INDIRIMBO YA 39
Twiheshe izina ryiza ku Mana
Igicapye
1. Igihe cyose tuzagandukira
Imana yacu kandi tuyumvire.
Tujye twihatira gukora ibyiza,
Tuzashimisha Yah Yehova.
2. Gukundwa n’isi nta kintu bimaze
Kimwe no kuba ikirangirire.
Ibyo ni ubusa. Nituba ab’isi,
Ntituzemerwa na Yehova.
3. Yehova Mana ntuzatwibagirwe,
Uzatwandike mu gitabo cyawe.
Tuzakwiringira tukuvuganire,
Uzakomeze kutwibuka.
(Reba nanone Intang 11:4; Imig 22:1; Mal 3:16; Ibyah 20:15.)