Ni Iki Ibintu Bibera Ku Isi Bisobanura?
YESU KRISTO yavuze ko “imperuka y’isi” yari kuzarangwa n’intambara, inzara, ibyorezo by’indwara n’imitingito.—Matayo 24:1-8; Luka 21:10, 11.
Kuva mu mwaka wa 1914, abantu bagiye bazahazwa n’intambara zishyamiranya ibihugu n’izagiye ziba hagati y’amoko, akenshi bitewe n’abayobozi b’amadini bivanga muri politiki, kandi ubu noneho benshi bahitanwa n’ibitero ibyihebe bigaba hirya no hino ku isi.
N’ubwo abahanga bakataje mu bya siyansi, ku isi hose abantu babarirwa muri miriyoni amagana barashonje. Buri mwaka abantu babarirwa muri za miriyoni bapfa bazize inzara.
Ibyorezo by’indwara na byo ni kimwe mu bimenyetso Yesu yatanze. Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, icyorezo cy’indwara bise grippe espagnole cyahitanye abantu basaga 21.000.000. Mu buryo butandukanye n’uko byari bimeze kera, ubwo ibyorezo byibasiraga abantu bo mu gace kamwe gusa cyo cyageze mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi ndetse no mu birwa bya kure. Ubu noneho Sida iraca ibintu ku isi yose, kandi ubu hari ibindi byorezo urugero nk’igituntu, malariya, tifoyide na mugiga bikomeje guhitana abantu benshi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Bivugwa ko buri mwaka haba imitingito ibarirwa mu bihumbi ifite ubukana butandukanye. N’ubwo hari uburyo bwateye imbere bwo kuburira abantu ku bihereranye n’imitingito n’ubukana bwayo, ntibibuza ko buri gihe mu makuru havugwamo iby’abantu bahitanywe n’imitingito mu turere dutuwe cyane.
Nanone Bibiliya yari yarahanuye iti “umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.”—2 Timoteyo 3:1-5.
Mbese ntiwemera ko turi mu ‘bihe birushya’?
Ese waba warabonye ko abantu basigaye bikunda birenze urugero, bakunda amafaranga kandi barangwa n’ubwibone mu rugero rukabije?
Ni nde wahakana ko iyi si ituzuye abantu bifuza guhora bahabwa ariko b’indashima, batava ku izima kandi b’abahemu?
Ese aho waba uzi ko kutumvira ababyeyi hamwe no kutagira urukundo bigenda byiyongera mu buryo buteye ubwoba kandi atari mu gace kamwe gusa ahubwo ku isi hose?
Nta gushidikanya rwose ko nawe wibonera ko turi mu isi yirundumuriye mu gukunda ibinezeza ariko idakunda ibyiza. Uko ni ko Bibiliya igaragaza imyifatire yari kuba yiganje mu bantu mu “minsi y’imperuka.”
Ariko se hari ibindi bihamya twaba dukeneye kugira ngo tumenye igihe turimo icyo ari cyo? Yesu yanahanuye ko muri iki gihe turimo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwari kubwirizwa mu isi yose (Matayo 24:14). Ese ibyo birakorwa?
Igazeti y’imfashanyigisho ya Bibiliya yitwa Umunara w’Umurinzi itangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova, isohoka buri gihe mu ndimi nyinshi kuruta ikindi kinyamakuru icyo ari cyo cyose.
Buri mwaka, Abahamya ba Yehova bamara amasaha arenga miriyari babwiriza abandi iby’Ubwami bw’Imana.
Ubu basohora ibitabo bisobanura Bibiliya mu ndimi zigera kuri 400, ndetse muri zo hakaba harimo indimi zivugwa mu duce twa kure cyane n’izivugwa n’abantu bake cyane ku isi. Abahamya ba Yehova bamaze kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga yose; babwirije no mu birwa byinshi n’uduce twinshi ubusanzwe abanyapolitiki babara ko nta cyo tuvuze. Mu bihugu byinshi bafite gahunda ihoraho yo kwigisha Bibiliya.
Koko rero, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ubu burimo burabwirizwa mu isi yose, atari ukugira ngo abantu batuye mu isi bose bahinduke, ahubwo kugira ngo bubabere ubuhamya. Abantu bose ubu barahabwa uburyo bwo kugaragaza niba bita ku waremye ijuru n’isi kandi niba bazumvira amategeko ye bakanagaragaza ko bakunda bagenzi babo.—Luka 10:25-27; Ibyahishuwe 4:11.
Vuba aha, Ubwami bw’Imana buzavana ku isi ababi bose maze buyihindure paradizo.—Luke 23:43.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Ni iminsi y’imperuka y’iki?
Si iminsi y’imperuka y’abantu bose. Bibiliya ivuga ko abakora ibyo Imana ishaka bazabaho iteka ryose.—Yohana 3:16, 36; 1 Yohana 2:17.
Si n’iminsi y’imperuka y’uyu mubumbe dutuyeho. Ijambo ry’Imana risezeranya ko isi izahoraho iteka.—Zaburi 37:29; 104:5; Yesaya 45:18.
Ahubwo iyi ni iminsi y’imperuka y’ibintu byose biranga iyi si yuzuye urugomo kandi itagira urukundo hamwe n’abantu bagendera mu nzira zayo.—Imigani 2:21, 22.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Ese Bibiliya ni Ijambo ry’Imana koko?
Incuro nyinshi abahanuzi ba Bibiliya banditse bavuga bati “uku ni ko Uwiteka avuze ati” (Yesaya 43:14; Yeremiya 2:2). Ndetse na Yesu Kristo, Umwana w’Imana, yemeje ko ‘atavugaga ku bwe’ (Yohana 14:10). Bibiliya ubwayo ivuga mu buryo bweruye iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana.”—2 Timoteyo 3:16.
Dukurikije raporo yatanzwe n’Imiryango ya Bibiliya Yunze Ubumwe, nta kindi gitabo cyanditswe mu ndimi nyinshi nka Bibiliya, iboneka mu ndimi zisaga 2.200. Nta n’ikindi gitabo cyakwirakwijwe cyane nka yo, kuko kugeza ubu hamaze kwandikwa za Bibiliya zisaga miriyari enye. Mbese ibyo si byo nawe wakwitega ku gitabo gikubiyemo ubutumwa buturuka ku Mana bugenewe abantu bose?
Niba wifuza ibisobanuro birambuye kurushaho ku bihereranye n’ibihamya bigaragaza ko Bibiliya yahumetswe n’Imana, reba igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Nusoma Bibiliya uzirikana ko ari Ijambo ry’Imana koko, uzungukirwa cyane.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 8]
Ubwami bw’Imana ni iki?
Ni ubutegetsi bwo mu ijuru butegekwa n’Imana y’ukuri Yehova, Umuremyi w’ijuru n’isi.—Yeremiya 10:10, 12.
Bibiliya igaragaza ko Yesu Kristo ari we Imana yagabiye ubwo Bwami (Ibyahishuwe 11:15). Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko yari afite ububasha butangaje yahawe n’Imana ku bintu kamere urugero nk’inyanja n’imiyaga, gukiza indwara z’ubwoko bwose ndetse no kuzura abapfuye (Matayo 9:2-8; Mariko 4:37-41; Yohana 11:11-44). Nanone ubuhanuzi bwa Bibiliya bwahumetswe bwari bwarahanuye ko Imana yari kuzamuha “ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera” (Daniyeli 7:13, 14). Ubu Yesu Kristo ategeka ari mu ijuru.
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Umurino wo kubwiriza ubutumwa bwiza ukorwa ku isi hose