ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 15/9 pp. 3-6
  • Jya ureka imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye igufashe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ureka imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye igufashe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UNGUKIRWA N’IMVUGO IGARAGAZA IBITEKEREZO BIBUSANYE
  • Ihingemo ubushobozi bwo kwigisha
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • “Mugende nk’abana b’umucyo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Yehova ateranyiriza hamwe umuryango we
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • “Usohoze umurimo wawe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 15/9 pp. 3-6

Jya ureka imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye igufashe

Ese ntiwemera ko Yesu ari we Mwigisha ukomeye kurusha abandi bose babaye ku isi? Ushobora kuba waragerageje kwigana bumwe mu buryo yakoreshaga yigisha, urugero nk’ukuntu yakoreshaga ibibazo n’ingero. Ariko se, waba warabonye ko akenshi iyo yabaga yigisha yakoreshaga imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye?

Abantu benshi bakoresha imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye mu biganiro byabo. Nawe ushobora kuba ubikora, incuro nyinshi ukabikora utabitekerejeho. Ushobora kuvuga uti “bavuze ko imbuto zose zari zihiye; icyakora, izi zo ziracyari mbisi.” Cyangwa ukavuga uti “kera yari umwana wagiraga amasonisoni, ariko ubu asigaye azi kuganira.”

Mu nteruro nk’izo, urabanza ukagaragaza igitekerezo, hanyuma ukavuga ikindi gitandukanye na cyo ukoresheje amagambo nk’aya ngo ariko, icyakora, ahubwo, cyangwa ku rundi ruhande. Ushobora no kugaragaza aho ibintu bitandukaniye ugira icyo wongera ku byo umaze kuvuga. Iyo ubigenje utyo, ibyo uvuze byumvikana neza, kandi bifasha abaguteze amatwi kumenya icyo ushaka kuvuga.

Nubwo imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye idakunze gukoreshwa mu ndimi zimwe na zimwe cyangwa mu mico imwe n’imwe, byaba byiza tumenye akamaro kayo. Kubera iki? Ni ukubera ko igaruka kenshi mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Incuro nyinshi Yesu yakoreshaga imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye. Ibuka ingero zikurikira: “abantu ntibacana itara ngo baritwikirize igitebo, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo.” ‘Sinaje kuvanaho [Amategeko], ahubwo naje kuyasohoza.’ “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’ Ariko jye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore . . . ” ‘Byaravuzwe ngo “ijisho rihorerwe irindi n’iryinyo rihorerwe irindi.” Icyakora jye ndababwira kutarwanya umuntu mubi. Ahubwo ugukubise urushyi ku itama ry’iburyo ujye umuhindurira n’irindi.’—Mat 5:15, 17, 27, 28, 38, 39.

Mu bindi bitabo bya Bibiliya harimo izindi ngero zigaragaza ibitekerezo bibusanye. Zishobora kugufasha gusobanukirwa ikintu runaka cyangwa zigatsindagiriza uburyo bwiza kurushaho bwo gukora ikintu. Niba uri umubyeyi, tekereza kuri aya magambo agira ati “namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye” (Efe 6:4). Iyo intumwa Pawulo aza kwandika gusa ko umubyeyi agomba kurera umwana amuhana nk’uko Imana ishaka, byari kuba bihuje n’ubwenge kandi ari ukuri. Ariko kandi, icyo gitekerezo cyarushijeho gusobanuka neza akoresheje imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye, igira iti ‘ntimukabarakaze, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka.’

Nyuma yaho muri icyo gice, Pawulo yaranditse ati “kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana . . . n’ingabo z’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” (Efe 6:12). Ibyo bitekerezo bibusanye bishobora kugufasha gusobanukirwa ko urwana intambara ikomeye. Nturwana n’abantu buntu, ahubwo urwana n’imyuka mibi.

UNGUKIRWA N’IMVUGO IGARAGAZA IBITEKEREZO BIBUSANYE

Muri icyo gitabo cya Bibiliya cy’Abefeso, harimo indi mirongo myinshi Pawulo yakoreshejemo imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye. Kuyitekerezaho bishobora kudufasha kwiyumvisha icyo Pawulo yashakaga kuvuga, kandi bikadufasha kurushaho kumenya icyo twagombye gukora.

Gusuzuma imbonerahamwe igaragaza bimwe mu bitekerezo bibusanye dusanga mu Befeso igice cya 4 n’icya 5 biri bugushimishe kandi bikugirire akamaro. Mu gihe uri bube ubisuzuma, utekereze ku mibereho yawe. Wibaze uti “mu by’ukuri, jye byifashe bite? Iyo ngeze mu mimerere nk’iyi cyangwa isa na yo, mbyifatamo nte? Muri ibyo bitekerezo bibusanye, abandi babona ko ari ikihe gihuje n’ibyo nkora?” Nusanga hari icyo wanonosora, jya ugira icyo ukora. Jya ureka iyo mvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye igufashe.

Ushobora no gukoresha iyo mbonerahamwe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Mbere na mbere, abagize umuryango bose bashobora gusoma ibyo bitekerezo bibusanye. Hanyuma umwe ashobora kuvuga igice kibanza, maze abandi bakagerageza kwibuka ibivugwa mu gice gikurikiyeho. Ibyo bishobora gutuma abagize umuryango bagirana ikiganiro gishimishije cy’ukuntu barushaho gushyira mu bikorwa ibivugwamo. Gusuzuma mu buryo nk’ubwo ibitekerezo bibusanye bishobora gufasha abato n’abakuru gukomeza kugira imyitwarire iranga Abakristo, haba mu muryango ndetse n’ahandi.

Uko uzagenda urushaho kumenya agaciro k’imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye, ni ko uzagenda urushaho gutahura aho yakoreshejwe muri Bibiliya, kandi ishobora no kuzagufasha cyane mu murimo wo kubwiriza. Urugero, ushobora kubwira nyir’inzu uti “abantu benshi bavuga ko umuntu afite ubugingo budapfa, ariko reba icyo Ijambo ry’Imana rivuga aha ngaha.” Cyangwa mu gihe wigisha umuntu Bibiliya, ushobora kumubaza uti “abantu benshi bo muri aka gace bemera ko Imana na Yesu ari umuntu umwe; ariko se twabonye ko Bibiliya yo ivuga iki? Wowe se ubibona ute?”

Koko rero, mu Byanditswe dusangamo ibitekerezo byinshi bibusanye bidufitiye akamaro, bishobora kudufasha kugendera mu nzira y’Imana. Nanone kandi, dushobora kubikoresha dufasha abandi kumenya ukuri ko muri Bibiliya.

Bimwe mu bitekerezo bibusanye biri mu Befeso igice cya 4 n’icya 5

Nimugerageze gukoresha iyi mbonerahamwe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango!

‘Ntitugakomeze kujyanwa hirya no hino binyuze ku buryarya bw’abantu no ku mayeri yo guhimba uburyo bwo kuyobya abantu.’​—4:14.

“Ahubwo tujye tubwizanya ukuri, dukure mu rukundo muri byose, dukurira muri Kristo, ari we mutware.”​—4:15.

‘Ubwenge bw’[abanyamahanga] buri mu mwijima bitewe no kwinangira kw’imitima yabo.’​—4:18, 19.

“Ariko mwe ntimwigishijwe ko Kristo ameze atyo, niba mwaramwumvise kandi mukigishwa binyuze kuri we.”​—4:20, 21.

“Mukwiriye kwiyambura kamere ya kera ihuza n’imyifatire yanyu ya kera.”​—4:22.

“Ahubwo . . . mukwiriye guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu, kandi mukambara kamere nshya.”​—4:23, 24.

“Umujura ntakongere kwiba.”​—4:28.

“Ahubwo akorane umwete akoreshe amaboko ye umurimo mwiza.”​—4:28.

“Ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu.”​—4:29.

“Ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi.”​—4:29.

“Gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose.”​—4:31.

“Ahubwo mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose.”​—4:32.

“Ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose muri mwe.”​—5:3.

“Ahubwo mushime Imana.”​—5:4.

“Kera mwari umwijima.”​—5:8.

“Ariko none muri umucyo mwunze ubumwe n’Umwami.”​—5:8.

“Mureke kwifatanya na bo mu mirimo itera imbuto kandi y’umwijima.”​—5:11.

“Ahubwo mujye muyamagana.”​—5:11.

“Nuko rero, mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge.”​—5:15.

“Ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye.”​—5:15, 16.

“Nimureke kuba abantu badashyira mu gaciro.”​—5:17.

“Ahubwo mukomeze kwiyumvisha ibyo Yehova ashaka.”​—5:17.

“Ntimugasinde divayi irimo ubwiyandarike.”​—5:18.

“Ahubwo mukomeze kuzuzwa umwuka.”​—5:18.

“Ngo [Kristo] abone uko yiha iryo torero rifite ubwiza buhebuje, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikindi cyose gisa n’ibyo.”​—5:27.

“Ahubwo ribe iryera kandi ridafite inenge.”​—5:27.

“Nta muntu wigeze yanga umubiri we.”​—5:29.

“Ahubwo arawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira itorero.”​—5:29.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze