Ikibazo amadini afite
KUVUGA ko amadini ari yo nyirabayazana w’amakimbirane yose, byaba byumvikanisha ko iyo atabaho intambara zari kuba nke. Ariko se ibyo ni ukuri? Ubwo se koko amadini avuyeho intambara zashira? Uko wasubiza kose, hari ikintu kimwe kidashidikanywaho: idini ntiryatumye abantu bunga ubumwe. Reka turebe impamvu zimwe na zimwe zigaragaza ko ibyo ari ukuri.
Batandukanyijwe n’amadini
Abantu batandukanyijwe n’amadini, bitewe n’uko amadini y’ibigugu ahora mu bushyamirane budashira. Ese hari aho twashingira twizera ko Ababuda, Abahindu, Abakristo, Abayahudi n’Abisilamu bazigera babana amahoro?
Ikindi kintu kibabaje, ni ukuntu buri dini ry’ikigugu ryiciyemo ibice. Urugero, hari abavuga ko ugereranyije, amadini yiyita aya gikristo yiciyemo udutsiko tw’amadini turenga 30.000. Abisilamu na bo biciyemo ibice bitewe n’imyizerere yabo ivuguruzanya. Hari ikigo cy’itangazamakuru cyo mu Burasirazuba bwo Hagati cyavuze ko intiti y’Umwisilamu yitwa Mohsen Hojjat, iherutse kwiyemerera ko “amacakubiri arangwa mu Bisilamu ari yo muzi w’ibibazo birangwa mu bihugu biganjemo.” Andi madini akomeye na yo, urugero nk’Ababuda, Abahindu n’Abayahudi yigabanyijemo udutsiko twinshi tutavuga rumwe.
Amadini yivanga muri politiki
Amadini asa n’aho agira ingaruka hafi kuri buri kintu kiranga imibereho y’abantu. Hari ikinyamakuru cyavuze ko “abanyamadini bagenda barushaho kugira ijambo mu bintu byose, hakubiyemo n’ubucuruzi, kandi ko idini risigaye rigira uruhare no mu myanzuro abantu bafata mu birebana n’ubukungu” (The Economist). Ibyo bituma abantu bicamo ibice, aho gutuma bunga ubumwe. Ariko kuba idini rimaze igihe kirekire cyane ryivanga muri politiki, ni cyo kibazo giteje akaga kuruta ibindi.
Muri raporo iherutse gusohoka twavuze mu ngingo ibanziriza iyi, itsinda ry’abahanga mu by’amateka ryagaragaje ko “amadini arushaho kugira uruhare mu ntambara, iyo abanyamadini n’abayobozi ba leta bafatanyije cyangwa buri rwego rukivanga mu nshingano z’urundi.” Ibyo bigaragaza ukundi kuri kudasubirwaho: idini ryagiye ryivanga cyane mu bibazo bya politiki no mu bibazo bya gisirikare, kandi ibyo ni ko bikimeze no muri iki gihe.
Kwivanga biteza akaga
Mu duce twinshi tw’isi, abaturage bo mu gihugu runaka cyangwa abo mu bwoko runaka baba bafite idini rikomeye bahuriyeho. Ku bw’ibyo, ntushobora kumenya niba abantu bangana bitewe n’ibihugu bakomokamo, niba bagirirana urwikekwe bitewe n’ibara ry’uruhu, niba bashyamirana kubera ko badahuje ubwoko cyangwa niba ibyo byose babiterwa n’urwango rushingiye ku idini. Ibyo bintu byose biteza amacakubiri, ni byo bituma iyi si yacu itunga ubumwe.
Icyakora ikintu giteje urujijo muri ibyo byose, ni uko amadini menshi avuga ko ahagarariye Imana ivugwa muri Bibiliya, ari na yo Muremyi wacu. Ese birashoboka ko Imana ishoborabyose, nyir’ubwenge bwose ikaba n’Umuremyi wuje urukundo, yashyigikira ayo madini abiba amacakubiri mu bantu kandi ariho urubanza rw’amaraso?
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi bagiye bafungwa bazira ko bahisemo kutagira aho babogamira