-
Intangiriro 17:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Naho ku byo wasabiye Ishimayeli, nakumvise. Na we nzamuha umugisha abyare abana benshi, abazamukomokaho babe benshi cyane. Abatware 12 bazamukomokaho kandi abantu bazamukomokaho bazaba benshi cyane, bagire imbaraga.+
-
-
Intangiriro 25:13-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Aya ni yo mazina y’abahungu ba Ishimayeli hakurikijwe imiryango yabo. Imfura ye ni Nebayoti,+ akurikirwa na Kedari,+ Adibeli, Mibusamu,+ 14 Mishuma, Duma, Masa, 15 Hadadi, Tema, Yeturi, Nafishi na Kedema. 16 Abo ni bo bahungu ba Ishimayeli kandi ayo ni yo mazina yabo ukurikije aho bagiye batura igihe gito n’aho batuye burundu.* Bari abatware 12 nk’uko imiryango yabo yari iri.+
-