-
Intangiriro 41:18-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Nuko ngiye kubona mbona inka zirindwi zibyibushye kandi nziza zizamuka ziva mu Ruzi rwa Nili maze zitangira kurisha ubwatsi bwo kuri Nili.+ 19 Mbona izindi nka zirindwi mbi cyane kandi zinanutse zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili zizikurikiye. Yewe, nta zindi nka mbi zimeze nk’izo nigeze mbona mu gihugu cya Egiputa hose. 20 Nuko izo nka mbi zinanutse zitangira kurya za zindi zirindwi zibyibushye. 21 Zirazirya zirazimara ariko nta washoboraga kumenya aho zizishyize, kuko zakomeje kuba mbi nk’uko zari zimeze mbere. Nuko mba ndakangutse.
-