ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g19 No. 1 p. 3
  • Ni iki gituma isi itagira amahoro n’umutekano?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki gituma isi itagira amahoro n’umutekano?
  • Nimukanguke!—2019
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’ubukungu—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
    Izindi ngingo
  • Ni iki kigomba guhinduka?
    Nimukanguke!—2012
  • Ubusumbane—Mbese, Imana Yateganyije ko Bugomba Kubaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Jya ukoresha neza interineti
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Nimukanguke!—2019
g19 No. 1 p. 3

IKIBAZO

Ni iki gituma isi itagira amahoro n’umutekano?

“Muri iki gihe abantu bateye imbere muri siyansi, mu ikoranabuhanga no mu by’ubukungu kurusha ikindi gihe cyose . . . Nyamara nubwo bimeze bityo, nta kindi gihe mu mateka habayeho imvururu [mu bya poritiki, ibibazo by’ubukungu no kwangiza ibidukikije] nk’uko bimeze muri iki gihe.”​—The Global Risks Report 2018, World Economic Forum.

KUKI ABANTU BENSHI BAHANGAYIKISHIJWE N’IGIHE KIZAZA N’UKO BIZAGENDEKERA ISI? REKA TUREBE BIMWE MU BINTU BIDUHANGAYIKISHIJE MURI IKI GIHE.

  • Mudasobwa ifunze n’urufunguzo

    IBYAHA BIKORWA HIFASHISHIJWE INTERINETI: Ikinyamakuru cyo muri Ositaraliya cyagize kiti: “Muri iki gihe, ibikorwa bibi bikorerwa kuri interineti byafashe indi ntera. Usanga interineti isigaye ari indiri y’abajura, abashaka konona abana, guharabika abandi no kubiba amacakubiri. Kwiba umwirondoro w’umuntu bisigaye byogeye cyane kandi byarushijeho kwiyongera. . . . Nanone interineti ituma abantu babona uburyo bwo kuba abagome cyane no kugaragaza imico ya kinyamaswa.”

  • Abantu benshi bashaka gufata amafaranga

    UBUSUMBANE MU BY’UBUKUNGU: Hari raporo iherutse kuvuga ko abantu umunani bakize cyane kurusha abandi ku isi, bikubiye umutungo ungana n’uw’abantu bangana na miriyari 3 na miriyoni 600 bakennye ku isi. Iyo raporo yakomeje igira iti: “Abakire barushaho gukira naho abakene bakarushaho gukena, kandi abenshi muri abo bakennye ni abagore.” Hari abahangayikishijwe n’uko ibintu biramutse bikomeje bityo habaho imvururu mu baturage.

  • Ibisasu

    UBUSHYAMIRANE NO GUHOHOTERA ABANTU: Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi yasohotse mu mwaka wa 2018 yagize iti: “Ubu hariho umubare munini w’impunzi kuruta ikindi gihe cyose.” Abantu basaga miriyoni 68 bavuye mu byabo bitewe ahanini n’imvururu ziri mu bihugu byabo cyangwa bitewe no guhohoterwa. Iyo raporo yavuze ko “mu masegonda abiri hafi umuntu umwe aba avuye mu bye.”

  • Ibyuka bihumanya ikirere

    KWANGIZA IBIDUKIKIJE: Hari raporo yasohotse mu mwaka wa 2018, yavuze ko muri iki gihe ibimera n’inyamaswa nyinshi bigenda bicika ku isi mu buryo buteye ubwoba. Nanone, ivuga ko “ibyuka bihumanya ikirere no kwanduza inyanja bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu.” Hari n’udusimba duto tugenda ducika mu duce tumwe na tumwe. Bitewe nuko utwo dusimba tugira uruhare mu kubangurira ibimera, abahanga mu bya siyansi bavuga ko “ibidukikije biri mu marembera.” Ibinyabuzima byo mu mazi na byo birugarijwe cyane. Abahanga mu bya siyansi bakeka ko hafi kimwe cya kabiri k’ibinyabuzima biba mu mazi, byazimiye mu myaka 30 ishize.

Ese hari icyo twakora ngo isi igire amahoro n’umutekano? Hari abatekereza ko abantu baramutse bigishijwe neza, ibyo byashoboka. Ariko se ubwo bakwigishwa iki? Ingingo zikurikira zisubiza ibyo bibazo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze