ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 80
  • Nakora iki ngo ababyeyi bange bangirire ikizere?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ngo ababyeyi bange bangirire ikizere?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo ukwiriye kumenya
  • Icyo wakora
  • Nakora iki ngo mpabwe umudendezo?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • 10 Kuba uwizerwa
    Nimukanguke!—2018
  • Aya mategeko ko akabije kuba menshi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Kuki ababyeyi banjye batandeka ngo nishimishe?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 80
Umwangavu asaba ababyeyi be uruhushya rwo gutemberana n’inshuti ze

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo ababyeyi bange bangirire ikizere?

  • Icyo ukwiriye kumenya

  • Icyo wakora

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Icyo ukwiriye kumenya

Ababyeyi bawe bazakugirira ikizere bitewe n’imyitwarire yawe. Iyo wumviye ababyeyi bawe, ni nk’aho uba wishyuye ideni. Ugomba kumvira ababyeyi bawe, kandi uko ukomeza kubumvira, ni ko barushaho kukugirira ikizere. Icyakora niwitwara nabi, ababyeyi bawe bazagutakariza ikizere.

Bisaba igihe ngo ababyeyi bawe bakugirire ikizere. Ugomba gusohoza neza inshingano zikureba kugira ngo ababyeyi bawe bakugirire ikizere.

INKURU Y’IBYABAYE: “Nkiri ingimbi, nabaga nzi neza icyo ababyeyi bange banyitezeho. Ubwo rero nigiraga nk’aho ndimo ndakora ibyo bashaka ariko mu by’ukuri nkikorera ibyo nshaka mu ibanga. Ibyo byatumye ababyeyi bange bantakariza ikizere. Hashize igihe naje kubona ko nibeshyaga; ntushobora kubeshya ngo ukunde uhabwe umudendezo. Kugirirwa ikizere biraharanirwa.”—Craig.

Icyo wakora

Jya uvugisha ukuri nubwo byaba bitakoroheye. Ntawe udakosa, ariko iyo utangiye kubeshya cyangwa ukagira ibyo uhisha, bituma ababyeyi bawe bagutakariza ikizere. Icyakora iyo uvugisha ukuri, ababyeyi bawe babona ko umaze gukura ku buryo wakwirengera amakosa yawe. Nubigenza utyo, bazakugirira ikizere.

“Gukora amakosa si ko buri gihe bituma utakarizwa ikizere, ariko iyo ugerageza kuyahisha, nta muntu ushobora kukwizera.”—Anna.

Bibiliya igira iti: “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.

  • Tekereza: Ese iyo ababyeyi bawe bakubajije aho ugiye n’icyo uri buhakore, ubabwiza ukuri? Cyangwa se iyo ababyeyi bawe bakubajije aho wagiye n’ibyo wakoze, waba ugira ibyo ubahisha?

Jya uba umuntu mukuru. Jya wubahiriza amategeko yose ababyeyi bawe bagushyiriyeho. Jya ukora neza ibyo ushinzwe. Jya wubahiriza igihe. Jya wibwiriza ukore imikoro yo ku ishuri. Ntukarenze igihe ugomba gutahira.

“Ababyeyi bawe nibakwemerera gutemberana n’inshuti zawe ariko bakagusaba kutarenza saa tatu z’ijoro utarataha, warangiza ukitahira saa yine n’igice z’ijoro, ntuzitege ko ubutaha bazaguha uruhushya.”—Ryan.

Bibiliya igira iti: “Buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.”—Abagalatiya 6:5.

  • Tekereza: Ese uzwiho kubahiriza igihe cyo gutaha, gukora neza ibyo ushinzwe no kumvira amabwiriza yo mu rugo, kabone nubwo waba utabishaka?

Jya wihangana. Niba ababyeyi bawe baragutakarije ikizere, bizasaba igihe ngo bongere kukikugirira. Ubwo rero, jya utegereza wihanganye.

“Kuba ababyeyi bange bataranyemereraga gukora ibintu runaka kandi nari maze gukura, byarambabazaga. Gusa sinari nzi ko gukura mu myaka ntaho bihuriye no kumenya ubwenge. Nasabye ababyeyi bange kumpa uburyo bwo kubereka ko bakwiriye kunyizera. Nubwo byafashe igihe, bageze aho baranyizera. Naje kumenya ko imyaka dufite atari yo ituma abantu batwizera, ahubwo biterwa n’ibikorwa byacu.”—Rachel.

Bibiliya igira iti: “Mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze.”—2 Abakorinto 13:5.

  • Tekereza: Ni iki wakora kugira ngo ababyeyi bawe bakugirire (cyangwa bongere bakugirire) ikizere?

INAMA: Iyemeze kubahiriza igihe, kurangiza ibyo ugomba gukora, kubahiriza igihe cyo gutahiraho n’ibindi. Jya ubwira ababyeyi bawe ibyo wiyemeje kandi ubabaze icyo wakora kugira ngo bakwizere. Hanyuma ukore ibishoboka byose kugira ngo ukurikize iyi nama igira iti: ‘Mwiyambure kamere ya kera ihuza n’imyifatire yanyu ya kera” (Abefeso 4:22). Nyuma y’igihe, ababyeyi bawe bazabona ibyo wagezeho!

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Phoebe

“Jya uha agaciro ikizere ababyeyi bawe bakugirira. Jya ubabwira gahunda zawe. Jya uba witeguye kumva inama bakugira ku birebana n’ibyo ukora. Nibabona ko urimo urafata imyanzuro myiza, bazarushaho kukwizera.”—Phoebe.

Kyle

“Kugirirwa ikizere biraharanirwa. Iyo ababyeyi bawe batakwizera, akenshi baba bafite impamvu yumvikana. Iyo bakwizeye, nta bwo baba bapfuye kubikora ngo bagushimishe. Ahubwo baba bizeye ko uzafata imyanzuro myiza.”—Kyle.

Cortlan

“Ntukabeshye ababyeyi bawe kandi ujye ubaganiriza nta cyo ubakinze. Ntukababwire ibintu ubica ku ruhande ngo bibe ngombwa ko bakomeza kukubaza ibintu byinshi. Ahubwo jya ubabwira ibintu byose. Nubabwiza ukuri, bazarushaho kukwizera.”—Cortlan.

Rachel

“Jya ufata iya mbere, ukore ibyo ugomba gukora batabanje kubigusaba kandi ukore ibirenze ibyo wagombaga gukora. Jya utaha mbere y’igihe bagushyiriyeho. Niba ushaka ko abandi bakugirira ikizere, jya uba umuntu wiringirwa.”—Rachel.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze