire imbere tuzana umwuka wo kurushanwa tugirirana ishyari.”—Abagalatiya 5:26.

Tekereza kuri ibi:

  • Ese niba ukoresha imbuga nkoranyambaga ubona zituma wigereranya n’abandi?

  • Ese ubona kugira umubare munini w’abantu bagukurikira biruta kugira inshuti z’abantu bagukunda by’ukuri?

    Icyo bagenzi bawe babivugaho

    Joshua.

    “Kugira ngo umenyekane ku mbuga nkoranyambaga bisaba ko uba umuntu abandi bifuza cyangwa se ukamera nkabo. Ibyo bishobora gutuma wita kuko abandi bakubona n’icyo wakora ngo ubashimishe. Gushaka kwemerwa n’abandi ni ibintu bisanzwe, ariko iyo uhatanira kuba icyamamare bishobora gutuma ari byo uhoza mu bwenge.”—Joshua.

Irinde ibintu bishobora kugaragaza ko wirata

Ese waba warabonye ko hari abantu barata ibyo bagezeho ariko bakabikora mu mayeri?

  • “Kuva nagura imodoka nshya buri wese aba ashaka kunsaba rifuti!”

  • “Usanga buri wese ambwira ko nagabanyije ibiro kandi ibyo birandakaza!”

Abavuze ayo magambo basaga n’aho bicisha bugufi ariko mu by’ukuri barirataga.

Icyo ukwiriye kwitondera: Kwirata cyangwa kwiyemera bigira ingaruka kuko buri wese ahita abibona. Akenshi abantu banga umuntu wirata mu mayeri kuruta umuntu wirata ku mugaragaro.

Nugira ifoto ushyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ukagira ibyo wandikaho, uzirinde kugira ngo bitagaragara ko wirata. Uzakurikize inama yo muri Bibiliya igira iti: “Ujye ushimwa n’abandi aho gushimwa n’iminwa yawe.”—Imigani 27:2.

Isubiramo: Wakwirinda ute kugwa mu mutego wo kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga?

  • Jya ureba ko ibyo ushyiraho n’ibyo wandikaho bigaragaza uwo uri we by’ukuri n’ibyo wizera.

  • Jya uba inyangamugayo mu byo ushyira ku mbuga nkoranyambaga.

  • Komeza gushyira mu gaciro mu gushaka abagukurikira n’abakunda ibyo ushyiraho.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze