ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Yeremiya yitotomba (1-4)

      • Yehova amusubiza (5-17)

Yeremiya 12:1

Impuzamirongo

  • +Int 18:25
  • +Yobu 12:6; 21:7; Zb 73:3; Yer 5:28

Yeremiya 12:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “amarangamutima y’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”

Impuzamirongo

  • +Yes 29:13

Yeremiya 12:3

Impuzamirongo

  • +Zb 139:1, 2
  • +2Bm 20:3; Zb 17:3; Yer 11:20

Yeremiya 12:4

Impuzamirongo

  • +Yer 14:6; 23:10

Yeremiya 12:5

Impuzamirongo

  • +Yer 4:13

Yeremiya 12:6

Impuzamirongo

  • +Yer 9:4

Yeremiya 12:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uwo ubugingo bwanjye bukunda.”

Impuzamirongo

  • +Luka 13:35
  • +Kuva 19:5; Yes 47:6
  • +Amg 2:1

Yeremiya 12:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.

Yeremiya 12:9

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:2; Ezk 16:37
  • +Yes 56:9; Yer 7:33

Yeremiya 12:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abashumba.”

Impuzamirongo

  • +Zb 80:8; Yes 5:1, 7; Yer 6:3
  • +Yes 63:18; Yer 3:19

Yeremiya 12:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Hari mu cyunamo.”

Impuzamirongo

  • +Yer 9:11; 10:22
  • +Yes 42:24, 25

Yeremiya 12:12

Impuzamirongo

  • +Lew 26:33; Yer 15:2

Yeremiya 12:13

Impuzamirongo

  • +Lew 26:16; Mika 6:15

Yeremiya 12:14

Impuzamirongo

  • +Zb 79:4; Yer 48:26; Ezk 25:3; Zek 1:15; 2:8
  • +Yer 48:2; 49:2

Yeremiya 12:17

Impuzamirongo

  • +Yes 60:12

Byose

Yer. 12:1Int 18:25
Yer. 12:1Yobu 12:6; 21:7; Zb 73:3; Yer 5:28
Yer. 12:2Yes 29:13
Yer. 12:3Zb 139:1, 2
Yer. 12:32Bm 20:3; Zb 17:3; Yer 11:20
Yer. 12:4Yer 14:6; 23:10
Yer. 12:5Yer 4:13
Yer. 12:6Yer 9:4
Yer. 12:7Luka 13:35
Yer. 12:7Kuva 19:5; Yes 47:6
Yer. 12:7Amg 2:1
Yer. 12:92Bm 24:2; Ezk 16:37
Yer. 12:9Yes 56:9; Yer 7:33
Yer. 12:10Zb 80:8; Yes 5:1, 7; Yer 6:3
Yer. 12:10Yes 63:18; Yer 3:19
Yer. 12:11Yer 9:11; 10:22
Yer. 12:11Yes 42:24, 25
Yer. 12:12Lew 26:33; Yer 15:2
Yer. 12:13Lew 26:16; Mika 6:15
Yer. 12:14Zb 79:4; Yer 48:26; Ezk 25:3; Zek 1:15; 2:8
Yer. 12:14Yer 48:2; 49:2
Yer. 12:17Yes 60:12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 12:1-17

Yeremiya

12 Yehova,+ urakiranuka iyo nkugejejeho ikirego cyanjye,

Niyo mvugana nawe ibirebana n’imanza.

Ariko se, kuki ababi bagera ku byo bifuza+

Kandi abantu b’indyarya ntibagire ikibahangayikisha?

 2 Warabateye kandi bazana imizi.

Bakomeje gukura kandi bera imbuto.

Bahora bakuvuga, ariko ntuba mu bitekerezo byabo by’imbere cyane.*+

 3 Ariko Yehova+ uranzi neza, urambona,

Wagenzuye umutima wanjye usanga uri kumwe nawe.+

Bakure mu bandi nk’intama zigiye kubagwa,

Maze ubashyire ku ruhande bategereze umunsi wo kwicwa.

 4 Igihugu kizakomeza kuma kugeza ryari,

N’ibimera byo mu mirima yose bizakomeza kuma kugeza ryari?+

Inyamaswa n’inyoni byarapfuye,

Kubera ibibi by’abagituyemo.

Baravuze bati: “Ntashobora kubona ibizatubaho.”

 5 Niba usiganwa n’abagenda n’amaguru ukananirwa,

Ubwo washobora gusiganwa n’amafarashi?+

Ko ufite icyizere uri mu gihugu cy’amahoro,

Uzabigenza ute nugera mu bihuru byinshi byo kuri Yorodani?

 6 Ndetse n’abavandimwe bawe, abo mu muryango wa papa wawe

Baraguhemukiye.+

Bakuvugirije induru.

Niyo bakubwira ibyiza,

Ntukabizere.

 7 “Nasize inzu yanjye;+ nataye umurage wanjye;+

Uwo nkunda cyane* namuteje abanzi be.+

 8 Uwo nagize umurage wanjye, yambereye nk’intare mu ishyamba.

Yarantontomeye,*

Ni yo mpamvu namwanze.

 9 Uwo nagize umurage wanjye yambereye nk’igisiga cy’amabara menshi.

Ibindi bisiga byarakigose biragitera.+

Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwe, mwese muze muteranire hamwe.

Muze murye.+

10 Abungeri* benshi bangije umurima wanjye w’imizabibu.+

Banyukanyutse umurima wanjye.+

Banyukanyutse umurima wanjye mwiza, bawuhindura ubutayu butarimo ikintu na kimwe.

11 Habaye ahantu hatagihingwa.

Harumye.*

Mbona harabaye amatongo.+

Igihugu cyose cyabaye amatongo

Ariko nta muntu ubyitayeho.+

12 Abarimbuzi baje baturutse mu mihanda yose abantu banyuramo mu butayu,

Kuko inkota ya Yehova iri kwica abantu bo mu gihugu ihereye ku mpera imwe ikagera ku yindi.+

Nta muntu n’umwe ufite amahoro.

13 Bateye ingano ariko basarura amahwa.+

Barinanije cyane ariko nta cyo byabamariye.

Ibyo bazasarura bizabakoza isoni

Bitewe n’uburakari butwika bwa Yehova.”

14 Yehova aravuga ati: “Abaturanyi banjye bose babi, batera akarere nahaye abantu banjye ari bo Bisirayeli,+ ngiye kubarandura mbavane mu gihugu cyabo+ kandi nzarandura umuryango wa Yuda nywuvane hagati muri bo. 15 Ariko nimara kubarandura, nzongera mbagirire imbabazi maze mbagarure, buri wese musubize mu murage we no mu gihugu cye.”

16 “Nibiga kubaho nk’uko abantu banjye babaho, bakiga no kurahira mu izina ryanjye bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova!,’ nk’uko bigishije abantu banjye kurahira mu izina rya Bayali, icyo gihe bazahabwa umwanya mu bantu banjye. 17 Ariko nibatumvira, nanjye nzarandura abatuye icyo gihugu, nimara kubarandura mbarimbure,” ni ko Yehova avuga.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze