ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/2 pp. 28-31
  • “Mujye mushimisha Yehova”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mujye mushimisha Yehova”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Ubu butunzi tubufite mu nzabya z’ibumba”
  • Ese ‘niba warasiganywe n’abagenza amaguru, wasiganwa n’amafarashi?’
  • Ibindi bintu bishishikaje byaranze ibyo birori
  • Inkuru z’ibyabaye n’abagize ibyo babazwa
  • “Uyu munsi ni uwanyu”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Abamisiyonari boherejwe “mu turere twa kure cyane tw’isi”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Bashishikarijwe gukora umurimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Bitanga babikunze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/2 pp. 28-31

Abarangije mu Ishuri rya 131 rya Gileyadi

“Mujye mushimisha Yehova”

KU ITARIKI ya 10 Nzeri 2011, imiryango y’abanyeshuri bari barangije mu ishuri rya 131 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi, incuti zabo n’abandi, bari bateraniye hamwe mu birori byo guha impamyabumenyi abo banyeshuri. Kuri uwo munsi mu gitondo, abagombaga gutanga disikuru n’abanyeshuri bose, basaga n’abafite ibyishimo bivanze n’akoba. Icyakora porogaramu yagiye kurangira abantu 9.063 bari bahateraniye bishimye kandi baseka, bakozwe ku mutima na za disikuru, ibyerekanwa n’inkuru z’abagize ibyo babazwa.

Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, akaba ari na we wari uhagarariye porogaramu, yatanze disikuru ibimburira ibyo birori. Yasobanuye imirongo yo muri Bibiliya ivuga Yehova nk’aho afite umubiri nk’uyu wacu, ariko yibanda cyane ku magambo avuga ukuntu Yehova akoresha amaso ye, amatwi, ibiganza n’amaboko bye by’ikigereranyo.

Uwo muvandimwe yabanje gusuzuma amagambo yo mu 2 Ibyo ku Ngoma 16:9, avuga ko “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye.” Yateye abanyeshuri inkunga yo gukomeza kwiyegurira Yehova n’umutima wabo wose. Yababwiye ko bashobora kwigana Imana bita ku byiza abandi bakora. Yakomeje asobanura amagambo ari muri 1 Petero 3:12, avuga ko amatwi ya Yehova yumva ibyo abakiranutsi basaba binginga. Yateye abo banyeshuri inkunga yo gukomeza gusenga Yehova, bazirikana ko aba yifuza rwose kumva amasengesho yabo.

Nanone yasobanuye amagambo yo muri Yesaya 41:13, aho Yehova yatanze isezerano rigira riti “jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara.’” Umuvandimwe Lett yavuze abikuye ku mutima, ati “ese ntimwiyumvira ayo magambo akora ku mutima Yehova yavuze? Arambura ukuboko kwe akadufata ukuboko.” Yabwiye abo banyeshuri ko buri gihe bajya bareka Yehova akabafasha, ntibigere na rimwe banga ubufasha abaha. Yavuze ko abo banyeshuri na bo bashobora kwigana Yehova barambura ukuboko kwabo bagafasha abandi.

Umuvandimwe Lett yashoje asoma amagambo yo muri Yesaya 40:11. Yasabye abateranye ko bagerageza kwiyumvisha urukundo rurangwa n’ubwuzu rwumvikana muri uwo murongo w’Ibyanditswe. Uwo muvandimwe yaravuze ati ‘Yehova aduteranyiriza hamwe akoresheje amaboko ye, akadutwara mu gituza cye.’ None se twe twagombye gukora iki? Yagiriye abo banyeshuri inama yo gukomeza kwiyoroshya no kwitonda nk’umwana w’intama, kugira ngo Yehova azashobore kubatwara mu gituza cye.

“Ubu butunzi tubufite mu nzabya z’ibumba”

David Splane wo mu Nteko Nyobozi, ni we watanze iyo disikuru ishingiye ku Byanditswe (2 Abakorinto 4:7). Ubwo butunzi ni ubuhe? Ese ni ubumenyi cyangwa ni ubwenge? Yashubije icyo kibazo agira ati “nta na kimwe muri ibyo. Ahubwo ubutunzi Pawulo yavugaga ni ‘uyu murimo’ wo ‘kumenyekanisha ukuri’” (2 Abakorinto 4:1, 2, 5). Yibukije abanyeshuri ko amezi atanu bamaze biga yabateguriye gusohoza inshingano yihariye yo kubwiriza, kandi ko bagomba guha agaciro iyo nshingano.

Uwo muvandimwe yasobanuye ko ‘inzabya z’ibumba’ ari imibiri yacu. Yavuze ko urwabya rw’ibumba rutandukanye n’urwa zahabu. Urwabya rwa zahabu ntirukoreshwa kenshi. Urwabya rw’ibumba rwo ruba rugenewe gukoreshwa. Turamutse dushyize ubutunzi mu rwabya rwa zahabu, twakwita cyane kuri iyo zahabu aho kwita kuri ubwo butunzi burimo. Umuvandimwe Splane yaravuze ati “mwa banyeshuri mwe rero, ntimukajye mwitekerezaho cyane. Kubera ko muri abamisiyonari, mujye muyobora abantu kuri Yehova. Muri inzabya z’ibumba zoroheje.”

Yakomeje avuga ko mu bihe bya Bibiliya, hari inzabya z’ibumba zari zikomeye ku buryo zitakongorwaga n’umuriro, ndetse hakaba hari n’izo bahomaga neza ku buryo zitapfaga kumeneka. Yashakaga kuvuga iki? Yashakaga kuvuga ko abo bamisiyonari nibagera mu bihugu boherejwe kubwirizamo, bazabanza guhura n’ingorane zizatuma bitoza umuco wo kwihangana. Bagombaga kutababazwa n’ababavuga nabi cyangwa ababatuka. Splane yaravuze ati “muzibonera ko namwe mushobora kwihanganira ibintu byinshi kurusha uko mwabitekerezaga. Yehova ntiyashinze abamarayika uwo murimo ugereranywa n’ubutunzi, ahubwo yawushinze inzabya z’ibumba. Yashoje agira ati “ibyo bigaragaza ko Yehova abafitiye icyizere.”

Ese ‘niba warasiganywe n’abagenza amaguru, wasiganwa n’amafarashi?’

Umuvandimwe Samuel Herd wo mu Nteko Nyobozi yarabajije ati “wakwiruka igihe kingana iki, kandi se waba ufite umuvuduko ungana iki?” Kuki yabajije abanyeshuri icyo kibazo? Uwo muvandimwe yagereranyije iby’abo banyeshuri n’ibyabaye ku muhanuzi Yeremiya. Uwo muhanuzi w’indahemuka ntiyari yorohewe igihe yahuraga n’ingorane. Icyakora hari ibigeragezo bikomeye kurushaho byari bimutegereje. Ku bw’ibyo, Yehova yaramubajije ati “niba warasiganywe n’abagenza amaguru bakakwahagiza, wabasha ute gusiganwa n’amafarashi?”—Yeremiya 12:5.

Umuvandimwe Herd yerekeje ayo magambo ku banyeshuri agira ati “mushobora kwibwira ko ibizamini mumazemo iminsi bigereranywa no gusiganwa n’amafarashi. Ariko mu by’ukuri, mwasiganwaga n’abantu; si amafarashi. Aho mugiye kubwiriza, muzasiganwa n’amafarashi; muzahura n’ingorane zikomeye cyane kurusha uko mubitekereza uyu munsi. Muzabigenza mute se? Imyitozo mwaherewe mu ishuri rya Gileyadi yabateguriye gusiganwa n’amafarashi kandi ntimwahagire.” Yateye abanyeshuri inkunga yo gukomeza kwitoza mu buryo bw’umwuka, kandi bagakomeza kugira gahunda ihoraho yo kwiga Bibiliya no gusenga.

Umuvandimwe Herd yavuze ko bamwe muri abo bagiye mu murimo w’ubumisiyonari, bazahura n’ibibaca intege cyangwa abantu batitabira ubutumwa babagezaho. Yavuze ko hari abandi bazahura n’ibibazo by’uburwayi cyangwa kumva ko badakwiriye. Icyakora yijeje abo banyeshuri ko bazahabwa imbaraga zizabafasha kwikura mu mimerere mibi yose bazahura na yo kandi ntibacogore. Uwo muvandimwe yakomeje agira ati “mwaba musiganwa n’abantu cyangwa amafarashi, mujye mwiringira ko ukuboko kw’Imana gukomeye gushobora kubafasha kurangiza isiganwa neza. Ibyo ni byo bizatuma muba abamisiyonari beza, bahesha Yehova icyubahiro kandi bagatuma asingizwa.”

Ibindi bintu bishishikaje byaranze ibyo birori

“Uzane nyinshi zishoboka.” John Ekrann, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize icyo avuga ku nkuru y’umuhanuzi Elisa n’umupfakazi wari ufite abahungu bari bagiye kugurishwa ngo babe abagaragu (2 Abami 4:1-7). Uwo mupfakazi yari afite urwabya ruto rw’amavuta. Elisa yamutegetse gutira abaturanyi be izindi nzabya, aramubwira ati “uzane nyinshi zishoboka.” Binyuze kuri Elisa, Yehova yakoze igitangaza maze yuzuza amavuta mu nzabya zose uwo mupfakazi yari yatiye. Uwo mupfakazi yahise agurisha ayo mavuta, abona amafaranga yo kwishyura imyenda yarimo n’ayo gutunga umuryango we mu gihe runaka.

Ni iki abo bamisiyonari bashya bakwigira kuri iyo nkuru? Igihe uwo mupfakazi yakusanyaga izindi nzabya, nta na rumwe yahitagaho. Umuvandimwe watanze iyo disikuru yaravuze ati “yegeranyije inzabya zose zashoboraga kujyamo amavuta, kandi iyo yabonaga inzabya nini yarushagaho kwishima.” Umuvandimwe Ekrann yateye abanyeshuri inkunga yo gusohoza inshingano yose bahawe, yaba iyoroheje cyangwa ikomeye. Yarababwiye ati “ntimukagire inshingano n’imwe mwirengagiza.” Nanone yibukije abo banyeshuri ko imigisha myinshi uwo mupfakazi yabonye, yayikesheje kumvira amabwiriza ya Elisa adaciye ku ruhande. Yashakaga kumvikanisha iki? Uko turushaho kugira ishyaka kandi tukagaragaza ukwizera, ni na ko turushaho kubona imigisha myinshi. Uwo muvandimwe yashoje agira ati “mujye mwitanga mutizigamye.”

“Tuzabarya nk’umugati.” William Samuelson, Umugenzuzi w’Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi, yatanze iyo disikuru ishingiye mu Kubara 14:9. Yavuze urugero rwiza Yosuwa na Kalebu badusigiye. Ijambo “umugati” ryakoreshejwe muri uwo murongo, risobanura ko Abisirayeli bari gutsinda Abanyakanani bitabagoye, kandi ibyo bikaba byari gutuma Abisirayeli bakomera kandi bakagira imbaraga. Ni iki yashakaga kwigisha abanyeshuri? Yaravuze ati “igihe muzaba musohoza inshingano yanyu, muzajye mubona ko ingorane muhura na zo ari zo zizatuma mukomera kandi mukagira imbaraga.”

“Ese ukwizera kwabo kugereranywa n’ubwato, kurakomeye cyane ku buryo kuzahangana n’inkubi y’umuyaga?” Umwarimu witwa Sam Roberson yatanze disikuru ishingiye ku muburo intumwa Pawulo yatanze, avuga ko bamwe baretse “ukwizera kwabo kukamera nk’ubwato bumenetse” (1 Timoteyo 1:19). Yateye abanyeshuri inkunga yo gufasha abigishwa ba Bibiliya kwizera Yehova Imana mu buryo bwuzuye. Yaravuze ati “umurimo wanyu ushobora kugereranywa n’uw’umucuzi.” Mu buhe buryo? Umucuzi ateranya uduce duto tugize umunyururu, ku buryo utsika ubwato ntibuve aho buri. Uko ni ko abamisiyonari na bo bafasha abigishwa ba Bibiliya kugira imico yo mu buryo bw’umwuka baba bakeneye kugira ngo bazabone agakiza.

Uwo muvandimwe yagereranyije uduce tugize umunyururu n’imico umunani ivugwa muri 2 Petero 1:5-8. Yavuze ko iyo abamisiyonari bafashije abigishwa ba Bibiliya kubona uko Yehova agaragaza iyo mico, bituma abo bigishwa barushaho kwizirika akaramata kuri Yehova. Baba bazashobora kwihanganira ingorane zose zishobora kwibasira ukwizera kwabo.

Inkuru z’ibyabaye n’abagize ibyo babazwa

Undi mwarimu witwa Michael Burnett yasabye abo banyeshuri bo mu ishuri rya Gileyadi, kuvuga zimwe mu nkuru z’ibintu byari biherutse kubabaho mu murimo wo kubwiriza, no kwerekana uko byagenze. Abateranye bashimishijwe no kumva abanyeshuri bavuga uko babwirije ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, ku kibuga cy’indege, ku nzu n’inzu n’umuntu wibeshye inomero za telefoni.

Nyuma yaho, Michael Hansen wo kuri Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize icyo abaza abavandimwe batatu bamaze igihe kirekire ari abamisiyonari. Abo ni Stephen McDowell wabaye umumisiyonari muri Panama, Mark Noumair wabaye umumisiyonari muri Kenya, na William Yasovsky wabaye umumisiyonari muri Paragwe. Ibyo bavuze byarushijeho kumvikanisha neza disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Bonera ibyishimo mu gukora ibyo Yehova ashaka” (Zaburi 40:8). Urugero, Mark Noumair yavuze ibintu byatumye we n’umugore we babonera ibyishimo aho bari baroherejwe kubwiriza. Mu byabashimishije cyane, harimo ubucuti bagiranye n’Abahamya bo mu gihugu bari baroherejwemo. Ibindi byabashimishije ni ukubona ukuntu abavandimwe bakurikizaga inama bahawe, kubona bagira ibyo bahindura mu mibereho yabo no kubona uko Yehova yabahaga umugisha mu mihati bashyiragaho. Yijeje abo banyeshuri ko bazabona ibyishimo byinshi mu gihe kiri imbere.

Umwe mu bize iryo shuri rya 131 amaze gusoma ibaruwa yagaragazaga ukuntu abo banyeshuri bashimira babikuye ku mutima, umuvandimwe Lett yashoje iyo porogaramu atera abarangije ishuri inkunga yo kugira ubwenge mu byo bakora. Yakomeje avuga ko nibabigenza batyo ‘bazashimisha Yehova.’ Abo bamisiyonari bazashimisha Yehova igihe cyose bazaba bamukorera ari indahemuka aho bazaba boherejwe.—Yesaya 65:19.

[Imbonerahamwe/​Ikarita yo ku ipaji ya 31]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 10

Mwayeni y’imyaka yabo: 34,7

Mwayeni y’imyaka bamaze babatijwe: 19,0

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,5

[Ikarita]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Abanyeshuri boherejwe mu bihugu bikurikira

IBIHUGU BOHEREJWEMO

BÉNIN

BUREZILI

BULUGARIYA

U BURUNDI

KAMERUNI

KANADA

SANTARAFURIKA

U BUDAGE

GANA

HONG KONG

INDONEZIYA

KENYA

LIBERIYA

LITUWANIYA

MALEZIYA

MOZAMBIKE

NEPALI

PANAMA

PARAGWE

SIYERA LEWONE

SILOVAKIYA

AFURIKA Y’EPFO

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

VENEZUWELA

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Abanyeshuri bo mu ishuri rya Gileyadi berekana uko byagenze igihe babwirizaga

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Abahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya 131 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Lesch, C.; Lesch, N.; Shakarjian, P.; Shakarjian, T.; Budden, R.; Budden, K.; Nash, T.; Nash, L.

(2) Tremblay, E.; Tremblay, C.; Garvey, D.; Garvey, G.; Gaunt, R.; Gaunt, P.; Lau, J.; Lau, J.

(3) Davis, S.; Davis, S.; Sargeant, J.; Sargeant, J.; Fonseca, C.; Fonseca, S.; Thenard, E.; Thenard, A.

(4) Petratyotin, A.; Petratyotin, R.; Reyes, N.; Reyes, N.; Eisiminger, B.; Eisiminger, S.; Hacker, J.; Hacker, C.

(5) Hartman, E.; Hartman, T.; Goolia, W.; Goolia, K.; Thomas, J.; Thomas, E.; Okazaki, N.; Okazaki, M.

(6) Mills, C.; Mills, A.; Benning, L.; Benning, T.; Sobiecki, S.; Sobiecki, T.; Gagnon, L.; Gagnon, E.

(7) Hansen, B.; Hansen, M.; Fahie, A.; Fahie, M.; Dalgaard, J.; Dalgaard, J.; Andersson, M.; Andersson, R.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze