Ese amadini yimakaza amahoro?
HARI abantu bashimagiza Kiliziya ya Saint-Sépulcre y’i Yerusalemu, bavuga ko ari yo ntagatifu kurusha izindi zose zo mu madini yiyita aya gikristo. Nyamara iyo kiliziya yabaye indiri y’urugomo n’ubushyamirane. Ukurikije uko abantu babyizera, iyo kiliziya yubatse ahantu “bavuga ko Yesu yahambwe akanahazukira.” Ariko kandi, aho hantu hubahwa cyane hagiye habera imirwano myinshi kandi ikaze. Abapadiri, abapasiteri n’abihaye Imana bo mu madini atandatu yiyita aya gikristo bagiye barwana, buri dini riharanira uburenganzira bwo gukoresha aho hantu. Ubwo bushyamirane bwakajije umurego mu myaka ishize, ku buryo byagiye biba ngombwa ko abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo bahagoboka bitwaje imbunda, maze bakamara igihe runaka ari bo bagenzura iyo kiliziya.
Urugomo rw’amadini si urwa none
Ibibera muri iyo kiliziya ya Saint-Sépulcre, ni bimwe mu bikorwa byo kumena amaraso no kwica abantu batagira ingano byakozwe kuva kera, kandi bigakorwa mu izina ry’idini. Hari igitabo cyavuze ibirebana n’amakimbirane aherutse kubera hirya no hino ku isi, kigira kiti “uvuye muri Indoneziya ukagera muri Irilande y’Amajyaruguru, ukava mu Burasirazuba bwo Hagati ukagera mu ntara ya Kashimiri, ukava mu Buhindi ukagera muri Nijeriya, cyangwa ukava mu karere ka Balkan ukagera muri Sirilanka, usanga Abakristo, Ababuda, Abayahudi, Abahindu n’Abasiki bakora ibikorwa by’urugomo, bitwaje ko barwanirira ubusugire bw’idini ryabo n’inyungu zaryo.”—Violence in God’s Name.
Nyamara imwe mu nyigisho y’ibanze y’amadini hafi ya yose, ni ivuga ko abantu bagomba kubana mu mahoro n’ubwumvikane. Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, amadini yagiye yihatira kwigisha abantu amahame abasaba kwita ku bandi, urugero nko gukunda bagenzi babo no kubaha cyane ubuzima bwabo. None se ubwo amadini ntiyari akwiriye gufata iya mbere mu kwimakaza umuco w’amahoro? Abantu basenga Imana babivanye ku mutima bagombye gusuzuma icyo kibazo.