Babuloni Ikomeye ni iki?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga iby’“umugore” w’“indaya y’icyamamare” ufite izina “riteye urujijo, ari ryo ‘Babuloni Ikomeye’” (Ibyahishuwe 17:1, 3, 5). Uwo mugore ahagarariye amadini yose y’ikinyoma, ‘yafashe ukuri kw’Imana bakugurana ikinyoma’a (Abaroma 1:25). Nubwo ayo madini afite ibintu byinshi atandukaniyeho, usanga yose afite inyigisho zituma abayoboke bayo badasenga Imana y’ukuri, ari yo Yehova.—Gutegeka kwa Kabiri 4:35.
Ibyagufasha kumenya Babuloni Ikomeye
Babuloni Ikomeye igereranywa n’umugore. Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ibintu gikoresheje imvugo y’ikigereranyo, cyangwa ‘ibimenyetso,’ bityo bikaba bihuje n’ubwenge kumva ko Babuloni Ikomeye ari imvugo y’ikigereranyo, aho kuba ari umugore nyamugore (Ibyahishuwe 1:1). Nanone kandi uwo mugore ‘yicaye ku mazi menshi,’ ari yo agereranya ‘amoko y’abantu n’imbaga y’abantu n’amahanga n’indimi’ (Ibyahishuwe 17:1, 15). Umugore usanzwe ntiyashobora gukora ibintu nk’ibyo.
Babuloni Ikomeye igereranya umuryango wo mu rwego mpuzamahanga. Babuloni yitwa “umurwa ukomeye ufite ubwami butegeka abami b’isi” (Ibyahishuwe 17:18). Ubwo rero, ibyo ikora n’ububasha bwayo bigera ku isi hose.
Babuloni Ikomeye ni umuryango wo mu rwego rw’idini; si uwa politiki cyangwa uw’ubucuruzi. Babuloni ya kera yari umujyi wuzuyemo ibikorwa by’amadini kandi uzwiho gukoresha ‘imitongero n’ibikorwa by’ubupfumu’ (Yesaya 47:1, 12, 13; Yeremiya 50:1, 2, 38). Nanone, abaturage bo muri uwo mujyi bari mu idini ry’ikinyoma rirwanya Imana y’ukuri (Intangiriro 10:8, 9; 11:2-4, 8). Abategetsi ba Babuloni b’abibone bishyize hejuru basuzugura Yehova na gahunda yo kumusenga (Yesaya 14:4, 13, 14; Daniyeli 5:2-4, 23). Kimwe na Babuloni ya kera, Babuloni Ikomeye izwiho “ibikorwa by’ubupfumu.” Ibyo byose bigaragaza ko ari umuryango wo mu rwego rw’idini.—Ibyahishuwe 18:23.
Babuloni Ikomeye ntishobora kuba umuryango wo mu rwego rwa politiki kuko “abami bo mu isi” bazagira agahinda nirimbuka (Ibyahishuwe 17:1, 2; 18:9). Nanone ntishobora kuba umuryango wo mu rwego rw’ubucuruzi kuko Bibiliya ivuga ko atari “abacuruzi bo mu isi.”—Ibyahishuwe 18:11, 15.
Babuloni Ikomeye yujuje ibintu byose biranga idini ry’ikinyoma. Idini ry’ikinyoma ryigisha abantu gusenga izindi mana aho kubigisha uko baba incuti za Yehova, Imana y’ukuri. Ibyo Bibiliya ibyita “ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka” (Abalewi 20:6, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; Kuva 34:15, 16). Amadini menshi y’ikinyoma arakigisha inyigisho nk’izo muri Babuloni ya kera, urugero nk’ ubutatu, ukudapfa k’ubugingo, no gukoresha amashusho mu gusenga. Nanone ayo madini avanga ugusenga kwayo no gukunda iyi si. Ibyo Bibiliya ibyita ubuhemu kuko ari ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka.—Yakobo 4:4.
Idini ry’ikinyoma ryigwijeho ubutunzi kandi riraburata. Ibyo bihuje neza neza n’ibyo Bibiliya ivuga kuri Babuloni Ikomeye igira iti “yambaye imyenda y’isine n’umutuku” kandi “yirimbishije zahabu n’amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro” (Ibyahishuwe 17:4). Babuloni Ikomeye ni yo soko y’“ibiteye ishozi byo mu isi” cyangwa inyigisho n’ibikorwa bitubahisha Imana (Ibyahishuwe 17:5). Abayoboke b’idini ry’ikinyoma ni abantu bo mu “moko y’abantu n’imbaga y’abantu n’amahanga n’indimi” bashyigikira Babuloni Ikomeye.—Ibyahishuwe 17:15.
Photograph taken by courtesy of the British Museum
Igishushanyo cy’imana y’Umwami w’i Babuloni Nabonide kiriho ibimenyetso by’imana zigize ubutatu ari zo Sini, Ishitari na Shamashi
Babuloni Ikomeye ni yo yishe abantu ‘biciwe mu isi bose’ (Ibyahishuwe 18:24). Amateka agaragaza ko idini ry’ikinyoma ryagiye rishyigikira intambara n’ibikorwa by’iterabwoba kandi ko ryananiwe kwigisha abantu ukuri ku byerekeye Yehova, we Mana yuje urukundo (1 Yohana 4:8). Ibyo byatumye hameneka amaraso atangira ingano.
Imana ibona ite Babuloni Ikomeye?
Ibyaha bya Babuloni Ikomeye “byabaye byinshi bigera mu ijuru” (Ibyahishuwe 18:4,5). Imana irakarira cyane amadini y’ikinyoma, bitewe nuko atukisha izina ryayo kandi agafata nabi abayoboke bayo.
Bizagendekera bite Babuloni ikomeye?
Bibiliya ivuga ko Imana yaciriyeho iteka Babuloni Ikomeye (Ibyahishuwe 18:20). Bibiliya yakoresheje imvugo y’ikigereranyo, ivuga ko Imana izarimbura amadini yose y’ikinyoma (Ibyahishuwe 18:8). Azatuma inyamaswa, igereranya ibihugu by’ibihangage, ihindukirana amadini y’ikinyoma iyarimbure (Ibyahishuwe 17:16, 17). “Uko ni ko Babuloni, wa mujyi ukomeye, uzarimburwa mu kanya gato cyane kandi ntuzongera kuboneka” (Ibyahishuwe 18:21). Iyo ni yo mpamvu, abantu bifuza gushimisha Imana bagomba ‘kwitandukanya’ n’idindi ry’ikinyoma.—2 Abakorinto 6:14-17.
a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Nabwirwa n’iki idini ry’ukuri?”