ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • hdu ingingo 4
  • Agasanduku gafitiye benshi akamaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku gafitiye benshi akamaro
  • Uko impano utanga zikoreshwa
  • Ibisa na byo
  • Sheni ya JW kuri saterite igera aho interineti itagera
    Uko impano utanga zikoreshwa
  • Jya ukoresha urubuga rwa jw.org mu murimo wo kubwiriza​—“Ba incuti ya Yehova”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Urubuga rwacu rwemewe rwa interineti—Rugenewe kudufasha no gufasha abandi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Uko wakwiyigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
Reba ibindi
Uko impano utanga zikoreshwa
hdu ingingo 4
A JW Box.

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Agasanduku gafitiye benshi akamaro

1 NZERI 2020

Abahamya ba Yehova basigaye babona videwo n’ibitabo byo mu rwego rwa eregitoroniki kurusha mbere hose. Ariko ahantu henshi ku isi abavandimwe bacu ntibafite interineti. Abandi batuye ahantu hari interineti igenda gahoro cyane cyangwa itanahaba rwose.

Nubwo bimeze bityo abavandimwe na bashiki bacu bashobora kubona videwo n’ibitabo byo mu rwego rwa eregitoroniki badakoresheje interineti. Ibyo bishoboka bite?

Bakoresha JW Box. Ako ni agasanduku gato kagenewe amatorero adashobora kubona interineti. Ako gasanduku gafite akuma gakorana na porogaramu yakozwe n’urwego rushinzwe za mudasobwa rukorera kuri Beteli, kagatuma umuntu ashobora kuvana ibitabo byo mu rwego rwa eregitoroniki na za videwo ku rubuga rwacu rwa jw.org adakoresheje interineti. Buri gasanduku kagura amafaranga asaga 71.000 RWF.

Iyo abavandimwe na bashiki bacu bari ku Nzu y’Ubwami, baba bashobora kuvana kuri ako gasanduku ibitabo na videwo bakabishyira ku bikoresho byabo bya eregitoroniki. Ndetse n’abafite ibikoresho bitagezweho cyangwa bihendutse bashobora gukoresha ako gasanduku. None se JW Box yahuzwa n’igihe ite kandi itorero ridafite interineti? Rimwe na rimwe ibiro by’ishami byohereza furashi disiki ziriho ibintu bishya byasohotse ku rubuga rwa jw.org, bigashyirwa muri JW Box.

JW Box yafashije ite abavandimwe? Umugabo witwa Nathan Adruandra wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yaravuze ati: “Nari naragerageje kenshi kuvana ku rubuga firimi ivuga ngo: ‘Yehova, ni wowe niringira’ n’ivuga ngo: ‘Mwibuke umugore wa Loti.’ Ariko byari byaranze kandi nageze aho ndabyihorera. Ubu nshobora kuvanaho izo videwo zose kandi byamfashije kwigisha neza abana bange.”

Umuvandimwe ufasha amatorero gukoresha JW Box muri Nijeriya yaravuze ati: “Abavandimwe babona ko JW Box ari impano yaturutse kuri Yehova. Bashimishwa n’uko bashobora kuvana ku rubuga ibitabo na videwo biri mu bikoresho bidufasha kwigisha.”

Udusanduku dusaga 1.700 twohererejwe abavandimwe bo muri Afurika, Oseyaniya no muri Amerika y’Epfo kandi turateganya no kutwohereza mu yandi matorero. None se amafaranga yo kwishyura ibyo bikoresho ava he? Ava mu mpano zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose, amenshi muri iyo agatangwa hakoreshejwe urubuga rwa donate.jw.org. Turabashimira ku bw’impano mutanga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze