Ese iminwa yawe ni “inzabya z’agaciro”?
● Umwami Salomo yaranditse ati “hariho zahabu n’amabuye ya marijani, ariko iminwa ivuga iby’ubumenyi ni inzabya z’agaciro kenshi” (Imigani 20:15). Kuva kera izahabu yarahendaga cyane, kandi mu gihe cya Salomo amabuye ya marijani na yo yari afite agaciro kenshi. Nyamara, iminwa yacu ishobora kugira agaciro kuruta ibyo byose. Ibyo bishoboka bite? Ibyo ntibiterwa n’uko isa, ahubwo biterwa n’ibyo umuntu avuga.
Umuntu ufite iminwa y’agaciro kenshi ni umuntu mwiza, ugwa neza kandi ugira urukundo. Nanone kandi iyo ‘minwa ivuga iby’ubumenyi,’ kubera ko ivuga ukuri ku byerekeye Imana kuboneka muri Bibiliya. Koko rero, icyo gitabo cya kera kitubwira ukuri ku byerekeye Umuremyi wacu n’ubwenge bwe, kandi kitugira inama nziza cyane dukenera mu buzima.—Yohana 17:17.
Ikibabaje ni uko abantu benshi bakoresha nabi iminwa yabo, bavuga ibinyoma ku byerekeye Imana. Urugero, bamwe bavuga ko Imana ari yo iteza imibabaro n’akarengane kuri iyi si, kandi ibyinshi muri byo ari bo babyikururira. Mu migani 19:3 hagira hati “ubupfapfa bw’umuntu bumushyira mu kaga, nyamara arahindukira agatuka Imana.”—Bibiliya Ijambo ry’Imana.
Abandi bantu batesha agaciro iminwa yabo, bavuga amagambo yuzuye uburyarya, bavuga amazimwe cyangwa basebanya. Reka dusuzume imvugo y’ikigereranyo ishishikaje, ikoreshwa mu Migani 26:23. Aho hagira hati “umuntu ufite iminwa ivuga amagambo meza ariko afite umutima mubi, aba ameze nk’ifeza irabagirana yayagirijwe ku kimene cy’ikibumbano.” Kimwe n’uko “ifeza irabagirana” itwikira ikibumbano yayagirijweho, ni na ko “amagambo meza” umuntu avuga, dore ko aba yumvikanisha ko ibyo avuga abivanye ku mutima kandi ko nta buryarya burimo, ashobora guhishira “umutima mubi.”—Imigani 26:24-26.
Icyakora ntidushobora guhisha Imana ko dufite umutima mubi, kubera ko izi neza abo turi bo. Yesu Kristo yaravuze ati “banza usukure imbere y’igikombe n’isahani, kugira ngo n’inyuma habyo habe hasukuye” (Matayo 23:26). Ayo magambo ni ukuri rwose! Niba dufite umutima utanduye cyangwa ukeye, kandi tukiyigisha ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, bizagaragarira mu byo tuvuga. Ibyo bizatumarira iki? Iminwa yacu izaba “inzabya z’agaciro kenshi,” cyane cyane imbere y’Imana.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Iminwa y’umunyabwenge ni “inzabya z’agaciro kenshi”