ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/2 p. 14
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Pilato atangaza ati “wa muntu nguyu!”
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Mu gihe amabandi yitwaje intwaro ateye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ntukabe umujura!
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/2 p. 14

Ese wari ubizi?

Ese mu gihe cya Yesu, abantu bavuzaga imyironge mu mihango y’ihamba?

▪ Bibiliya ivuga ko abantu bavuzaga umwironge mu minsi mikuru (1 Abami 1:40; Yesaya 5:12; 30:29). Nanone ivuga ko mu mihango y’ihamba na bwo bavuzaga imyironge. Mu bihe nk’ibyo, imyironge ni cyo gikoresho cy’umuzika cyabaga gihari. Mu Ivanjiri ya Matayo, havugwamo umutegetsi w’Umuyahudi wasabye Yesu gukiza umwana we w’umukobwa wari hafi yo gupfa. Yesu yageze mu rugo rw’uwo mutegetsi, “abona abavuza imyironge n’imbaga y’abantu bavurunganye basakuza cyane,” kuko wa mwana yari yapfuye.—Matayo 9:18, 23.

Ese ibyo Matayo yanditse avuga kuri uwo mugenzo bihuje n’ukuri? Umuhinduzi wa Bibiliya witwa William Barclay, yaravuze ati “mu bihugu hafi ya byose bya kera, Roma, u Bugiriki, Foyinike, Siriya na Palestina, iyo abantu babaga bapfushije cyangwa bagwiririwe n’amakuba, bavuzaga umwironge.” Urutonde rw’amategeko yagengaga iby’idini n’imibereho isanzwe y’Abayahudi (Talmud) ruvuga ko mu kinyejana cya mbere, iyo n’Umuyahudi w’umukene cyane yabaga yapfushije umugore, yakodeshaga abantu babiri bavuza umwironge n’umugore wo kuririra uwapfuye. Dukurikije uko Flavius Joséphe, umuhanga mu by’amateka wabayeho mu kinyejana cya mbere yabyanditse, mu mwaka wa 67, igihe abaturage b’i Yerusalemu bumvaga inkuru zivuga ko Abaroma bigaruriye umugi wa Jotapata mu ntara ya Galilaya bakica abahatuye, “abenshi mu baturage bari mu cyunamo bakodesheje abantu bavuza imyironge, kugira ngo babafashe kuririmba indirimbo z’agahinda.”

Ni ikihe cyaha abantu bamanikanywe na Yesu bari bakoze?

▪ Bibiliya ivuga ko abo bantu bari “ibisambo” (Matayo 27:38; Mariko 15:27). Ibitabo bisobanura amagambo yo muri Bibiliya, bigaragaza ko Bibiliya ikoresha amagambo atandukanye ku byaha bitandukanye. Ijambo ry’ikigiriki kleptes, risobanura umujura wiba rwihishwa kugira ngo hatagira umubona. Iryo jambo ryakoreshejwe kuri Yuda Isikariyota, wibaga rwihishwa amafaranga yo mu gasanduku k’intumwa (Yohana 12:6). Ariko ijambo lestes ryo rikunze gusobanura igisambo cyibisha ingufu, cyangwa rigasobanura umuntu uharanira ko ibintu bihinduka, umuntu wigomeka ku butegetsi cyangwa uburwanya. Abantu bamanikanywe na Yesu bari barakoze ibyaha nk’ibyo. Ni na yo mpamvu umwe muri bo yavuze ko ‘barimo bahabwa ibikwiriye ibyo bakoze byose’ (Luka 23:41). Ibyo bigaragaza ko batazize kwiba gusa.

Baraba na we yari umujura nk’abo bandi (Yohana 18:40). Nk’uko bigaragara muri Luka 23:19, Baraba ntiyari umujura gusa. Uwo murongo ugaragaza ko yari “yarashyizwe mu nzu y’imbohe azira ibikorwa byo kwigomeka n’ubwicanyi byabereye mu mugi.”

Bityo, nubwo abantu bamanikanywe na Yesu bari ibisambo, biranashoboka ko bari barigometse ku butegetsi, cyangwa bakaba barishe abantu. Uko icyaha bakoze cyaba kiri kose, guverineri w’Umuroma Pontiyo Pilato yabonye ko bari bakwiriye kwicwa bamanitswe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze