ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 41
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Gedaliya yicwa na Ishimayeli (1-10)

      • Ishimayeli ahunga Yohanani (11-18)

Yeremiya 41:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwo mu gisekuruza cy’abami.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:23; Yer 40:14
  • +2Bm 25:25

Yeremiya 41:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika, bikavamo umwotsi uhumura cyane.

Impuzamirongo

  • +1Bm 12:1
  • +Yos 18:1
  • +1Bm 16:23, 24
  • +Lew 19:27, 28; Gut 14:1
  • +Lew 2:1

Yeremiya 41:9

Impuzamirongo

  • +1Bm 15:22; 2Ng 16:6

Yeremiya 41:10

Impuzamirongo

  • +Yer 40:12
  • +Yer 40:7
  • +Yer 40:14

Yeremiya 41:11

Impuzamirongo

  • +Yer 40:13; 43:2

Yeremiya 41:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Ku kidendezi kinini.”

Yeremiya 41:14

Impuzamirongo

  • +Yer 40:6

Yeremiya 41:16

Impuzamirongo

  • +Yer 41:2

Yeremiya 41:17

Impuzamirongo

  • +Int 35:19
  • +2Bm 25:26; Yer 42:14; 43:7

Yeremiya 41:18

Impuzamirongo

  • +Yer 41:2

Byose

Yer. 41:12Bm 25:23; Yer 40:14
Yer. 41:12Bm 25:25
Yer. 41:51Bm 12:1
Yer. 41:5Yos 18:1
Yer. 41:51Bm 16:23, 24
Yer. 41:5Lew 19:27, 28; Gut 14:1
Yer. 41:5Lew 2:1
Yer. 41:91Bm 15:22; 2Ng 16:6
Yer. 41:10Yer 40:12
Yer. 41:10Yer 40:7
Yer. 41:10Yer 40:14
Yer. 41:11Yer 40:13; 43:2
Yer. 41:14Yer 40:6
Yer. 41:16Yer 41:2
Yer. 41:17Int 35:19
Yer. 41:172Bm 25:26; Yer 42:14; 43:7
Yer. 41:18Yer 41:2
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 41:1-18

Yeremiya

41 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli+ umuhungu wa Netaniya, umuhungu wa Elishama wakomokaga mu muryango w’abami,* akaba yari umwe mu bantu bakomeye bakoreraga umwami, azana n’abandi bagabo 10 basanga Gedaliya umuhungu wa Ahikamu i Misipa.+ Igihe bari bicaye basangira ibyokurya i Misipa, 2 Ishimayeli umuhungu wa Netaniya na ba bagabo 10 bari kumwe na we, barahaguruka bicisha inkota Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, umuhungu wa Shafani. Uko ni ko yishe uwo umwami w’i Babuloni yari yarashyizeho ngo ategeke igihugu. 3 Nanone Ishimayeli yishe Abayahudi bose bari kumwe na Gedaliya i Misipa n’abasirikare b’Abakaludaya bari aho.

4 Ku munsi wa kabiri nyuma y’uko Gedaliya yicwa, mbere y’uko hagira undi muntu ubimenya, 5 haje abantu 80 baturutse i Shekemu,+ i Shilo+ n’i Samariya.+ Bari bogoshe ubwanwa, baciye imyenda yabo+ kandi bikebaguye, baza bitwaje ituro ry’ibinyampeke n’ububani,*+ babizanye mu nzu ya Yehova. 6 Nuko Ishimayeli umuhungu wa Netaniya ava i Misipa ajya guhura na bo, agenda arira inzira yose. Ahuye na bo arababwira ati: “Nimuze musange Gedaliya umuhungu wa Ahikamu.” 7 Ariko bageze mu mujyi, Ishimayeli umuhungu wa Netaniya arabica abajugunya mu rwobo rw’amazi, afatanyije n’abantu bari kumwe na we.

8 Ariko hari abagabo 10 muri bo bahise babwira Ishimayeli bati: “Ntutwice kuko twahishe mu gasozi ingano zisanzwe, ingano za sayiri, amavuta n’ubuki.” Nuko arabareka ntiyabicana n’abavandimwe babo. 9 Ishimayeli yajugunye imirambo yose y’abo bantu yishe mu rwobo runini cyane rwari rwaracukuwe n’Umwami Asa, igihe yarwanaga na Basha umwami wa Isirayeli.+ Ni rwo Ishimayeli umuhungu wa Netaniya yujujemo abo yishe.

10 Ishimayeli afata abasigaye bose bari i Misipa+ abajyana ku ngufu, harimo abakobwa b’umwami n’abandi bantu bose bari barasigaye i Misipa, abo Nebuzaradani wayoboraga abarinda umwami yashinze Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu. Ishimayeli umuhungu wa Netaniya abajyana ku ngufu, aragenda kugira ngo yambuke ajye mu Bamoni.+

11 Igihe Yohanani+ umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose bari kumwe na we bumvaga ibibi byose Ishimayeli umuhungu wa Netaniya yari yarakoze, 12 bafashe abasirikare babo bose bajya kurwana na Ishimayeli umuhungu wa Netaniya, bamusanga ku mazi menshi* y’i Gibeyoni.

13 Abantu bose bari kumwe na Ishimayeli babonye Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose bari kumwe na we, barishima. 14 Nuko abantu bose Ishimayeli yari yarajyanye ku ngufu abavanye i Misipa+ barahindukira, basanga Yohanani umuhungu wa Kareya. 15 Ariko Ishimayeli umuhungu wa Netaniya we, acika Yohanani ahungana n’abandi bagabo umunani ajya mu Bamoni.

16 Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose bari kumwe na we bagarura abasigaye bose, babambuye Ishimayeli umuhungu wa Netaniya wari warabavanye i Misipa, amaze kwica Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu. Bagaruye abagabo, abasirikare, abagore, abana n’abakozi b’ibwami, babavanye i Gibeyoni. 17 Nuko baragenda barara mu icumbi ry’i Kimuhamu hafi y’i Betelehemu,+ kugira ngo bazakomeze bajya muri Egiputa,+ 18 kuko batinyaga Abakaludaya. Impamvu babatinyaga ni uko Ishimayeli umuhungu wa Netaniya, yari yarishe Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, uwo umwami w’i Babuloni yari yarashyizeho ngo ategeke igihugu.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze