ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 4/11 pp. 4-5
  • Ese amadini ni yo agomba kubiryozwa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese amadini ni yo agomba kubiryozwa?
  • Nimukanguke!—2011
  • Ibisa na byo
  • Ikibazo amadini afite
    Nimukanguke!—2011
  • Ese idini rizigera ryimakaza amahoro?
    Nimukanguke!—2011
  • Kuki wagombye gushishikazwa n’andi madini?
    Uko abantu bashakishije Imana
  • Mbese, Imana Yemera Amadini Yose?
    Inzira Iyobora ku Buzima bw’Iteka—Mbese Warayibonye?
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 4/11 pp. 4-5

Ese amadini ni yo agomba kubiryozwa?

MU NTANGIRIRO z’ikinyejana cya 18, Jonathan Swift, umwanditsi akaba n’umuyobozi w’idini, yaranditse ati “icyo amadini ashoboye ni ukutwigisha kwangana; ariko ibyo kutwigisha gukundana byo byarayananiye.” Abantu benshi bavuga ko idini ritanya abantu aho gutuma bunga ubumwe. Ariko nanone, si ko abantu bose babibona.

Urugero, reka turebe umwanzuro wagezweho n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu Ishami ryo muri Kaminuza ya Bradford ho mu Bwongereza Ryigisha ibirebana n’Amahoro. Hari ikigo cy’Itangazamakuru (BBC) cyahaye abagize iryo tsinda inshingano yo gukora ubushakashatsi, bakagaragaza niba idini ryimakaza amahoro cyangwa niba riteza intambara.

Muri raporo abo bashakashatsi basohoye, baravuze bati “nyuma yo gusuzuma ibintu byabayeho mu mateka byasesenguwe n’impuguke zitandukanye, twageze ku mwanzuro w’uko mu myaka 100 ishize, intambara twavuga ko zashojwe n’amadini ari nke cyane.” Abari bagize iryo tsinda basobanuye ko zimwe mu ntambara “zitwa ko zishingiye ku idini cyangwa zishyamiranya abayoboke b’amadini zikunda kuvugwa mu itangazamakuru n’ahandi, mu by’ukuri aba ari intambara zishingiye ku gukunda igihugu by’agakabyo, izigamije kubohoza agace runaka cyangwa kwirwanaho.”

Icyakora, hari abandi bantu benshi bavuga ko abayobozi b’amadini bagiye barebera, ndetse rwose bagashyigikira mu buryo bugaragara ubushyamirane hagati y’abantu bitwaje intwaro, haba mu bikorwa byabo ndetse n’iyo nta cyo babaga bavuze, nk’uko bigaragazwa n’amagambo akurikira yavuzwe n’abantu batandukanye:

● “Amadini asa n’aho agira uruhare mu rugomo rubera ahantu hafi ya hose. . . . Mu myaka ya vuba aha, hagiye hagaragara ibikorwa by’urugomo rushingiye ku idini hagati y’Abakristo b’intagondwa bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abisilamu babaga barakaye n’Abayahudi bo mu Burasirazuba bwo Hagati, Abahindu n’Abisilamu batumvikana bo mu Majyepfo y’Aziya no hagati y’abayoboke b’amadini gakondo yo muri Afurika no muri Indoneziya. . . . Abantu bagira uruhare muri izo ntambara bagiye bitwaza idini kugira ngo barusheho kwemerwa mu rwego rwa politiki, no kugira ngo bagaragaze ko ibikorwa byabo byo kwihorera bifite ishingiro.”—Terror in the Mind of God—The Global Rise of Religious Violence.

● “Kuba ibihugu bibamo abantu bagira ishyaka mu by’idini byaragiye bikunda kubamo ibikorwa bibi cyane, birashekeje. . . . Ubwinshi bw’amadini ntibwabujije urugomo gukomeza kwiyongera, . . . kandi impamvu ibitera irumvikana rwose: niba wifuza kwirinda akaga, ukabaho witwara neza, ugira gahunda kandi urangwa n’‘ubupfura no gushyira mu gaciro,’ uzirinde kuba ahantu amadini yashinze imizi.”—Holy Hatred.

● “Ababatisita bazwiho kurwana aho kuba abanyamahoro. . . . Igihe ikibazo cy’ubucakara [muri Amerika] hamwe n’ibindi bibazo byatezaga amacakubiri mu dutsiko tw’amadini no mu gihugu cyose mu kinyejana cya cumi n’icyenda, Ababatisita bo mu majyaruguru n’abo mu majyepfo bashyigikiye iyo ntambara, bagaragaza ko yari intambara ntagatifu ikwiriye, kandi buri gice kikavuga ko Imana yari ku ruhande rwacyo. Nanone Ababatisita bashyigikiye intambara zitandukanye icyo gihugu cyarwanye n’u Bwongereza (1812), Megizike (1845) na Esipanye (1898). Bisobanuye bavuga ko kwifatanya muri izo ntambara ebyiri za nyuma byatewe ‘ahanini n’uko bashakaga gufasha abantu bakandamizwaga kubona uburenganzira bwo kujya mu idini bashaka, no gutangiza umurimo [w’Imana] mu tundi turere.’ Ibyo ntibishatse kuvuga ko Ababatisita babaga bifuza intambara aho kwifuza amahoro. Icyakora iyo intambara yabaga irose, abo Babatisita barayishyigikiraga kandi bakayifatanyamo.”—Review and Expositor—A Baptist Theological Journal.

● “Abahanga mu by’amateka babonye ko intambara zabayeho mu bihe bitandukanye, zigashyamiranya abantu bo ku isi hafi ya bose kandi bo mu mico itandukanye, zabaga zitewe n’idini, kandi ugasanga ibyo ari ko bimeze kuri ku mpande zombi zihanganye. Amagambo ya kera azwi cyane agira ati ‘imana ziri ku ruhande rwacu,’ ari mu magambo ya kera kandi afite imbaraga kurusha ayandi yagiye ashishikariza abantu kujya ku rugamba.”—The Age of Wars of Religion, 1000-1650—An Encyclopedia of Global Warfare and Civilization.

● “Abayobozi b’amadini . . . bagomba kwisuzuma batibereye, bagatekereza ukuntu bananiwe guha ubuyobozi bufatika abayoboke babo no kubafasha kubahiriza amahame y’ibanze agenga amadini yabo. . . . Ni iby’ukuri ko amadini yose aba yifuza kwimakaza amahoro. Ariko kandi, umuntu yakwibaza niba yarigeze asohoza iyo nshingano.”—Violence in God’s Name—Religion in an Age of Conflict.

Amateka agaragaza ko abayobozi b’amadini yose y’ibigugu yiyita aya gikristo (Abagatolika, Aborutodogisi n’Abaporotesitanti), bagiye bohereza abapadiri n’abandi bayobozi b’idini ku rugamba kugira ngo batere abasirikare akanyabugabo, kandi bajye basengera ababaga bapfuye n’ababaga bari hafi gupfa, ibyo bigakorwa ku mpande zombi zabaga zihanganye. Iyo nkunga batangaga igaragaza ko bagiye bashyigikira ibikorwa byo kumena amaraso, kandi bagaha imigisha abasirikare bose.

Hari abashobora kwemeza ko ari ha handi idini ridashobora kuryozwa intambara zibaho. Ariko aho ikibazo kiri ni aha: ese imihati yose amadini yagiye ashyiraho kugira ngo yunge abantu, hari icyo yaba yaragezeho?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]

Hari ikinyamakuru cyavuze kiti “ejo hashize umupasiteri wo mu idini ry’Ababatisita witwa Rev. Dr. Charles A. Eaton w’i Madison yatangarije imbere ku ruhimbi ko kuri paruwasi ari ho bazajya bandikira abantu bifuza kujya mu gisirikare, baba abasirikare basanzwe cyangwa abarwanira mu mazi.

“Uwo mupasiteri yari umwe mu bapasiteri barenga icumi bo muri uwo mugi bigishaga ibyo kwitabira intambara mu materaniro ya buri cyumweru mu gitondo, kandi bakagira abagabo n’abagore inama yo kugaragaza ko batazahemukira igihugu na demokarasi, ibyo bakabikora bitanga mu gihe cy’intambara kandi bakabikora bakimara kubona uburyo. Insengero nyinshi zabaga zimanitseho amabendera.”—“The New York Times,” cyo kuwa 16 Mata 1917.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze