ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Yehova ntazahindura urubanza yaciye (1-9)

      • Yeremiya avuga ibibazo bye (10)

      • Yehova amusubiza (11-14)

      • Isengesho rya Yeremiya (15-18)

        • Yishimira kurya amagambo y’Imana (16)

      • Yeremiya akomezwa na Yehova (19-21)

Yeremiya 15:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bwanjye ntibwareba neza aba bantu.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:11; 1Sm 7:9; Zb 99:6; 106:23

Yeremiya 15:2

Impuzamirongo

  • +Ezk 5:2
  • +Ezk 12:11

Yeremiya 15:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanza z’ubwoko bune.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imiryango ine.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 14:21
  • +Gut 28:26; Yer 7:33

Yeremiya 15:4

Impuzamirongo

  • +Gut 28:15, 25; Yer 24:9; Ezk 23:46
  • +2Bm 21:11; 23:26; 24:3, 4

Yeremiya 15:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Ukomeza kugenza umugongo.”

  • *

    Cyangwa “guhora nicuza.”

Impuzamirongo

  • +Yer 2:13
  • +Yes 1:4
  • +Zef 1:4

Yeremiya 15:7

Impuzamirongo

  • +Gut 28:15, 18; Yer 9:21; Ezk 24:21
  • +Yer 5:3

Yeremiya 15:9

Impuzamirongo

  • +Yer 44:27; Ezk 5:12

Yeremiya 15:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +Yer 20:14

Yeremiya 15:13

Impuzamirongo

  • +Yer 20:5

Yeremiya 15:14

Impuzamirongo

  • +Lew 26:38; Yer 16:13
  • +Gut 32:22; Yes 42:24, 25; Yer 17:4

Yeremiya 15:15

Impuzamirongo

  • +Yer 11:20; 12:3; 17:18; 37:15
  • +Zb 69:7

Yeremiya 15:16

Impuzamirongo

  • +Ezk 3:1-3; Ibh 10:9, 10

Yeremiya 15:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubutumwa bwo kwamagana.”

Impuzamirongo

  • +Zb 1:1
  • +Yer 20:8

Yeremiya 15:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzaba nk’akanwa kanjye.”

Yeremiya 15:20

Impuzamirongo

  • +Yer 1:18; Ezk 3:9
  • +Yer 20:11

Byose

Yer. 15:1Kuva 32:11; 1Sm 7:9; Zb 99:6; 106:23
Yer. 15:2Ezk 5:2
Yer. 15:2Ezk 12:11
Yer. 15:3Ezk 14:21
Yer. 15:3Gut 28:26; Yer 7:33
Yer. 15:4Gut 28:15, 25; Yer 24:9; Ezk 23:46
Yer. 15:42Bm 21:11; 23:26; 24:3, 4
Yer. 15:6Yer 2:13
Yer. 15:6Yes 1:4
Yer. 15:6Zef 1:4
Yer. 15:7Gut 28:15, 18; Yer 9:21; Ezk 24:21
Yer. 15:7Yer 5:3
Yer. 15:9Yer 44:27; Ezk 5:12
Yer. 15:10Yer 20:14
Yer. 15:13Yer 20:5
Yer. 15:14Lew 26:38; Yer 16:13
Yer. 15:14Gut 32:22; Yes 42:24, 25; Yer 17:4
Yer. 15:15Yer 11:20; 12:3; 17:18; 37:15
Yer. 15:15Zb 69:7
Yer. 15:16Ezk 3:1-3; Ibh 10:9, 10
Yer. 15:17Zb 1:1
Yer. 15:17Yer 20:8
Yer. 15:20Yer 1:18; Ezk 3:9
Yer. 15:20Yer 20:11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 15:1-21

Yeremiya

15 Yehova arambwira ati: “Niyo Mose na Samweli bahagarara imbere yanjye,+ sinagirira impuhwe aba bantu.* Birukane bamve imbere; nibagende. 2 Nibakubaza bati: ‘turajya he?’ Ubasubize uti: ‘Yehova aravuze ati:

“Ugomba kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica, yicwe n’icyorezo!

Ugomba kwicwa n’inkota, yicwe n’inkota!+

Ugomba kwicwa n’inzara, yicwe n’inzara!

Kandi ugomba kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu, azajyanwayo ku ngufu!”’+

3 “Yehova aravuga ati: ‘nzabateza ibyago bine,*+ ni ukuvuga inkota yo kubica, imbwa zo kubakurubana, ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi kugira ngo bibarye kandi bibarimbure.+ 4 Nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi,+ bitewe n’ibyo Manase, umuhungu wa Hezekiya umwami w’u Buyuda, yakoreye muri Yerusalemu.+

 5 Yerusalemu we, ni nde uzakugirira impuhwe?

Ni nde uzifatanya nawe mu kababaro

Kandi se ni nde uzahagarara ngo abaze uko umerewe?’

 6 Yehova aravuga ati: ‘warantaye.+

Ukomeza kuntera umugongo* ukigendera.+

Ni yo mpamvu nzarambura ukuboko kwanjye kugira ngo nguhane kandi nkurimbure.+

Ndambiwe guhora nkugirira impuhwe.*

 7 Nzabagosora nk’uko bagosorera imyaka mu marembo y’igihugu.

Nzica abana babo mbamare.+

Nzarimbura abantu banjye,

Kuko badashaka kureka imyifatire yabo mibi.+

 8 Abapfakazi babo bazambera benshi kuruta umucanga wo ku nyanja.

Nzabateza umurimbuzi ku manywa, arimbure abasore na ba mama babo.

Mu buryo butunguranye nzatuma babura amahoro kandi bagire ubwoba.

 9 Yehova aravuga ati: “umugore wabyaye abana barindwi yarananiwe.

Ahumeka bimugoye.

Izuba rye ryarenze hakiri ku manywa,

Bituma akorwa n’isoni kandi aramwara.”’

‘Abantu bake basigaye bo muri bo,

Nzabateza inkota y’abanzi babo.’”+

10 Mama, ngushije ishyano kuko mpora njya impaka+

Kandi ngatongana n’abantu bo mu gihugu bose.

Nta muntu undimo umwenda

Kandi nanjye nta we ndimo umwenda, ariko bose baramvuma.*

11 Yehova yaravuze ati: “Rwose nzagukorera ibyiza.

Rwose mu gihe cy’amakuba nzakurwanaho,

Mu gihe cy’ibyago nzagukiza umwanzi.

12 Ese hari uwavunagura icyuma,

Akavunagura icyuma cyo mu majyaruguru n’umuringa?

13 Ibintu byawe n’ubutunzi bwawe, nzatuma abasahuzi babitwara,+

Bazabitwarira ubuntu, bitewe n’ibyaha byawe byose wakoreye mu turere twawe twose.

14 Nzareka abanzi bawe babitware,

Babijyane mu gihugu utazi.+

Kuko uburakari bwanjye bwakongeje umuriro

Kandi uwo muriro urimo kwaka ngo ubatwike.”+

15 Yehova, ibyanjye urabizi;

Nyibuka kandi unyiteho.

Uziture abantoteza.+

Ntubihanganire batazanyica.

Umenye ko bantuka kubera wowe.+

16 Yehova Mana nyiri ingabo, nabonye amagambo yawe ndayarya,+

Atuma ngira umunezero n’ibyishimo mu mutima,

Kuko nitirirwa izina ryawe.

17 Sinicaranye n’abantu bakunda ibirori ngo nishimishe.+

Nicaye njyenyine kubera ko ukuboko kwawe kundiho,

Kuko wanyujuje uburakari.*+

18 Kuki nkomeza kugira ububabare n’igikomere cyanjye ntigikire?

Cyanze gukira.

Ese uzambera nk’isoko y’amazi ishukana,

Idashobora kwiringirwa?

19 Ni cyo gituma Yehova avuga ati:

“Nugaruka nzagukiza

Kandi uzahagarara imbere yanjye.

Nutandukanya ikintu cy’agaciro n’ikintu kitagira akamaro,

Uzambera umuvugizi.*

Bazagaruka aho uri,

Ariko wowe ntuzasubira aho bari.”

20 Yehova aravuga ati: “Nkugize nk’urukuta rukomeye rw’umuringa muri aba bantu.+

Bazakurwanya

Ariko ntibazagutsinda,+

Kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngutabare kandi ngukize.

21 Nzagukiza nkuvane mu maboko y’abantu babi

Kandi nzagucungura nkuvane mu maboko y’abantu batagira impuhwe.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze