Hoseya
3 Yehova yongera kumbwira ati: “Genda wongere ukunde umugore wawe w’umusambanyi+ kandi wakunzwe n’undi mugabo. Uko ni na ko Yehova akunda Abisirayeli,+ ariko bo bagahindukira bagakorera izindi mana, bagakunda n’utugati tw’imizabibu.”*+
2 Nuko uwo mugore mugarura mu rugo mutanzeho ibiceri 15 by’ifeza n’ibiro hafi 200* by’ingano.* 3 Maze ndamubwira nti: “Uzamara iminsi myinshi uri uwanjye. Ntuzasambane, cyangwa ngo wongere kuryamana n’undi mugabo. Nanjye muri icyo gihe cyose, sinzagirana nawe imibonano mpuzabitsina.”
4 Uko ni ko Abisirayeli bazamara igihe kirekire badafite umwami,+ badafite umuyobozi, badatamba ibitambo kandi badafite inkingi, efodi*+ cyangwa ibishushanyo by’ibigirwamana.*+ 5 Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashake Yehova Imana yabo+ na Dawidi umwami wabo.+ Mu minsi ya nyuma, bazaza basange Yehova bafite ubwoba bwinshi kandi batitira, kugira ngo abagirire neza.+