INDIRIMBO YA 122
Dushikame tutanyeganyega!
Igicapye
1. Amahanga arahangayitse,
Atewe ubwoba n’ibizaba.
Twe tugomba gushikama cyane
Mu murimo w’Imana.
(INYIKIRIZO)
Tugomba gushikama,
Tukirinda iyi si.
Nitudacogora, Yah azatwitura.
2. Iyi si yuzuye imitego.
Tugomba gutekereza neza,
Tukanga ibintu bibi byose,
Ni bwo tuzashikama.
(INYIKIRIZO)
Tugomba gushikama,
Tukirinda iyi si.
Nitudacogora, Yah azatwitura.
3. Senga Yehova umwiringiye,
Ukore umurimo w’Umwami,
Ubwirize ubutumwa bwiza,
Imperuka iraje.
(INYIKIRIZO)
Tugomba gushikama,
Tukirinda iyi si.
Nitudacogora, Yah azatwitura.
(Reba nanone Luka 21:9; 1 Pet 4:7.)