ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 1 Ngoma

      • Abakomoka kuri Rubeni (1-10)

      • Abakomoka kuri Gadi (11-17)

      • Abahagari batsindwa (18-22)

      • Igice cy’abagize umuryango wa Manase (23-26)

1 Ibyo ku Ngoma 5:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yahumanyije uburiri bwa papa we.”

  • *

    Cyangwa “inshoreke.”

Impuzamirongo

  • +Int 29:32; 49:3, 4
  • +Int 49:22, 26; Yos 14:4
  • +Int 35:22

1 Ibyo ku Ngoma 5:2

Impuzamirongo

  • +Int 49:8, 10; Kub 2:3; 10:14; Abc 1:1, 2; Zb 60:7
  • +Mat 2:6; Heb 7:14

1 Ibyo ku Ngoma 5:3

Impuzamirongo

  • +Int 46:9; Kuva 6:14

1 Ibyo ku Ngoma 5:6

Impuzamirongo

  • +2Bm 16:7

1 Ibyo ku Ngoma 5:8

Impuzamirongo

  • +Gut 2:36
  • +Kub 32:34, 38; Yos 13:15, 17; Ezk 25:9, 10

1 Ibyo ku Ngoma 5:9

Impuzamirongo

  • +Int 15:18; Gut 1:7; Yos 1:4; 2Sm 8:3
  • +Yos 22:9

1 Ibyo ku Ngoma 5:11

Impuzamirongo

  • +Gut 3:8, 10; Yos 12:4, 5

1 Ibyo ku Ngoma 5:16

Impuzamirongo

  • +Kub 32:1
  • +Gut 3:3, 13; 32:14

1 Ibyo ku Ngoma 5:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, “Yerobowamu wa 2.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 15:32; 2Ng 27:1; Yes 1:1; Hos 1:1; Mika 1:1
  • +2Bm 14:16, 28

1 Ibyo ku Ngoma 5:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazi kubanga umuheto.”

1 Ibyo ku Ngoma 5:19

Impuzamirongo

  • +1Ng 5:10
  • +Int 25:13, 15; 1Ng 1:31

1 Ibyo ku Ngoma 5:20

Impuzamirongo

  • +Zb 20:7; 22:4

1 Ibyo ku Ngoma 5:22

Impuzamirongo

  • +Yos 10:42; 1Sm 17:45, 47; 2Ng 20:15
  • +2Bm 15:29; 17:6

1 Ibyo ku Ngoma 5:23

Impuzamirongo

  • +Yos 13:29, 30
  • +Gut 4:47, 48

1 Ibyo ku Ngoma 5:25

Impuzamirongo

  • +Gut 5:7-9; Abc 2:17; 8:33; 2Bm 17:10, 11

1 Ibyo ku Ngoma 5:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Impuzamirongo

  • +Ezr 1:1; Img 21:1
  • +2Bm 15:19, 29
  • +2Bm 17:6; 18:11

Byose

1 Ngoma 5:1Int 29:32; 49:3, 4
1 Ngoma 5:1Int 49:22, 26; Yos 14:4
1 Ngoma 5:1Int 35:22
1 Ngoma 5:2Int 49:8, 10; Kub 2:3; 10:14; Abc 1:1, 2; Zb 60:7
1 Ngoma 5:2Mat 2:6; Heb 7:14
1 Ngoma 5:3Int 46:9; Kuva 6:14
1 Ngoma 5:62Bm 16:7
1 Ngoma 5:8Gut 2:36
1 Ngoma 5:8Kub 32:34, 38; Yos 13:15, 17; Ezk 25:9, 10
1 Ngoma 5:9Int 15:18; Gut 1:7; Yos 1:4; 2Sm 8:3
1 Ngoma 5:9Yos 22:9
1 Ngoma 5:11Gut 3:8, 10; Yos 12:4, 5
1 Ngoma 5:16Kub 32:1
1 Ngoma 5:16Gut 3:3, 13; 32:14
1 Ngoma 5:172Bm 15:32; 2Ng 27:1; Yes 1:1; Hos 1:1; Mika 1:1
1 Ngoma 5:172Bm 14:16, 28
1 Ngoma 5:191Ng 5:10
1 Ngoma 5:19Int 25:13, 15; 1Ng 1:31
1 Ngoma 5:20Zb 20:7; 22:4
1 Ngoma 5:22Yos 10:42; 1Sm 17:45, 47; 2Ng 20:15
1 Ngoma 5:222Bm 15:29; 17:6
1 Ngoma 5:23Yos 13:29, 30
1 Ngoma 5:23Gut 4:47, 48
1 Ngoma 5:25Gut 5:7-9; Abc 2:17; 8:33; 2Bm 17:10, 11
1 Ngoma 5:26Ezr 1:1; Img 21:1
1 Ngoma 5:262Bm 15:19, 29
1 Ngoma 5:262Bm 17:6; 18:11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Ibyo ku Ngoma 5:1-26

Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

5 Rubeni+ yari imfura ya Isirayeli, ariko uburenganzira buhabwa umwana w’imfura yarabwambuwe buhabwa abahungu ba Yozefu+ umuhungu wa Isirayeli, kubera ko Rubeni yaryamanye* n’umugore* wa papa we.+ Ni yo mpamvu mu bisekuru by’umuryango we, Rubeni atanditswe ko ari we mwana w’imfura. 2 Nubwo Yuda+ yari akomeye kuruta abavandimwe be bose kandi umuyobozi akaba yari kuzava mu gisekuru cye,+ uburenganzira buhabwa umwana w’imfura bwahawe Yozefu. 3 Abahungu ba Rubeni imfura ya Isirayeli ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.+ 4 Yoweli yabyaye Shemaya, Shemaya abyara Gogi, Gogi abyara Shimeyi, 5 Shimeyi abyara Mika, Mika abyara Reyaya, Reyaya abyara Bayali, 6 Bayali abyara Bera, uwo Tilugati-pilineseri+ umwami wa Ashuri yajyanye ku ngufu. Yari umuyobozi w’abakomoka kuri Rubeni. 7 Abavandimwe be ukurikije uko ibisekuru by’imiryango yabo byanditswe, ni aba: Yeyeli wari umuyobozi, Zekariya, 8 Bela umuhungu wa Azazi, umuhungu wa Shema, umuhungu wa Yoweli. Abo mu muryango wa Bela bari batuye muri Aroweri+ ukagenda ukagera i Nebo n’i Bayali-meyoni.+ 9 Aho bari batuye mu burasirazuba hageraga aho ubutayu butangirira hafi y’Uruzi rwa Ufurate,+ kuko amatungo yabo yari yarabaye menshi cyane mu gihugu cy’i Gileyadi.+ 10 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Sawuli barwanye n’Abahagari barabatsinda maze batura mu mahema yabo mu karere kose k’uburasirazuba bwa Gileyadi.

11 Abakomoka kuri Gadi bari baturanye na bo, batuye mu gihugu cy’i Bashani kugera i Saleka.+ 12 Ab’i Bashani ni Yoweli wari umuyobozi, hagakurikiraho Shafamu. Hari na Yanayi na Shafati. 13 Abavandimwe babo bo mu miryango ya ba sekuruza ni Mikayeli, Meshulamu, Sheba, Yorayi, Yakani, Ziya na Eberi. Bose hamwe bari barindwi. 14 Abo ni bo bahungu ba Abihayili umuhungu wa Huri, umuhungu wa Yarowa, umuhungu wa Gileyadi, umuhungu wa Mikayeli, umuhungu wa Yeshishayi, umuhungu wa Yahido, umuhungu wa Buzi. 15 Ahi umuhungu wa Abudiyeli, umuhungu wa Guni, yari umuyobozi w’umuryango wa ba sekuruza. 16 Babaga i Gileyadi+ n’i Bashani+ no mu midugudu yaho no mu turere twose tw’i Sharoni, aho baragiraga amatungo yabo, kugera aho turangirira. 17 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yotamu+ umwami w’u Buyuda no mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yerobowamu*+ umwami wa Isirayeli, ni bwo banditswe hakurikijwe ibisekuru byabo.

18 Mu bakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, harimo abasirikare 44.760 b’intwari batwaraga ingabo n’inkota, bazi kurwanisha umuheto* kandi batojwe kurwana. 19 Bateye Abahagari,+ batera n’i Yeturi, i Nafishi+ n’i Nodabu. 20 Igihe barwanaga na bo, Imana yarabatabaye, ku buryo batsinze Abahagari n’abari kumwe na bo bose. Binginze Imana ngo ibatabare muri iyo ntambara, Imana irabumva kuko bayiringiye.+ 21 Batwaye ku ngufu amatungo yabo, ni ukuvuga ingamiya 50.000, intama 250.000, indogobe 2.000, batwara n’abantu 100.000. 22 Bishe abantu benshi cyane, kuko iyo ntambara yarwanwaga n’Imana y’ukuri.+ Bakomeje gutura mu gihugu cy’abanzi babo kugeza igihe bajyaniwe mu kindi gihugu ku ngufu.+

23 Abakomoka ku gice cy’umuryango wa Manase+ bari batuye mu gihugu cy’i Bashani kugera i Bayali-herumoni n’i Seniri no ku Musozi wa Herumoni+ kandi bari benshi cyane. 24 Aba ni bo bari abayobozi b’imiryango ya ba sekuruza: Eferi, Ishi, Eliyeli, Aziriyeli, Yeremiya, Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abasirikare b’intwari kandi b’abanyambaraga, ari ibyamamare n’abayobozi mu miryango ya ba sekuruza. 25 Ariko bahemukiye Imana ya ba sekuruza, basambana n’imana z’abaturage bo muri icyo gihugu,+ abo Imana yari yararimbuye ikakibirukanamo kugira ngo ikibahe. 26 Nuko Imana ya Isirayeli ituma Puli umwami wa Ashuri,+ ni ukuvuga Umwami Tilugati-pilineseri,+ agira igitekerezo cyo kujyana ku ngufu abo mu muryango wa Rubeni, abo mu muryango wa Gadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, abajyana i Hala, i Habori, i Hara no ku ruzi rwa Gozani.+ Baracyariyo kugeza n’uyu munsi.*

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze