ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 6 pp. 14-15
  • Kubahiriza igihe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubahiriza igihe
  • Nimukanguke!—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki kubahiriza igihe bifite akamaro?
  • Wakora iki ngo wubahirize igihe?
  • Itoze kujya wubahiriza igihe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Kuki ugomba kubahiriza igihe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Garagaza ko Ufatana Uburemere Inzu y’Imana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ingeso Zanyu Zimere nk’Uko Bikwiriye Ubutumwa Bwiza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 6 pp. 14-15
Umugabo winjiye mu nzu n’undi ureba ku isaha

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Kubahiriza igihe

Byaragaragaye ko n’abantu bakunda gukererwa, bazi neza ko kubahiriza igihe ari ngombwa. Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro ku birebana no kubahiriza igihe.

Kuki kubahiriza igihe bifite akamaro?

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuzinduka birinda imihangayiko kandi bigatuma umuntu yubahwa. Mu buhe buryo?

Byerekana ko ushoboye akazi. Iyo wubahiriza igihe, bigaragaza ko ushobora kwitegeka, aho gutegekwa n’ibindi bintu kugeza ubwo bikubuza gukora ibyo wiyemeje.

Birakubahisha kandi bikagaragaza ko uri inyangamugayo. Iyo uba mu bantu batubahiriza gahunda n’amasezerano ariko wowe ukabishobora, barabikubahira.

Bituma ugirirwa icyizere. Umuntu wubahiriza igihe yubahwa n’incuti ze n’abagize umuryango we. Abakoresha bakunda umukozi udakererwa kandi ntadindize akazi. Abakozi nk’abo bagirirwa icyizere kandi bakazamurwa mu ntera.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya igira icyo ivuga ku ngingo yo kubahiriza igihe. Urugero, hari aho igira iti “byose bikorwe mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda” (1 Abakorinto 14:40). Burya aho imfura zisezeraniye ni ho zihurira. Nanone Bibiliya igira iti “ikintu cyose gifite igihe cyagenewe, ndetse buri kintu cyose gikorerwa munsi y’ijuru gifite igihe cyacyo” (Umubwiriza 3:1). Umurongo ukurikiyeho uvuga ko hari “igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura icyatewe” (Umubwiriza 3:2). Abahinzi bahingira igihe, kugira ngo bazabone umusaruro ushimishije. Mu yandi magambo, iyo umuhinzi ahingiye igihe areza.

Bibiliya igaragaza izindi mpamvu z’ingenzi zagombye gutuma twubahiriza igihe. Ivuga ko twagombye kubaha abandi, tukubahiriza gahunda twahanye (Abafilipi 2:3, 4). Iyo dukunda kwica gahunda, tuba dutesha abandi igihe.

“Mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”​—Abafilipi 2:4.

Wakora iki ngo wubahirize igihe?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya itugira inama yo guteganya mbere y’igihe ibyo tuzakora (Imigani 21:5). Niba uhora ukererwa, birashoboka ko uba wateganyije gahunda nyinshi icyarimwe. Byaba byiza ukuyemo ibitari iby’ingenzi. Hagati ya gahunda n’indi, ujye uteganya igihe gihagije kandi wiyemeze kuzinduka. Ibyo bizagufasha guhangana n’ibintu bizagutungura, urugero nk’imvura cyangwa umubyigano w’imodoka.

Nanone Bibiliya itugira inama yo kwiyoroshya (Imigani 11:2). Ibyo bisobanura ko tugomba kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira. Mbere yo guhana gahunda n’umuntu cyangwa kwemera ko uzamukorera ikintu, jya ubanza ugenzure gahunda ufite. Iyo wemeye ibyo utazashobora bikongerera imihangayiko, kandi bigateza abandi ibibazo.

Bibiliya inadusaba gukoresha neza igihe cyacu (Abefeso 5:15, 16). Jya ubanza ukore ibintu by’ingenzi kurusha ibindi (Abafilipi 1:10). Urugero, mu gihe uri mu modoka zitwara abagenzi cyangwa hari uwo utegereje, jya uboneraho ugire ibyo usoma cyangwa upange gahunda zawe.

“Imigambi y’umunyamwete izana inyungu.”​—Imigani 21:5.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze