Kuki ugomba kubahiriza igihe?
KUBAHIRIZA igihe si ko buri gihe byoroha. Zimwe mu nzitizi zo kubahiriza igihe tugomba guhangana na zo, harimo gukora urugendo rurerure, ibinyabiziga byinshi mu muhanda na gahunda zicucitse. Icyakora, kubahiriza igihe ni ngombwa. Urugero, umuntu wubahiriza igihe muri rusange ariringirwa ku kazi kandi babona ko akorana ishyaka. Ariko umuntu ukererwa ashobora kugira ingaruka ku byo abandi bakora, kandi ntagire icyo ageraho kigaragara. Gukererwa bishobora gutuma umunyeshuri acikanwa n’amasomo amwe n’amwe, kandi bikamudindiza mu myigire ye. Iyo umuntu atubahirije isaha kwa muganga bamuhaye, bishobora kugira ingaruka ku kuntu avurwa.
Mu duce tumwe na tumwe ariko, kubahiriza igihe ntibihabwa agaciro. Ahantu nk’aho, hashobora gutuma tugira akamenyero ko gukererwa mu buryo bworoshye. Niba ibyo ari uko bimeze, ni iby’ingenzi ko twitoza kubahiriza igihe. Gusobanukirwa akamaro ko kubahiriza igihe, mu by’ukuri bizadufasha kujya twubahiriza igihe. Zimwe mu mpamvu zituma twubahiriza igihe ni izihe? Ni mu buhe buryo twanesha inzitizi zituma tutubahiriza igihe? Kandi se, ni izihe nyungu twakwitega kubona kubera ko twubahirije igihe?
Yehova ni Imana yubahiriza igihe
Impamvu y’ibanze ituma twifuza kubahiriza igihe ni uko dushaka kwigana Imana dusenga (Efe 5:1). Yehova atanga urugero ruhebuje mu birebana no kubahiriza igihe. Ntajya akererwa. Yubahiriza neza gahunda yagennye mu gusohoza imigambi ye. Urugero, igihe Yehova yiyemezaga kurimbuza isi itubaha Imana umwuzure, yabwiye Nowa ati “wibarize inkuge mu giti cyitwa goferu.” Uko igihe cyo kurimbura cyagendaga cyegereza, Yehova yasabye Nowa kwinjira mu nkuge, maze aramubwira ati “kuko iminsi irindwi nishira, nzashyanisha imvura mu isi, iminsi mirongo ine ku manywa na nijoro, nkarimbura ibifite ubugingo naremye byose, nkabitsemba mu isi.” Hanyuma igihe nyacyo kigeze, ‘iminsi irindwi ishize, amazi y’umwuzure asandara mu isi’ (Itang 6:14; 7:4, 10). Tekereza ibyari kugera kuri Nowa n’umuryango we iyo baza kuba batari mu nkuge ku gihe nyacyo. Kimwe n’Imana basengaga, bagombaga kubahiriza igihe.
Hashize imyaka 450 umwuzure ubaye, Yehova yabwiye umukurambere Aburahamu ko yari kubyara umwana wari kuzakomokwaho n’Urubyaro rwasezeranyijwe (Itang 17:15-17). Imana yavuze ibirebana n’igihe Isaka yari kuvukiraho igira iti “mu gihe nk’iki cy’umwaka utaha.” Mbese ibyo byarasohoye? Ibyanditswe biravuga biti “Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze.”—Itang 17:21; 21:2.
Bibiliya irimo ingero nyinshi zigaragaza ko Imana yubahiriza igihe (Yer 25:11-13; Dan 4:17-22; 9:25). Bibiliya itugira inama yo gukomeza guhoza mu bwenge umunsi w’urubanza wa Yehova. Nubwo usa n’aho ‘utinze’ dukurikije uko abantu babibona, twizezwa ko ‘utazahera’ cyangwa ngo utinde.—Hab 2:3.
Kubahiriza igihe ni ngombwa muri gahunda yo gusenga
Abagabo b’Abisirayeli bose bagombaga kugerera ku gihe ahantu hari haragenewe gukorerwa “iminsi mikuru y’Uwiteka” (Lewi 23:2, 4). Nanone kandi, Imana yari yaragennye ibihe ibitambo bimwe na bimwe byari kujya bitambirwaho (Kuva 29:38, 39; Lewi 23:37, 38). Ese ibyo ntibigaragaza ko Imana yifuza ko abagaragu bayo bubahiriza igihe muri gahunda zabo zo gusenga?
Mu kinyejana cya mbere, igihe intumwa Pawulo yahaga amabwiriza abantu b’i Korinto arebana n’ukuntu amateraniro ya gikristo agomba kuyoborwa, yaravuze ati “byose bikorwe mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda” (1 Kor 14:40). Mu buryo nk’ubwo, iyo Abakristo bateranye kugira ngo basenge, bagomba gutangirira ku gihe nyacyo. Uko Yehova abona igihe ntibyahindutse (Mal 3:6). Ni izihe ngamba twafata kugira ngo tujye tugerera igihe kuri ayo materaniro ya gikristo?
Guhangana n’inzitizi zituma tutubahiriza igihe
Abantu bamwe bagiye babona ko kwitegura mbere y’igihe bibafasha (Imig 21:5). Urugero, niba tugomba gukora urugendo rurerure kugira ngo tugere aho tujya ku gihe, ese ubwo byaba bihuje n’ubwenge gutangira kugenda hasigaye igihe gito? Ese ubwo ntibyaba ari ukugira amakenga tugennye iminota mike y’ikirenga kugira ngo tudakererwa, nubwo twahura n’“ibihe n’ibigwirira umuntu” (Umubw 9:11)? Hari umusore witwa Joséa wubahiriza igihe wavuze ati “ikintu gishobora gufasha buri wese kubahiriza igihe ni ugutekereza neza uko igihe ari buze gukoresha mu rugendo rwe kireshya.”
Kuri bamwe, bishobora kuba ngombwa kuva ku kazi mbere y’igihe kugira ngo babone uko bagera ku materaniro ya gikristo ku gihe. Ibyo ni byo Umuhamya umwe wo muri Etiyopiya yakoze igihe yabonaga ko azajya akererwa amateraniro y’itorero iminota 45 kubera ihinduka ryari ryabaye mu kazi ke. Yumvikanye na mugenzi we bakoranaga kugira ngo ajye aza kumusimbura ku kazi mbere y’igihe. Ibyo byatumaga abona uko ajya mu materaniro ya nimugoroba adakererewe, maze yagaruka akamukorera amasaha arindwi.
Niba dufite abana bakiri bato, kugera ku materaniro ku gihe bisaba gushyiraho imihati yihariye. Muri rusange inshingano yo gutegura abana isohozwa n’umugore, ariko abandi bagize umuryango bashobora kumufasha, kandi bagombye kubikora. Hari umugore wo muri Megizike witwa Esperanza urera abana umunani ari wenyine. Abo bana bafite imyaka iri hagati ya 5 na 23. Esperanza yasobanuye uko abagize umuryango we babigenza kugira ngo bubahirize igihe. Yagize ati “abakobwa banjye bakuru bafasha abana bakiri bato kwitegura. Ibyo bimfasha kurangiza imirimo yo mu rugo, nanjye nkitegura kugira ngo tugere ku materaniro ku gihe.” Uwo muryango wishyiriyeho igihe cyo kuvira mu rugo, kandi buri wese akora ibishoboka byose kugira ngo acyubahirize.
Inyungu zibonerwa mu kugera ku materaniro ya gikristo ku gihe
Iyo dutekereje ku migisha tubona iyo tugeze ku materaniro ya gikristo ku gihe, bishobora gushimangira icyifuzo dufite cyo gukora ibishoboka byose kugira ngo twubahirize igihe, kandi tukiyemeza kubigereho. Umugore ukiri muto witwa Sandra witoje kugira akamenyero ko kugera ku materaniro ku gihe, yagize ati “ikintu nkundira kugera ku materaniro mbere y’igihe, ni uko mbona uburyo bwo gusuhuza abavandimwe na bashiki bacu, tukaganira, kandi nkarushaho kubamenya.” Iyo tugeze ku Nzu y’Ubwami mbere y’igihe, dushobora kungukirwa no kumva ibihereranye no kwihangana kw’abandi baje ku materaniro hamwe n’umurimo bakora ari abizerwa. Iyo duhari kandi tukagirana n’abandi ibiganiro bitera inkunga, dushobora no kugirira akamaro abavandimwe na bashiki bacu, maze tukabatera kugira “ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza.”—Heb 10:24, 25.
Indirimbo n’isengesho bibimburira amateraniro ni ibintu by’ingenzi bigize gahunda yacu yo gusenga (Zab 149:1). Indirimbo zacu zo gusingiza Yehova zitwibutsa imico twagombye kwitoza kugira, kandi zikadutera inkunga yo kwifatanya mu murimo twishimye. Bite se ku birebana n’isengesho ribimburira amateraniro? Mu bihe bya kera, Yehova yitaga urusengero “inzu yo gusengerwamo” (Yes 56:7). Iyo duteranye muri iki gihe, dutura Imana amasengesho yacu. Isengesho ribanza risaba Yehova ubuyobozi hamwe n’umwuka wera, kandi rigategurira ubwenge bwacu n’imitima yacu kwakira ibiri busuzumwe mu materaniro. Twagombye kwiyemeza kugera ku materaniro ku gihe kugira ngo dukurikirane isengesho n’indirimbo biyabimburira.
Uwitwa Helen ufite imyaka 23 yavuze impamvu agera ku materaniro mbere y’igihe agira ati “ndatekereza ko ubwo ari uburyo bwo kugaragariza Yehova ko mukunda, kuko yateganyije inyigisho zose zitangwa, harimo indirimbo n’isengesho bibanza.” Ese natwe si uko twagombye kubibona? Yego rwose. Ku bw’ibyo, nimucyo twihatire kwitoza kugira akamenyero ko kubahiriza igihe mu bikorwa byacu byose, cyane cyane ibifitanye isano na gahunda yo gusenga Imana yacu y’ukuri.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina yarahinduwe.
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Itegure neza mbere y’igihe
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Teganya igihe gihagije ku bw’ibintu bishobora ‘kukugwirira’
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Ibonere inyungu zo kugera ku materaniro mbere y’igihe