-
Intangiriro 41:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Agiye kubona abona inka zirindwi nziza zibyibushye, zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili maze zitangira kurisha ubwatsi bwo kuri Nili.+ 3 Abona izindi nka zirindwi mbi cyane kandi zinanutse zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili, zikurikiye za zindi zibyibushye, zihagarara iruhande rwazo ku nkombe y’uruzi rwa Nili. 4 Hanyuma izo nka mbi cyane kandi zinanutse zitangira kurya za nka zirindwi nziza zibyibushye. Nuko Farawo aba arakangutse.
-