Amosi
2 “Yehova aravuze ati:
‘“Kubera ko abaturage b’i Mowabu bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko batwitse amagufwa y’umwami wa Edomu bakayahindura ivu.
Abamowabu bazapfira mu rusaku rwinshi,
Kandi icyo gihe hazaba hari urusaku rw’intambara, humvikana n’ijwi ry’ihembe.+
4 Yehova aravuze ati:
‘Kubera ko Abayuda bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko banze amategeko ya Yehova,
Kandi ntibumvire amabwiriza ye.+
Ibinyoma ba sekuruza bakurikizaga na bo ni byo bikomeza kubayobya.+
5 Nzohereza umuriro mu Buyuda,
Utwike inyubako zikomeye cyane z’i Yerusalemu.’+
6 Yehova aravuze ati:
‘Kubera ko Abisirayeli bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko bagurishije umukiranutsi kugira ngo babone ifeza,
Kandi bakagurisha umukene ku giciro nk’icyo bagura umuguru w’inkweto.+
Umuhungu na papa we bahurira ku ndaya imwe,
Bityo bagatukisha izina ryanjye ryera.
8 Imyenda bafasheho ingwate*+ bayirambura imbere y’igicaniro bakayiryamaho.+
Amafaranga y’amande baba baciye abantu, bayaguramo divayi maze bakayinywera mu nzu y’imana zabo.’
9 ‘Nyamara ni njye wabarwaniriye ndimbura Abamori,+
Bari bafite uburebure nk’ubw’ibiti by’amasederi, bafite imbaraga nk’iz’ibiti binini cyane.
Narabarimbuye burundu nk’uko umuntu arimbura igiti, imbuto zacyo n’imizi yacyo byose bigashiraho.+
10 Nabakuye mu gihugu cya Egiputa,+
Mbanyuza mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+
Kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abamori.
Ese si uko byagenze mwa Bisirayeli mwe?’ Uko ni ko Yehova abaza.
13 Ubu noneho ngiye kubanyukanyukira* aho muri,
Nk’uko igare ryikoreye ibinyampeke bimaze gusarurwa risyonyora icyo rinyuzeho.
14 Umuntu uzi kwiruka cyane ntazagera aho ahungira,+
Umuntu ukomeye ntazongera kubona imbaraga,
Kandi umurwanyi w’intwari ntazarokoka.
15 Umuntu urashisha umuheto ntazashobora gukomeza guhagarara,
Umuntu uzi kwiruka cyane ntazashobora guhunga,
N’umuntu ugendera ku ifarashi ntazarokoka.
16 Ndetse n’umuntu w’intwari cyane ku rugamba,
Kuri uwo munsi azahunga yambaye ubusa.’+ Uko ni ko Yehova avuze.”