ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 12
  • Amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresha ava he?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresha ava he?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko impano zitangwa
  • ‘Gira icyo utura Yehova’
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ni iyihe mpano twaha Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ese nagombye gutanga amaturo angana iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Uduceri tubiri” tw’agaciro kenshi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 12
Umugore uri gushyira impano mu gasanduku.

Amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresha ava he?

Umurimo wacu wo kubwiriza ushyigikirwa ahanini n’impano z’amafaranga Abahamya ba Yehovaa batanga ku bushake. Aho duteranira haba hari udusanduku tw’impano, kugira ngo uwifuza gutanga impano abone uko ayitanga, ubundi buryo bwo gutanga impano bugaragara ku rubuga rwacu. Umuntu aba ashobora gutanga impano zitandukanye, ni ukuvuga izo gushyigikira umurimo ukorwa ku isi hose cyangwa izo gushyigikira itorero ateranamo cyangwa byombi.

Abahamya ba Yehova ntibaba biteze ko umuntu atanga kimwe cya cumi cyangwa ngo atange umubare runaka w’amafaranga yinjiza (2 Abakorinto 9:7). Ntidusaba abantu amaturo cyangwa ngo tubace amafaranga bitewe n’uko babatijwe, bapfushije, bagize ubukwe cyangwa bakorewe undi muhango wo mu rwego rw’idini. Ntidukoresha za tombora, ibitaramo n’ibindi nk’ibyo tugamije gukusanya amafaranga cyangwa gutanga imfashanyo. Amakuru arebana n’abatanze impano, ntatangazwa (Matayo 6:2-4). Ku rubuga no mu bitabo byacu nta matangazo yo kwamamaza aba arimo.

Muri buri torero ry’Abahamya ba Yehova, buri kwezi abantu bose batangarizwa uko amafaranga yakiriwe n’uko yakoreshejwe. Nanone muri buri torero hakorwa igenzura ryo kureba uko amafaranga yinjiye n’uko yakoreshejwe, rigamijwe kumenya niba impano zarakoreshejwe neza.—2 Abakorinto 8:20, 21.

Uko impano zitangwa

  • Udusanduku tw’impano: Ushobora gushyira impano z’amafaranga cyangwa sheki mu dusanduku tw’impano tuba turi mu Mazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro cyangwa ahandi hantu duteranira.

  • Gutanga impano kuri interineti: Mu bihugu byinshi ushobora kujya ahanditse ngo “Ha impano Abahamya ba Yehova” maze ugatanga impano ukoresheje amakarita ya banki, tarasinferi cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.b Abahamya ba Yehova bamwe na bamwe ‘bagira icyo ashyira ku ruhande’ buri kwezi, bakajya batanga impano zihoraho bakoresheje ubwo buryo.—1 Abakorinto 16:2.

    Umugabo uri kureba uburyo bwo gutanga impano ku rubuga rwa jw.org.
  • Uburyo bwo gutanga impano buteganywa mbere y’igihe: Hari uburyo bwo gutanga impano buba bwarateganyijwe mbere y’igihe kandi/cyangwa bikanyuzwa mu nzira z’amategeko. Hari igihe bishobora gutuma umuntu asonerwa imisoro bitewe n’igihugu arimo. Hari abagiye bahabwa amakuru y’uko bagena uko amafaranga yabo yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi bakiriho cyangwa barapfuye. Niba wifuza gutanga impano, ukoresheje uburyo, bwagaragajwe hasi aha ushobora gusaba ibindi bisobanuro ibiro by’Abahamya ba Yehova bikwegereye:

    • Konti zo muri banki

    • Ubwishingizi n’amafaranga yo kugoboka umuntu mu za bukuru

    • Imitungo itimukanwa

    • Inguzanyo zunguka n’imigabane

    • Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe

Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’ubundi buryo bwo gutanga impano bukoreshwa mu gace utuyemo, reba ahanditse ngo “Ha impano Abahamya ba Yehova.”

a Hari abantu batari Abahamya batanga impano zo gushyigikira umurimo wacu.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba videwo ivuga ngo “Gutanga impano kuri interineti.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze