-
Intangiriro 16:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Hanyuma uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati: “Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, ku buryo nta muntu wabasha kubabara.”+
-
-
Intangiriro 21:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Haguruka ugende wegure umwana wawe umufate, kuko nzatuma abamukomokaho baba benshi kandi bakagira imbaraga.”+
-
-
Intangiriro 25:13-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Aya ni yo mazina y’abahungu ba Ishimayeli hakurikijwe imiryango yabo. Imfura ye ni Nebayoti,+ akurikirwa na Kedari,+ Adibeli, Mibusamu,+ 14 Mishuma, Duma, Masa, 15 Hadadi, Tema, Yeturi, Nafishi na Kedema. 16 Abo ni bo bahungu ba Ishimayeli kandi ayo ni yo mazina yabo ukurikije aho bagiye batura igihe gito n’aho batuye burundu.* Bari abatware 12 nk’uko imiryango yabo yari iri.+
-