Amaganya
א [Alefu]
1 Mbega ngo umugi wahoze ufite abaturage benshi+ urasigaramo ubusa!+
Mbega ngo umugi wahoze utuwe cyane mu mahanga+ urasigara umeze nk’umupfakazi!+
Mbega ngo uwahoze ari umwamikazi mu ntara zose arakoreshwa imirimo y’agahato!+
ב [Beti]
2 Nijoro ararira agahogora,+ amarira agatemba ku matama.+
Mu bakunzi be bose ntagira n’umwe umuhumuriza.+
Incuti ze zose zaramuriganyije;+ zahindutse abanzi be.+
ג [Gimeli]
3 Yuda yajyanywe mu bunyage bitewe n’imibabaro+ n’uburetwa bwinshi.+
Yagiye gutura mu mahanga.+ Ntiyabonye uburuhukiro.
Abamutotezaga bose bamufashe ageze mu makuba.+
ד [Daleti]
4 Inzira za Siyoni ziraboroga kuko nta wukizinyuramo ajya mu minsi mikuru.+
Amarembo yaho yose yarasenyutse;+ abatambyi baho barasuhuza umutima.+
Abari baho bishwe n’agahinda, kandi na yo ifite intimba.+
ה [He]
5 Abanzi bayo barayiganje.+ Abanzi bayo ntibahangayitse.+
Kuko Yehova ubwe yateje Siyoni agahinda bitewe n’ibicumuro byabo byinshi,+
Abana bayo bajyanywe ari imbohe bashorewe n’umwanzi.+
ו [Wawu]
6 Ubwiza bwose bw’umukobwa w’i Siyoni bwarayoyotse.+
Abatware baho babaye nk’impala zabuze urwuri;+
Bakomeza kugenda nta rutege imbere y’ubakurikiye.+
ז [Zayini]
7 Igihe Yerusalemu yari mu mibabaro n’abaturage bayo batagira aho baba, yibutse
Ibyiza byose yahoranye mu bihe bya kera.+
Igihe abaturage bayo bagwaga mu maboko y’umwanzi batagira gitabara,+
Abanzi bayo barayibonye, baseka bishimira kurimbuka kwayo.+
ח [Heti]
8 Yerusalemu yakoze icyaha gikabije.+ Ni cyo cyatumye iba ikintu giteye ishozi.+
Abayubahaga bose barayisuzuguye+ kuko babonye ubwambure bwayo.+
Kandi isuhuza umutima+ igasubira inyuma.
ט [Teti]
9 Guhumana kwayo kuri mu binyita by’imyambaro yayo.+ Ntiyibutse iherezo ryayo,+
Yaguye mu buryo bukojeje isoni. Ntifite uyihumuriza.+
Yehova, reba imibabaro yanjye,+ kuko abanzi bishyira hejuru.+
י [Yodi]
10 Umwanzi yaramburiye ukuboko ku bintu byiza byayo byose.+
Kuko yabonye amahanga yinjira mu rusengero rwayo,+
Ayo wategetse ko atagomba kwinjira mu iteraniro ryawe.
כ [Kafu]
11 Abaturage bayo bose barasuhuza umutima; barashaka umugati.+
Batanze ibintu byiza byabo kugira ngo babone icyo kurya, bahumurize ubugingo bwabo.+
Yehova, birebe kandi witegereze uko nabaye nk’umugore utagira umumaro.+
ל [Lamedi]
12 Mbese nta cyo bibabwiye mwa bahisi n’abagenzi mwese mwe? Nimurebe kandi mwitegereze.+
Mbese hari undi mubabaro uhwanye n’uyu mubabaro ukabije natejwe,+
Ari ko gahinda Yehova yanteje ku munsi w’uburakari bwe bugurumana?+
מ [Memu]
13 Yohereje umuriro mu magufwa yanjye uturutse hejuru,+ ayigarurira yose.
Yateze ibirenge byanjye urushundura,+ ansubiza inyuma.
Yangize nk’umugore w’intabwa. Umunsi wose mba ndwaye.+
נ [Nuni]
14 Yakomeje kuba maso kugira ngo arebe ibicumuro byanjye.+ Bisobekeranye mu kiganza cye.
Byarazamutse bigera mu ijosi ryanjye.+ Imbaraga zanjye zaracogoye.
Yehova yampanye mu maboko y’abo ntashobora guhagarara imbere.+
ס [Sameki]
15 Yehova yankuyemo abanyambaraga abata kure.+
Yandemeshereje inama kugira ngo amenagure abasore banjye.+
Yehova yanyukanyutse urwengero+ rw’umwari w’i Buyuda.+
ע [Ayini]
16 Ibyo byose ni byo bituma ndira nk’umugore.+ Ijisho ryanjye, ijisho ryanjye ritemba amazi.+
Kuko umpumuriza, uhumuriza ubugingo bwanjye, ari kure yanjye.
Abana banjye bararimbutse,+ kuko abanzi bishyira hejuru.+
פ [Pe]
17 Siyoni yateze amaboko.+ Ntifite uwo kuyihumuriza.+
Yehova yatanze itegeko ku birebana na Yakobo kugira ngo abamukikije bose bamwange.+
Yerusalemu yabaye igiteye ishozi muri bo.+
צ [Tsade]
18 Yehova arakiranuka,+ kuko nigometse ku byavuye mu kanwa ke.+
Mutege amatwi mwese kandi mwitegereze akababaro kanjye.
Abasore n’inkumi banjye bajyanywe mu bunyage.+
ק [Kofu]
19 Nahamagaye abankundaga cyane,+ ariko barandiganyije.
Abatambyi banjye n’abakuru baguye mu mugi,+
Bashakisha icyo kurya kugira ngo bahumurize ubugingo bwabo.+
ר [Reshi]
20 Yehova, reba ukuntu ndi mu makuba akomeye. Amara yanjye aribirindura.+
Umutima wanjye uradihaguza,+ kuko nigometse cyane.+
Hanze inkota yahekuye ababyeyi.+ Mu nzu imbere na ho urupfu rurabicikiriza.+
ש [Shini]
21 Abantu bumvise uko nsuhuza umutima nk’umugore.+ Simfite umpumuriza.+
Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye+ barishima kubera ko ari wowe wabikoze.+
Ntuzabura kuzana umunsi watangaje+ kugira ngo babe nkanjye.+
ת [Tawu]
22 Ibibi bakoze byose bigere imbere yawe maze ubahane bikomeye,+
Nk’uko wampannye cyane bitewe n’ibicumuro byanjye byose.+
Kuko amaganya yanjye ari menshi,+ kandi umutima wanjye urarwaye.+