Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
8 Imfura ya Benyamini+ ni Bela,+ uwa kabiri ni Ashibeli,+ uwa gatatu ni Ahara, 2 uwa kane ni Noha, uwa gatanu ni Rafa. 3 Abahungu ba Bela ni Adari, Gera,+ Abihudi, 4 Abishuwa, Namani, Ahowa, 5 Gera, Shefufamu na Huramu. 6 Aba ni bo bahungu ba Ehudi, bari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza yari ituye i Geba,+ bajyanywe ku ngufu i Manahati: 7 Namani, Ahiya na Gera kandi Gera ni we wabajyanye ku ngufu; ni we wabyaye Uza na Ahihudi. 8 Shaharayimu yabyariye abana mu gihugu cy’i Mowabu amaze kuhirukana Abamowabu. Hushimu na Bara bari abagore be.* 9 Abana yabyaranye n’umugore we Hodeshi ni Yobabu, Sibiya, Mesha, Malikamu, 10 Yewusi, Sakiya na Miruma. Abo ni bo bahungu be bari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza.
11 Abana yabyaranye na Hushimu ni Abitubu na Elipali. 12 Abahungu ba Elipali ni Eberi, Mishamu, Shemedi (wubatse Ono+ na Lodi+ n’imidugudu yaho), 13 Beriya na Shema. Abo bari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza yari ituye muri Ayaloni.+ Ni bo birukanye abaturage b’i Gati. 14 Hari na Ahiyo, Shashaki, Yeremoti, 15 Zebadiya, Aradi, Ederi, 16 Mikayeli, Ishipa na Yoha abahungu ba Beriya; 17 Zebadiya, Meshulamu, Hizuki, Heberi, 18 Ishimerayi, Izuliya, na Yobabu abahungu ba Elipali; 19 Yakimu, Zikiri, Zabudi, 20 Eliyenayi, Siletayi, Eliyeli, 21 Adaya, Beraya na Shimurati abahungu ba Shimeyi; 22 Ishupani, Eberi, Eliyeli, 23 Abudoni, Zikiri, Hanani, 24 Hananiya, Elamu, Antotiya, 25 Ifudeya na Penuweli abahungu ba Shashaki; 26 Shamusherayi, Shehariya, Ataliya, 27 Yareshiya, Eliya na Zikiri abahungu ba Yerohamu. 28 Abo bari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza, banditswe hakurikijwe ibisekuru byabo. Bari batuye i Yerusalemu.
29 Yeyeli papa wa Gibeyoni yari atuye i Gibeyoni,+ kandi umugore we yitwaga Maka.+ 30 Imfura ye yari Abudoni. Yakurikirwaga na Suri, Kishi, Bayali, Nadabu, 31 Gedori, Ahiyo na Zekeri. 32 Mikiloti yabyaye Shimeya. Bose bari batuye hafi y’abavandimwe babo muri Yerusalemu hamwe n’abandi bavandimwe babo.
33 Neri+ yabyaye Kishi, Kishi abyara Sawuli,+ Sawuli abyara Yonatani,+ Maliki-shuwa,+ Abinadabu+ na Eshibali.*+ 34 Yonatani yabyaye Meribu-bayali,*+ Meribu-bayali abyara Mika.+ 35 Mika yabyaye Pitoni, Meleki, Tareya na Ahazi. 36 Ahazi yabyaye Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti, Azimaveti na Zimuri. Zimuri yabyaye Mosa. 37 Mosa yabyaye Bineya, Bineya abyara Rafa, Rafa abyara Eleyasa, Eleyasa abyara Aseli. 38 Aseli yari afite abahungu batandatu. Amazina yabo ni aya: Azirikamu, Bokeru, Ishimayeli, Sheyariya, Obadiya na Hanani. Abo bose bari abahungu ba Aseli. 39 Abana b’umuvandimwe we Esheki ni aba: Imfura ye ni Ulamu, uwa kabiri ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti. 40 Abahungu ba Ulamu bari abasirikare b’abanyambaraga kandi bazi kurwanisha* umuheto. Bari bafite abana benshi n’abuzukuru benshi, bose hamwe ari 150. Abo bose bakomokaga kuri Benyamini.