-
Intangiriro 47:29, 30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Igihe Isirayeli yari hafi gupfa+ yahamagaye umuhungu we Yozefu aramubwira ati: “Niba unkunda, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi y’itako ryanjye. Uzangaragarize urukundo rudahemuka kandi ube uwizerwa. Ndakwinginze ntuzanshyingure muri Egiputa.+ 30 Nimfa, uzamvane muri Egiputa, ujye kunshyingura aho ba sogokuru bashyinguwe.”+ Na we aramusubiza ati: “Nzabikora nk’uko ubivuze.”
-
-
Intangiriro 50:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Bajyana umurambo we mu gihugu cy’i Kanani, bawushyingura mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela uri imbere y’i Mamure, uwo Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti kugira ngo ajye awushyinguramo.+
-