Yosuwa
16 Umupaka w’akarere kahawe abakomoka kuri Yozefu+ hakoreshejwe ubufindo,*+ waheraga kuri Yorodani i Yeriko, ukagenda ugana ku mugezi wo mu burasirazuba bwa Yeriko, ukanyura mu butayu buzamuka buvuye i Yeriko bukagera mu karere k’imisozi miremire y’i Beteli.+ 2 Wavaga i Beteli y’i Luzi ugakomeza ukagera Ataroti ku mupaka w’Abaruki. 3 Wamanukaga werekera mu burengerazuba ku mupaka w’Abayafuleti ukagera ku mupaka wa Beti-horoni y’Epfo+ n’i Gezeri+ ukagarukira ku nyanja.
4 Umuryango wa Manase n’uwa Efurayimu, bakomoka kuri Yozefu,+ bahabwa umurage wabo.+ 5 Uyu ni wo wari umupaka w’akarere kahawe abakomoka kuri Efurayimu hakurikijwe imiryango yabo: Umupaka w’akarere bahaweho umurage, mu burasirazuba wavaga Ataroti-adari+ ukagenda ukagera i Beti-horoni ya Ruguru,+ 6 ukagarukira ku nyanja. Uhereye kuri Mikimetati+ yo mu majyaruguru, umupaka wo mu burasirazuba wageraga i Tanati-shilo, ugakomeza ugana mu burasirazuba bwa Yanowa. 7 Hanyuma waramanukaga ukava i Yanowa ukagera Ataroti n’i Nara, ukanyura i Yeriko+ ugakomeza ugana kuri Yorodani. 8 Uhereye i Tapuwa,+ umupaka wabo wakomezaga werekeza mu burengerazuba ukagenda ukagera mu Kibaya cya Kana ukagarukira ku nyanja.+ Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Efurayimu hakurikijwe imiryango yabo. 9 Nanone abakomoka kuri Efurayimu bahawe imijyi yari hagati mu karere kahawe abakomoka kuri Manase+ n’imidugudu yaho.
10 Ariko abakomoka kuri Efurayimu ntibirukanye Abanyakanani bari batuye i Gezeri.+ Abanyakanani baracyatuye mu karere kahawe abakomoka kuri Efurayimu kugeza n’uyu munsi,+ icyakora bategetswe kujya bakora imirimo y’agahato.+