ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 12/11 pp. 25-27
  • Ni iki gituma mu by’ukuri ibirori biba byiza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki gituma mu by’ukuri ibirori biba byiza?
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • INKURU Z’IBIRORI BYABAYE BYIZA
  • Kuki ababyeyi banjye batareka ngo nishimishe?
    Nimukanguke!—2011
  • Kuki ababyeyi banjye batareka ngo nishimishe?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Kuki ababyeyi banjye batandeka ngo nishimishe?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Kuki ababyeyi banjye batanyumva?
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 12/11 pp. 25-27

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Ni iki gituma mu by’ukuri ibirori biba byiza?

Shyira aka kamenyetso ✔ ku kintu ukunda cyane mu birori.

○ Kurya

○ Kubyina

○ Gukina

○ Kunguka incuti

○ Gusabana n’incuti musanganywe

○ Ibindi ․․․․․

ABAKIRI BATO benshi bakunda kujya mu birori, kandi ibyo nta kibi kirimo. Hari ibirori bivugwa muri Bibiliya, kandi byagenze neza.

Ese wari ubizi?

● Abahungu ba Yobu bateguraga ibirori mu rwego rw’umuryango.—Yobu 1:4.

● Yesu yatashye ubukwe bwarimo abantu benshi.—Yohana 2:1-11.

● Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bajyaga bahurira mu ngo za bagenzi babo bahuje ukwizera maze bagasabana.—Ibyakozwe 2:46, 47.

Mu by’ukuri, kujya mu birori ugasabana n’incuti, birashimisha cyane. Ikibabaje ariko, ni uko hari ibirori abantu bajyamo bagataha bamanjiriwe.

INKURU Y’IBYABAYEHO “Hari umwana w’umuhungu wantumiye mu birori byari byatumiwemo umuntu wese ubyifuza, bikaba byari kuzabera iwabo ababyeyi be badahari. Nanze kujyayo, kandi rwose byaranshimishije. Bukeye bwaho, namenye ko muri ibyo birori hari inzoga nyinshi, kandi ko bamwe mu bagiyeyo bari basinze. Hari n’abasore batatu basinze bata ubwenge. Nanone, icyo gihe abantu bararwanye maze abapolisi baraza basesa ibyo birori.”—Janelle.

ICYO BITWIGISHA Ntukibwire ko ibintu bizikora. Niba urimo utegura ibirori cyangwa ukaba warabitumiwemo, isuzume umenye niba ushobora gusubiza ibibazo biri ku mapaji akurikira. Ibyo bizatuma uhora wishimira ibirori wagize, aho kugira ngo uzicuze nyuma yaho.

INKURU Z’IBIRORI BYABAYE BYIZA

“Iyo incuti yanjye yabaga ifite ibirori, nyina yamenyaga ibyo buri wese mu batumiwe yabaga arimo. N’iyo nabaga ngiye mu modoka kuzana ikoti, yambazaga aho ngiye. Nubwo ashobora kuba yararengeraga, ntibyambabazaga, kuko naje kubona ko ibyo ari byo byiza kuruta gucuranga sinamenye.”—Kim.

“Hari ibirori nagiye njyamo kandi bikaba byiza. Ntekereza ko icyatumye biba byiza, ari uko byabaga birimo abantu b’ingeri zose. Nanone kandi, iyo abateguye ibirori bateguye ibintu bisusurutsa ababijemo, nta muntu ucaracara ngo yigire mu bye.”—Andrea.

Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji 26 n’iya 27]

“Hari abantu ubona ari incuti nziza, hakaba n’abandi baba bafite ibindi bahishe. Ibanga ryo kugira ibirori byiza, ni ugutoranya neza abo utumira.”

“Nakunze kujya mu birori byiza, aho ababiteguye batangaga amabwiriza kugira ngo hatavuka ibibazo. Ibyo byatumaga ibirori bidahangayikisha abantu, kandi bikarushaho kuba byiza.”

[Amafoto]

Nicole

Andrew

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 26]

● Ni ba nde bazaza muri ibyo birori, kandi se bazaba bangana bate?

“Ntekereza ko wagombye gutumira abantu uzi neza, kandi ntiwagombye gutumira abahisi n’abagenzi, cyangwa ngo usabe abo watumiye kuzaza baherekejwe.”—Renee.

“Iyo umubare w’abatumiwe utagenzuwe neza, kugenzura ibirori bishobora kugorana. Utumira abantu 20, na bo bagatumira abandi 10, abo 10 na bo bagatumira abandi . . . Jye narabyiboneye!”—Colette.

“Kugenzura ibirori birimo abantu benshi bishobora kugorana. Ntekereza ko ibyiza ari ugutumira abantu bake.”—Alexis.

“Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.”—IMIGANI 13:20

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]

● Ni iki gishobora kuhabera?

“Iyo wateguye ibirori bikaberamo ibintu bibi, abantu babona ko nawe uri mubi.”—Bridget.

“Iyo ibirori biteguwe mu buryo bwitondewe, bishimisha ababijemo bose. Icy’ingenzi ni ukugira ubushishozi.”—Seth.

INKURU Y’IBYABAYEHO “Hari incuti yanjye yigeze kumbwira ko itantumira mu birori yateguye, kuko izi ko ababyeyi banjye baba bari buyibaze abo yatumiye, igihe bizamara n’ibindi. Yavuze ko atishimira kugenzurwa bene ako kageni. Ibyo binyereka ko afite ikibazo. Niba yumva ko ibyo bibazo bimubangamira, ntekereza ko bitaba bikwiriye ngiye mu birori yateguye!”—Ellen.

“Mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo.”—1 ABAKORINTO 10:31

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]

● Niwumva bikubangamiye uzabigenza ute?

“Nteganya uko ndi bubivemo. Iyo ngiye mu birori, buri gihe mpamagara ababyeyi banjye nkababwira igihe ndi bugerere mu rugo. Kubigenza ntyo bituma bambaza uko byifashe. Iyo mvuze ko hari ikitagenda, bahita baboneraho kumbwira ko hari imirimo yo mu rugo ngomba gukora. Nyuma yo kuvugana na bo kuri telefoni, mbwira incuti zanjye ko ntashye kuko ababyeyi banjye bashaka ko ngera mu rugo hakiri kare.”—Therese.

INKURU Y’IBYABAYEHO “Hari ibirori byabaye, hazamo abahungu babiri batatumiwe, kandi umwe muri bo yari azwiho gukoresha ibiyobyabwenge. Nubwo gufata umwanzuro byangoye cyane, nahamagaye papa ngo aze kuntwara.”—Mary.

“Umunyamakenga iyo abonyeagiye guhura n’akaga, arakirinda. Ariko umuntu udatekereza arakomeza akagenda agahura na ko, maze akaza kubyicuza.”—IMIGANI 22:3, TODAY’S ENGLISH VERSION

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 27]

● Bizagenzurwa bite?

“Iyo hari abantu bakuze bagenzura ko ibintu byose bigenda neza, ibirori biba byiza.”—Mark.

“Iyo nabaga ndi kumwe n’ababyeyi banjye mu birori, numvaga bimbangamiye. Ariko nabonye ko ibirori bigenda neza iyo babirimo. Kuba uri kumwe n’ababyeyi bawe, ntibivuga ko udashobora kwishimira ibirori.”—Laura.

“Mugire umutimanama utabacira urubanza.”—1 PETERO 3:16

[Agasanduku ko ku ipaji ya 27]

GISHA INAMA ABABYEYI BAWE

Baza ababyeyi bawe ubwoko bw’ibirori bajyagamo igihe banganaga nawe. Ni ibihe bintu bakoraga mu birori byabo bitandukanye n’ibikorwa muri iki gihe?

MU GIHE UTEGURA IBIRORI

Jya ubibwira ababyeyi bawe, kandi utekereze witonze ku bibazo bikurikira . . .

1. Ni ba nde bazatumirwa?

2. Hazaza abantu bangahe?

3. Ibirori bizabera he?

4. Bizagenzurwa bite?

5. Ni ibihe bintu biteganyijwe?

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 25]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

URATUMIWE

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze