‘Igihe Cyo Gucira Abantu Urubanza’ Kirasohoye
IGITABO cya nyuma cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe kitubwira iby’umumarayika uguruka mu kirere ufite ‘ubutumwa bwiza bw’iteka ryose.’ Avuga mu ijwi rirenga ati “nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye” (Ibyahishuwe 14:6, 7). Icyo ‘gihe cyo gucira abantu urubanza’ gikubiyemo igihe cyo gutangaza no gusohoza urubanza rw’Imana. Isohozwa ry’urwo rubanza ni ryo rizaba indunduro y’‘iminsi y’imperuka,’ ari na yo turimo ubu.—2 Timoteyo 3:1.
‘Igihe cyo gucira abantu urubanza’ ni inkuru nziza ku bantu bakunda gukiranuka. Ni igihe Imana izaruhuriraho abagaragu bayo bababazwa n’imihangayiko baterwa n’iyi si yuzuye urugomo, itagira urukundo.
Ubu rero, mbere y’uko “igihe cyo gucira abantu urubanza” kirangirana n’irimbuka ry’iyi si, turasabwa ‘kubaha [“gutinya,” NW ] Imana tukayihimbaza.’ Ese urabikora? Ibyo bikubiyemo ibirenze kuvuga gusa ngo ‘nizera Imana’ (Matayo 7:21-23; Yakobo 2:19, 20). Gutinya Imana uko bikwiriye byagombye gutuma tuyubaha cyane. Byagombye gutuma twanga ibibi (Imigani 8:13). Byagombye gutuma dukunda ibyiza tukanga ibibi (Amosi 5:14, 15). Niba koko twubaha Imana tuzitondera ibyo itubwira. Ntituzahora duhugiye mu bindi bintu ku buryo tutabona igihe cyo gusoma Ijambo ryayo Bibiliya buri gihe. Buri gihe tuzajya tuyiringira n’umutima wacu wose (Zaburi 62:9; Imigani 3:5, 6). Abantu bayubaha by’ukuri bemera ko kuba ari yo Muremyi w’ijuru n’isi, ari na yo Mutegetsi w’Ikirenga, kandi barayigandukira babigiranye urukundo bumva ko ari yo ikwiriye kubaha amategeko agenga imibereho yabo. Niba dutekereje twitonze tugasanga dukeneye kwita kuri ibyo bintu kurushaho, nimucyo tubyiteho tutazuyaje.
Igihe cyo guciramo abantu urubanza uwo mumarayika yavuze nanone cyitwa ‘umunsi w’Uwiteka.’ “Umunsi” nk’uwo wageze kuri Yerusalemu ya kera mu mwaka wa 607 M.I.C.a bitewe n’uko abaturage baho bari baranze kumvira umuburo Yehova yabahaye binyuriye ku bahanuzi be. Gutekereza ko uwo munsi wa Yehova utari kuza vuba byatumye barushaho gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Yehova yari yarabahaye umuburo ugira uti “uri bugufi, ndetse umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta” (Zefaniya 1:14). Undi ‘munsi w’Uwiteka’ wageze kuri Babuloni ya kera mu mwaka wa 539 M.I.C (Yesaya 13:1, 6). Abanyababuloni biringiye ibihome n’ibigirwamana byabo ntibita ku miburo Yehova yabahaga binyuriye ku bahanuzi be. Ariko kandi, mu ijoro rimwe gusa Babuloni yari igihangange yaneshejwe n’Abamedi n’Abaperesi.
Twiteze iki muri iki gihe? Twiteze undi ‘munsi w’Imana’ ukomeye cyane (2 Petero 3:11-14). Imana yamaze gucira urubanza ‘Babuloni Ikomeye.’ Nk’uko bivugwa mu Byahishuwe 14:8, marayika wo mu ijuru agira ati “iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye.” Ibyo byamaze kuba. Ubu ntishobora kongera gushyira mu bubata abasenga Yehova. Kononekara no kwivanga mu ntambara kwayo byashyizwe ahabona. Ubu iri hafi kurimburwa burundu. Kubera iyo mpamvu, Bibiliya ibwira abantu aho bari hose iti ‘nimuyisohokemo [Babuloni Ikomeye] kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byayo, mwe guhabwa no ku byago byayo. Kuko ibyaha byayo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwayo.’—Ibyahishuwe 18:4, 5.
Babuloni Ikomeye ni iki? Ni urugaga rw’amadini yose afite ibyo ahuriyeho na Babuloni ya kera (Ibyahishuwe, igice cya 17 n’icya 18). Reba bimwe mu byo bihuriyeho:
• Abatambyi bo muri Babuloni ya kera bari barirundumuriye muri politiki. Uko ni ko biri ku madini menshi muri iki gihe.
• Abatambyi bo muri Babuloni bakundaga gushoza intambara hagati y’ibihugu. Muri iki gihe idini ryagiye kenshi rifata iya mbere mu gusabira imigisha abasirikare mu bihugu biri mu ntambara.
• Inyigisho n’ibikorwa byo muri Babuloni ya kera byatumye abantu bishora mu bwiyandarike bukabije. Muri iki gihe na bwo iyo abayobozi b’amadini birengagije amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya bituma ubwiyandarike busakara, haba mu bayobozi ndetse no mu bayoboke b’amadini. Ntitwakwibagirwa kandi ko bitewe no kuba Babuloni Ikomeye isambana n’isi ndetse n’imiteguro yayo ya gipolitiki, Ibyahishuwe biyita maraya.
• Bibiliya ivuga nanone ko Babuloni Ikomeye ‘yidamarariye ikishimisha ibyishimo bibi.’ Muri Babuloni ya kera, abakoraga mu rusengero bari bafite amasambu manini cyane maze abatambyi baragenda bahinduka abacuruzi bakomeye. Muri iki gihe, uretse kuba Babuloni Ikomeye ifite insengero nyinshi, ifite n’ibikorwa by’ubucuruzi byinshi ndetse n’umutungo mwinshi. Inyigisho zayo n’iminsi mikuru yayo byarayikijije bikiza n’abacuruzi.
• Gukoresha amashusho mu gusenga, ubumaji n’ubupfumu byari ibintu byakorwaga cyane muri Babuloni ya kera, nk’uko biri no mu duce twinshi muri iki gihe. Urupfu rwabonwaga nk’inzira ijyana mu bundi buzima. Babuloni yari yuzuye insengero nini n’intoya z’ibigirwamana byayo, ariko abasenga Yehova bo, Abanyababuloni bakabarwanya. Imyizerere n’ibikorwa nk’ibyo ni byo biranga Babuloni Ikomeye.
Mu bihe bya kera, Yehova yakoresheje abanyapolitiki n’ingabo z’ibihugu kugira ngo ahane abakomezaga kumusuzugura no kwanga gukora ibyo ashaka. Nguko uko Samariya yarimbuwe n’Abashuri mu mwaka wa 740 M.I.C. Mu mwaka wa 607 M.I.C. Abanyababuloni bahinduye Yerusalemu umusaka naho Abaroma bo bayirimbura muri 70 I.Cb. Babuloni na yo yaje kuneshwa n’Abamedi n’Abaperesi mu mwaka wa 539 M.I.C. Muri iki gihe bwo Bibiliya ivuga ko ubutegetsi bwa gipolitiki, kimwe n’inyamaswa, buzahindukirana “maraya uwo” bukamucuza, bukagaragaza uwo ari we koko. Buzamurimbura burundu.—Ibyahishuwe 17:16.
Ariko se abategetsi b’iyi si bazakora ikintu nk’icyo koko? Bibiliya ivuga ko ‘Imana izabishyira mu mitima yabo’ (Ibyahishuwe 17:17). Bizatungurana kandi bizaba ari ibintu bitangaje, biteye ubwoba, umuntu atakwiyumvisha ko bishobora kubaho.
Ni iki ugomba gukora? Ibaze uti ‘ese naba ncyihambiriye ku muryango runaka w’idini wigisha kandi ugakora ibikorwa bigaragaza ko ugize Babuloni Ikomeye?’ N’ubwo utaba uwurimo ushobora kwibaza uti ‘aho sinaba naremeye umwuka wayo ukangiraho ingaruka?’ Uwuhe mwuka? Umwuka wo kwihanganira ubwiyandarike, gukunda ubutunzi n’ibinezeza aho gukunda Imana, cyangwa umwuka wo kudaha agaciro (yemwe no mu tuntu duto duto) Ijambo rya Yehova. Tekereza witonze ku gisubizo utanze.
Kugira ngo twemerwe na Yehova, ni ngombwa ko haba mu bikorwa byacu haba no mu byifuzo byacu tugaragaza rwose ko twitandukanyije na Babuloni Ikomeye. Nta mpamvu yo gutindiganya. Bibiliya yaduhaye umuburo w’uko imperuka izaza mu buryo butunguranye igira iti “Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.”—Ibyahishuwe 18:21.
Ariko si ibyo gusa. Ikindi kintu Yehova Imana azakora muri icyo ‘gihe cy’urubanza,’ ni ugucira urubanza ubutegetsi bwa politiki, abatware babwo, n’abandi bantu bose banga kwemera uburenganzira afite bwo gutegeka binyuriye ku Bwami bwe bwo mu ijuru buyoborwa na Yesu Kristo (Ibyahishuwe 13:1, 2; 19:19-21). Iyerekwa ry’ubuhanuzi buri muri Daniyeli 2:20-45 rigagaza abategetsi bategetse guhera mu gihe cy’ubutegetsi bwa Babuloni ya kera ukageza ku bo muri iki gihe, nk’igishushanyo kinini gikoze mu izahabu, ifeza, umuringa, icyuma n’ibumba. Ku birebana n’iki gihe cyacu, ubwo buhanuzi bwagize buti “Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose.” Naho ku bihereranye n’icyo ubwo Bwami buzakora mu ‘gihe cy’urubanza’ rwa Yehova, Bibiliya ivuga ko “buzamenagura ubwo bwami [bw’abantu] bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka.”—Daniyeli 2:44.
Bibiliya iha abasenga by’ukuri umuburo wo kwirinda gukunda “ibiri mu isi,” ni ukuvuga kwirinda uburyo bwo kubaho bwo muri iyi si yateye Imana y’ukuri umugongo (1 Yohana 2:15-17). Ese imyanzuro n’ibikorwa byawe bigaragaza ko ushyigikiye rwose Ubwami bw’Imana? Ese ni bwo koko ushyira mu mwanya wa mbere mu buzima bwawe?—Matayo 6:33; Yohana 17:16, 17.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 14]
Imperuka izaza ryari?
Igihe mudatekereza ni cyo Umwana w’umuntu azaziramo.’—Matayo 24:44.
“Mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.”—Matayo 25:13.
“Ntibizahera.”—Habakuki 2:3.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 14]
Ese wagira icyo uhindura uramutse umenye igihe umunsi w’imperuka uzaziraho?
Uramutse umenye neza udashidikanya ko hari imyaka runaka isigaye mbere y’uko Imana isohoza urubanza rwayo, ese byatuma ugira icyo uhindura mu mibereho yawe? Niba ubona ko iherezo ry’iyi si ishaje risa n’aho ritinze kuza mu buryo bunyuranye n’uko wari ubyiteze, byaba byaratumye udohoka mu murimo wa Yehova?—Abaheburayo 10:36-38.
Kuba tutazi igihe nyacyo imperuka izaziraho biduha uburyo bwo kugaragaza ko dukorera Imana dusunitswe n’intego nziza. Abazi Yehova bazi neza ko kugaragaza umwete ku munota wa nyuma bidashobora kumushimisha, kuko areba mu mutima.—Yeremiya 17:10; Abaheburayo 4:13.
Ku bantu bakunda Yehova by’ukuri, ni we ufata umwanya wa mbere mu mibereho yabo. Abakristo b’ukuri bashobora gukora akazi gasanzwe kimwe n’abandi bantu bose. Icyakora, intego yabo si iyo kuba abakire ahubwo ni iyo kubona ibintu by’ingenzi byo kubatunga n’ibyo bashobora gufashisha abandi (Abefeso 4:28; 1 Timoteyo 6:7-12). Nanone bishimira kwirangaza mu buryo bwiza no guhindura gato gahunda yabo isanzwe, ariko babikora kugira ngo bagarure ubuyanja, atari ugupfa gukora ibintu ngo ni uko abandi bose babikora (Mariko 6:31; Abaroma 12:2). Kimwe na Yesu Kristo, bishimira gukora ibyo Imana ishaka.—Zaburi 37:4; 40:9.
Abakristo b’ukuri bifuza kubaho kandi bagakorera Yehova iteka ryose. Ibyo byiringiro ntibita agaciro n’ubwo byaba ngombwa ko bategereza igihe kirekire kurusha uko bamwe bashobora kuba bari babyiteze, kugira ngo bahabwe ingororano.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Ikibazo cy’Ubutegetsi bw’Ikirenga
Kugira ngo dusobanukirwe impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho, hari ikibazo tugomba gusobanukirwa gihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga.
Kubera ko Yehova ari we Muremyi, afite uburenganzira bwo gutegeka isi yose n’abayituyemo. Icyakora Bibiliya itubwira ukuntu ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bwarwanyijwe abantu bakimara kuremwa. Satani yashinje Yehova ibinyoma avuga ko akagatiza, anavuga ko Yabeshye ababyeyi bacu ba mbere igihe yababwiraga uko byari kubagendekera mu gihe bari kuba birengagije amategeko Ye bagakora ibyo bishakiye; Satani yanavuze ko rwose ababyeyi bacu ba mbere bari kurushaho kumererwa neza iyo baza kwitegeka ubwabo batisunze Imana.—Itangiriro, igice cya 2 n’icya 3.
Iyo Imana ihita irimbura ibyo byigomeke, yego byari kugaragaza ko ifite ububasha ariko ntibyari kuba bikemuye ibibazo byazamuwe. Aho guhita abarimbura ako kanya, Yehova yararetse ngo ibiremwa byose bifite ubwenge byibonere ingaruka zo kwigomeka. N’ubwo byatumye habaho imibabaro, ariko byanatumye tubasha kuvuka.
Nanone Yehova yarigomwe cyane ateganya abigiranye urukundo uburyo bwari gutuma abantu bari kuzamwumvira kandi bakizera igitambo cy’incungu cy’Umwana we, bashobora gukizwa icyaha n’ingaruka zacyo, maze bakazaba muri Paradizo. N’iyo byaba ngombwa ko bapfa bashobora kuzazuka bakabona iyo migisha.
Kuba Imana yararetse igihe kigahita mbere y’uko ikemura icyo kibazo byanatumye abagaragu bayo baboneraho uburyo bwo kugaragaza ko bashobora kwitabira urukundo rwayo kandi bagakomeza gushikama kuri Yehova mu mimerere iyo ari yo yose. Gukemura ikibazo gihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana hamwe n’ikindi kibazo bifitanye isano kirebana no gushikama kw’abantu ni iby’ingenzi kugira ngo amategeko agenga ibyaremwe azubahirizwe nk’uko bikwiriye mu ijuru no mu isi. Naho ubundi nta mahoro yari kuzigera abaho.c
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mbere y’igihe cyacu.
b Igihe cyacu.
c Ibyo bibazo n’icyo bisobanura byasuzumwe mu buryo burambuye mu gitabo Egera Yehova, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto]
Ubutegetsi bwa gipolitiki bw’isi yose buzavanwaho