ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lff isomo 48
  • Jya ugaragaza ubwenge mu gihe uhitamo incuti

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ugaragaza ubwenge mu gihe uhitamo incuti
  • Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBINDI WAMENYA
  • INCAMAKE
  • AHANDI WABONA IBISOBANURO
  • Ni iki cyadufasha guhitamo incuti nziza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Uko waba incuti ya Yehova
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Hitamo inshuti zikunda Imana
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Uko twabungabunga ubucuti muri iyi si itarangwamo urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
lff isomo 48
Isomo rya 48. Abantu bane barimo kwifata serifi.

ISOMO RYA 48

Jya ugaragaza ubwenge mu gihe uhitamo incuti

Igicapye
Igicapye
Igicapye

Incuti magara zituma urushaho kwishima mu bihe byiza, kandi zikagukomeza mu bihe bigoye. Ariko Bibiliya itugira inama ivuga ko buri wese atatubera incuti nziza. None se twahitamo dute incuti nziza? Reka dusuzume ibibazo bikurikira.

1. Ni mu buhe buryo incuti uhitamo zigufasha cyangwa zikakugiraho ingaruka?

Dukunda kwigana abantu tumarana igihe, twaba turi kumwe ibi bisanzwe cyangwa kuri interineti. Dushobora kwigana ibyiza byabo cyangwa ibibi byabo. Bibiliya igira iti “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa [cyangwa abantu badakunda Yehova] bizamugwa nabi” (Imigani 13:20). Incuti zisenga Yehova kandi zimukunda zishobora kugufasha gukomeza kuba incuti ye, no gufata imyanzuro myiza. Ariko incuti zidakunda Yehova zishobora kugutandukanya na we. Ni yo mpamvu Bibiliya idusaba guhitamo incuti neza. Iyo incuti zacu zikunda Imana, ziradufasha natwe tukazifasha. Tuba twiteguye ‘gukomeza guhumurizanya no kubakana.’—1 Abatesalonike 5:11.

2. Incuti uhitamo zituma Yehova yiyumva ate?

Yehova ahitamo incuti ze abyitondeye. Bibiliya igira iti “abakiranutsi ni bo nkoramutima ze” (Imigani 3:32). None se Yehova yiyumva ate iyo uhisemo incuti zitamukunda? Biramubabaza cyane. (Soma muri Yakobo 4:4.) Ariko nanone iyo turetse incuti mbi, tukaba incuti za Yehova kandi tukagira incuti zimukunda, arishima kandi akadukunda.—Zaburi 15:1-4.

IBINDI WAMENYA

Menya impamvu guhitamo incuti nziza ari iby’ingenzi n’icyo wakora kugira ngo ubucuti ufitanye n’abantu bukugirire akamaro.

3. Irinde incuti mbi

Abantu badakunda Yehova n’amategeko ye baba ari incuti mbi. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

VIDEWO: Tumenye uko twakwirinda incuti mbi (6:17)

  • Ni mu buhe buryo dushobora gutangira kwifatanya n’incuti mbi tutabizi?

Musome mu 1 Abakorinto 15:33, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni abahe bantu ubona ko bashobora kukubera incuti mbi? Kubera iki?

Musome muri Zaburi 119:63, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni iki cyakwereka ko umuntu runaka ashobora kukubera incuti nziza?

Isahane iriho pome. Pome yaboze iri kumwe n’izindi ku isahane kuzana isazi kandi irimo kwanduza izindi.

Urubuto rwa pome rwaboze, rushobora kwangiza izindi. Ni izihe ngaruka incuti mbi yakugiraho?

4. Abantu dutandukanye bashobora kutubera incuti nziza

Bibiliya ivuga iby’abagabo babiri bo muri Isirayeli ya kera, ari bo Dawidi na Yonatani. Yonatani yarutaga Dawidi cyane kandi ntibari mu rwego rumwe. Ariko bari bafitanye ubucuti bukomeye. Musome muri 1 Samweli 18:1, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki buri gihe tutagombye gushakira incuti mu bantu b’urungano rwacu cyangwa abo turi mu rwego rumwe?

Musome mu Baroma 1:11, 12, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni mu buhe buryo incuti zikunda Yehova ziterana inkunga?

Muri videwo ikurikira, urebe uko umuvandimwe ukiri muto yabonye incuti atari yiteze. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

VIDEWO: Nabonye incuti ntari niteze (5:06)

  • Kuki ababyeyi ba Akil uvugwa muri iyi videwo, bari bahangayikishijwe n’incuti yari afite ku ishuri?

  • Ni iki cyatumye akunda izo ncuti?

  • Ikibazo yari afite cy’irungu cyakemutse gite?

5. Icyo wakora ngo ugirane ubucuti bukomeye n’abandi

Menya uko wabona incuti nziza n’uko wabera abandi incuti nziza. Murebe VIDEWO.

VIDEWO: Incuti nyakuri ni iyihe (4:14)

Ifoto yakuwe muri videwo ivuga ngo “Incuti nyakuri ni iyihe?” Umukobwa ukiri muto uri kumwe n’incuti ze z’abantu batanganya imyaka, badahuje ubwoko n’ibindi.

Musome mu Migani 18:24 n’igice cya 27:17, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Incuti nyakuri zifashanya zite?

  • Ese hari abantu mufitanye ubucuti nk’ubwo? Niba ntabo se, ni iki wakora ngo ubabone?

Musome mu Bafilipi 2:4, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kugira ngo ugire incuti nziza, nawe ugomba kubera abandi incuti nziza. Wakora iki kugira ngo ubigereho?

Amafoto: Umukobwa ukiri muto yagiye gusura abantu batatu b’incuti ze. 1. Hari uwo avugishije kuri terefone. 2. Avuganye n’umudada ugeze mu za bukuru ku Nzu y’Ubwami. 3. Agiye gusura undi wapfushije umuntu.

Kugira ngo ugire incuti nziza nawe ugomba kubera abandi incuti nziza

UKO BAMWE BABYUMVA: “Aho kubaho nta ncuti mfite, napfa guhitamo iyo mbonye.”

  • Wababwira iki?

INCAMAKE

Iyo duhisemo incuti neza, bishimisha Yehova kandi natwe bikatugirira akamaro.

Ibibazo by’isubiramo

  • Uko duhitamo incuti bituma Yehova yiyumva ate?

  • Ni izihe ncuti tugomba kwirinda?

  • Wakora iki ngo ugirane ubucuti bukomeye n’abantu bakwiriye?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba uko incuti nziza zishobora kugufasha mu bihe bigoye.

“Turusheho gukundana uko umunsi w’imperuka ugenda wegereza” (Umunara w’Umurinzi, Ugushyingo 2019)

Reba icyo wakora kugira ngo ubone incuti nziza.

“Nabona nte incuti nziza?” (Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1, igice cya 8)

Ni iki wamenya ku birebana no kugira incuti zo kuri interineti?

Jya ukoresha neza imbuga nkoranyambaga (4:12)

Soma inkuru ivuga ngo “Nifuzaga kugira data,” umenye icyatumye umugabo uvugwamo areka incuti yari afite agashaka izindi.

“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mata 2012)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze