ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 109
  • Ese imperuka y’isi izaza ryari?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese imperuka y’isi izaza ryari?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Imperuka y’isi itera abantu ubwoba, ikabashishikaza kandi igatuma bumva bashobewe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisubizo by’ibibazo bine abantu bibaza ku birebana n’imperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • “Imperuka” ni iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Mbese Iyi Si Izarokoka?
    Mbese Iyi Si Izarokoka?
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 109
Isaha igaragaza ko saa sita zigiye kugera

Ese imperuka y’isi izaza ryari?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Kugira ngo tumenye igihe imperuka y’isi izazira, tugomba kubanza gusobanukirwa uko Bibiliya ikoresha ijambo “isi.” Ijambo ry’ikigiriki kosmos ryahinduwemo “isi” rikunze gukoreshwa ryerekeza ku bantu cyane cyane abadakora ibyo Imana ishaka (Yohana 15:18, 19; 2 Petero 2:5). Hari igihe ijambo kosmos ryerekeza ku bintu byo mu isi muri rusange.​—1 Abakorinto 7:31; 1 Yohana 2:15, 16.a

Imperuka y’isi ni iki?

Imvugo ngo “imperuka y’isi” iboneka muri Bibiliya nyinshi kandi nanone ishobora guhindurwamo ngo “iherezo rya gahunda y’ibintu” (Matayo 24:3). Iyo mvugo ntiyerekeza ku irimbuka ry’umubumbe w’isi cyangwa abantu bose ahubwo ryerekeza ku iherezo ry’ibintu biri mu isi.​—1 Yohana 2:17.

Bibiliya yigisha ko “abakora ibibi bazakurwaho, ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi” (Zaburi 37:9-11). Iryo rimbuka rizaba mu gihe cy’“umubabaro ukomeye,” uzarangirana n’’intambara ya Harimagedoni.​—Matayo 24:21, 22; Ibyahishuwe 16:14, 16.

Ese imperuka y’isi izaza ryari?

Yesu yaravuze ati “naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36, 42). Yongeyeho ko imperuka izaza mu buryo butunguranye, ni ukuvuga ‘igihe tudatekereza.’​—Matayo 24:44.

Nubwo tutazi umunsi n’isaha izaziraho, Yesu yaduhaye ‘ikimenyetso’ gikubiyemo byinshi cyangwa uruhererekane rw’ibintu byari kugaragaza ko turi mu minsi ya nyuma y’iyi si (Matayo 24:3, 7-14). Bibiliya ivuga ko ari ‘igihe cy’imperuka’ cyangwa ‘iminsi y’imperuka.’​—Daniyeli 12:4; 2 Timoteyo 3:1-5.

Ese imperuka y’isi nirangira hari ikintu kizasigara?

Yego. Umubumbe w’isi nta ho uzajya kuko Bibiliya ivuga ko ‘itazigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose’ (Zaburi 104:5). Nanone isi izaba yuzuye abantu nk’uko Bibiliya ibisezeranya igira iti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zaburi 37:29). Isi izongera imere nk’uko Imana yari yarabigambiriye:

  • Ibe paradizo.​—Yesaya 35:1; Luka 23:43.

  • Habeho amahoro n’uburumbuke.​—Mika 4:4.

  • Buri wese agire akazi keza.​—Yesaya 65:21-23.

  • Indwara no gusaza biveho.​—Yobu 33:25; Yesaya 33:24.

Abantu bari ku mazi bishimira ubuzima muri paradizo

a Muri Bibiliya zimwe na zimwe ijambo ry’ikigiriki ai·on na ryo rihindurwamo “isi.” Iyo ijambo ai·on rihinduwe muri ubwo buryo riba risobanura kimwe na kosmos. Ubwo riba ryerekeza ku bintu byo mu isi muri rusange.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze