ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Ugushyingo p. 30
  • Ingingo ihumuriza abagore bakorewe ihohoterwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ingingo ihumuriza abagore bakorewe ihohoterwa
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Ibisa na byo
  • Uko Bibiliya ibona ibirebana n’umutekano w’abagore
    Izindi ngingo
  • Jya ukoresha urubuga rwa jw.org mu murimo wo kubwiriza​—“Ba incuti ya Yehova”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Uko wakwiyigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Inama zagufasha
    Nimukanguke!—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Ugushyingo p. 30
Mushiki wacu arimo guhereza umugore inyandiko ifite umutwe uvuga ngo: “Uko Bibiliya ibona ibirebana n’umutekano w’abagore.”

Ingingo ihumuriza abagore bakorewe ihohoterwa

“ ABAGORE n’abakobwa babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bagiye bakorerwa ihohoterwa. Ese nawe byaba byarakubayeho? Menya impamvu Imana ibona ko umutekano wawe ari ikintu cy’ingenzi ndetse n’icyo izakora ku bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abagore.”

Ayo ni yo magambo atangira ingingo iri ku rubuga rwa jw.org, ifite umutwe uvuga ngo: “Uko Bibiliya ibona ibirebana n’umutekano w’abagore.” Linki iri ku mpera y’iyo ngingo, ishobora kugufasha kuvanaho inyandiko yayo yo mu bwoko bwa PDF, ukayicapa ku buryo ushobora kuyizinga ikavamo inkuru y’Ubwami y’amapaji ane. Mushiki wacu wo muri Amerika witwa Stacy yaravuze ati: “Njye n’undi mushiki wacu twacapye kopi nyinshi z’iyo nyandiko, tujya kuzitanga mu kigo cyabagamo abagore bakorewe ihohoterwa, kiri mu ifasi yacu.”

Umukozi waho yadusabye izindi kopi kugira ngo azihe abahabaga. Ibyo byatumye dutanga izo nkuru z’Ubwami zindi zigera kuri 40 n’udukarita 30 twa jw.org. Ikindi gihe twasubiragayo, umuyobozi w’icyo kigo yifuje ko Abahamya ba Yehova bakwereka abagore babagamo uko kwiga Bibiliya bikorwa.

Stacy n’abandi bashiki bacu babiri, bagiye mu kindi kigo cyabagamo abagore bakorewe ihohoterwa, bahatanga kopi eshanu z’iyo nkuru y’Ubwami kandi babasaba kuzabazanira izindi. Umukozi wo muri icyo kigo yaravuze ati: “Aka gatabo kazafasha abagore baba hano.” Nanone yaravuze ati: “Turagakeneye cyane.” Igihe abo bashiki bacu basubiraga muri icyo kigo hari abagore bifuje ko babereka uko kwiga Bibiliya bikorwa. Babiri muri bo bavuze ko bifuzaga kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami, yari kuba mu mpera z’icyumweru.

Stacy yaravuze ati: “Twatangajwe cyane n’ukuntu abantu bashimishijwe n’iyo ngingo nziza. Iyo uyicapye ukayihina, iba ari inkuru y’Ubwami igaragara neza, ku buryo igufasha kugeza ubutumwa bwiza ku bagore bakorewe ihohoterwa. Twashimishijwe n’ukuntu bayakiriye bishimye kandi dufite amatsiko yo kwibonera ukuntu Yehova azaduha imigisha, mu gihe dukomeje kugeza ubutumwa bwiza kuri abo bagore.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze